“Rangurura ijwi Wowe uzanye Inkuru Nziza, Wowe twari dutegereje”

Inyigisho yo ku wa gatatu, icyumweru cya 3 cya Adiventi, ku wa 16 Ukuboza 2015
Izayi 45, 6b-8.18.21b-26; Lc 7,19-23.
Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe iteka ryose! Bati:” Ni wowe se wawundi ugomba kuza…? Ati nimugende muvuge ibyo mwabonye n´ibyo mwumvise. Kandi hahirwa utazatsitara ku mpamvu yanjye.
-Ni wowe se wa wundi ugomba kuza…? Yohani yari ari mu buroko ubwo yatumaga abigishwa be kuri Yezu. Nubwo yari afunze, Yohani yamenyaga amakuru n´ibitangaza Yezu yakoraga. Yaje kumenya ko Yezu ari kwigisha Inkuru Nziza kandi ko anakora ibitangaza, nko gukiza abarwayi, ibimuga, abahanzweho na roho mbi, guhumura impumyi, n´ibindi. Ibyo bitangaza byatumye Yohani nawe yibaza  maze yohereza babiri mu bigishwa be kumubaza bati:” Uri Wawundi ugomba kuza cyangwa se tugomba gutegereza undi”? Ibi biragaragaza ko Yohani, kimwe n´abandi bayahudi benshi, bari bategereje Umukiza uzacungura Isirayeli nk´uko byari mu masezerano y´Uhoraho.

-Ati nimugende muvuge ibyo mwabonye n´ibyo mwumvise. Iki ni igisubizo Yezu yahaye ba bigishwa ba Yohani. Ariko natwe iki gisubizo kiratureba. Ni nko kuvuga ati ni Jyewe mureba ntimutegereze undi. Yezu kugirango umuntu amwemere kandi amukurikire ntibigombera amagambo menshi cyangwa umuhate ku ngufu. Wemera Yezu bitewe n´ibyo wiyumviye kandi wiboneye. Yezu aravuga kandi icyo avuze kikabaho. Aba bigishwa bemejwe n´ibyo biboneye n´amaso yabo aribyo:” Inkuru Nziza n´ibimenyetso byo kubohora abazahajwe n´indwara zinyuranye”. Iyo Nkuru Nziza niyo Yezu ari kuduha uyu munsi kandi ikaba iva ku “ Uhoraho”. Uwo Uhoraho ni We utanga byose.
Uhoraho utuma Ijuru ritonyanga nk´ikime n´ibicu bikagusha ubutabera, isi igasusuruka ikarumbuka maze umukiro ugasagamba, ubutabera bugahera ko buba umumero(Reba Izayi 45). Ibitangaza Yezu ari gukora uyu munsi bitugaragariza ubushobozi bw´Uhoraho, ko ari Umuremyi w´Ijuru n´isi kandi ko ari We Mana y´ukuri itanga umukiro n´ubugingo. Iyi niyo Mana y´abasogokuruza tugomba kwizigira, Imana ituma Yezu agira ububasha bwo gukiza isi.
Hahirwa utazatsitara ku mpamvu yanjye. Yezu yaje mu isi aje gutumikira Se wo mu ijuru. Muri uyu mwaka w´Impuhwe z´Imana, Yezu araduhamagara avuga ati “nimuze mwebye abarushye n´abaremerewe n´imitwaro mbaruhure, nijye soko y´ukuri n´ubugingo”. Ku bw´impuhwe z´Uhoraho, urubyaro rwose rwa Israheli ruzarenganurwa, kandi rusabagizwe n´ibyishimo. Icyo duhamagariwe muri iyi Adiventi ni ugusobanukirwa kandi tugahura n´ibi byishimo Umuhanuzi Izayasi atubwira. Ibyo byishimo ni uguhura na Yezu amaso ku yandi. Uhuye na Yezu ntatsikira cyangwa ngo atsitare  maze agwe burundu bibaho, ahubwo areguka maze akareba uburyo Imana itugirira impuhwe zitagereranywa.
Dusabe Umuremyi w´Ijuru n´isi aduhore hafi nk´urubyaro yihangiye maze duhore dushaka gukora ugushaka kwe aho turi hose no mu bihe byose tubamo, kandi tunamusabe aduhundagaze ho amahoro kuko muntu ayakeneye. Amahoro n´agakiza byo mu mutima  bituma tudashidikanya ko Yezu ari muzima.
Bikira Mariya Nyirimpuhwe udusabire, maze natwe tubwire Umwana wawe Yezu tuti “Rangurura ijwi wowe uzanye Inkuru Nziza, wowe twari dutegereje”. Amen.
Padiri Emmanuel MISAGO
Publié le
Catégorisé comme Inyigisho