Ku cya 24 Gisanzwe, A, 17 Nzeli 2017
Amasomo:
1.Sir 27, 30-28,9; Zab 102 (101), 1-4.9-12; 2. Rom 14, 7-9; 3. Mt 18, 21-35
Kuri iki cyumweru, isomo Nyagasani ashaka kutwibutsa ariducengezamo, ni iryo kubabarira. Mwene Siraki aratwereka amatwara akwiye kuranga umuntu uzi neza aho agana. Yitoza kugira neza no kubabarira akirinda kuba inzobere mu bibi. Yezu Kirisitu we, akoresheje umugani w’umugaragu utagira impuhwe, aratwereka uko utababarira na we atababarirwa. Twumve inama Pawulo intumwa atugira maze ibintu byose tubishyire ku munzani tubone ko uko byagenda kose tugomba gushakashaka Nyagasani kuko ni we murongo w’ubuzima bwacu kandi ni na we tuzabana iteka.
1.Dore ibyo Mwene Siraki atwibutsa
Kwirinda inzika n’umujinya. Mwene Siraki atwibukije ko aya matwara y’umujinya n’inzika ari ibintu biteye ishozi. Umujinya n’inzika ntibitanga amahoro. Umuntu mubisi utaracengerwa n’Inkuru Nziza y’umukiro, akenshi abuzwa amahoro n’umujinya umutuyemo n’inzika agirira abandi rugeretse. Umujinya n’inzika nta mahoro bitanga, ni ibyo gutera hejuru nyirabyo akigiramo umutima uremereye agahora ameze nk’urunguriwe kandi akabushabusha abandi. Ngo umunyabyaha aba ari inzobere muri ibyo biteye ishozi.
Kwihorera na byo ni icyaha gikomeye. Uwihorera wese yikururira umuvumo kuko inabi imuranga ibyara andi mabi menshi. Kwihorera bigira ingaruka kuri nyirabyo.Ni yo mpamvu Mwene Siraki agira ati: “Uwihorera ku bandi, Uhoraho na we azamwihoreraho, kuko ibyaha byose abibara yitonze”. Mwene Siraki atwigisha ko nitubabarira bagenzi bacu, tuzakora isengesho rihanagura ibyaha byacu. Utababarira yiturira mu rudubi rw’ibyaha. Hari umuntu urakara cyane akaritsira nyamara ugasanga atakamba ngo Nyagasani amukize amakuba amwugarije. Ayo ni amatwara adashyira mu kuri.
- Gukira inzika n’umujinya
Hari ibintu bibiri Mwene Siraki avuga ko byadufasha gukira inzika n’umujinya. Turongeraho icya gatatu ari na cyo cy’ibanze.
Mwene Siraki atugira inama yo kwibuka amaherezo ya byose: “Jya wibuka amaherezo ya byose, maze ureke kwangana”. Ni byo rwose, uzirikana amaherezo ya byose ashobora kwikamuramo indurwe ituma asharira akishaririza akaba kibihira akarurira abandi, abo babana akababera umugogoro, abo bigana akabagora, abo bakorana akabakoraho, abo ashoboye akabakuraho. Nyamara se we yumva azatura nk’umusozi? Kuzirikana ko byose bifite iherezo, ni ko gucisha make umuntu agashaka igipimo gikwiye cyo kubaho aryohewe kandi aryohereza abandi.
Icya kabiri Mwene Siraki atubwira ko cyadufasha gushira inzika n’uburakari, ni ukuzirikana amategeko y’Imana. Agira ati: “Jya wibuka amategeko, woye kugirira inzika mugenzi wawe, wibuke isezerano ry’Umusumbabyose, wange ubuhemu”. Ni ibyo. Kuzirikana Amategeko y’Imana yigishwa kuva mu gihe cya Musa kugeza ubwo Yezu ubwe yayasobanuye agasigira Kiliziya umurimo wo kuyigisha abantu bose bo ku isi, ni yo nzira yo kurokora mwene muntu wihangira amategeko amutega imitego agatambamira inzira ikwiye kumugeza mu Ijuru.
Icya gatatu twongeyeho ari na wo musingi wa byose, ni ubuzima bushya umuntu yinjiramo amaze guhura na Yezu. Twibuke igihe Pawulo ahanantutse ku ifarasi yari imutwaye ajya gutoteza Kiliziya i Damasiko. Yagoswe n’urumuri rudasanzwe maze Yezu arumubarizamo impamvu yamutotezaga. Kuva ubwo yarasobanukiwe ubuyobe yarimo burayoyoka atangira kwamamaza umukiro turonkera muri Yezu Kirisitu ashize amanga. Hari n’abandi benshi bari baratannye ariko bamaze guhura na Yezu barasobanukirwa.
Ntaho inyigisho ifata iyo abantu batari bahura na Yezu. Ni yo mpamvu kurwanya uburakari, umujinya, urugomo no kwihorera ari ugutekereza uburyo twakoresha kugira ngo abantu bahure na Yezu Kirisitu wabapfiriye ku musaraba. Aho Yezu Kirisitu ataramenyekana hanyenya inabi yigaragaza ku buryo bwinshi. Aho ntihamenyekana akababaro k’undi. Harangwa ubwikunde no gushyira ibyaha ku bandi. Nta kuri kuharangwa, haba amatwara y’ubuyoboke adafite umusingi mu Kuri kw’Ivanjili.
- Kubabarirwa no kubabarira birajyana
Twese turi abanyabyaha. Dufitiye Imana Data Ushoborabyose umwenda munini w’urukundo. Turamutakambira ngo adukomorere. Ariko twitonde natwe tumenye gukomorera abaturimo imyenda akenshi usanga iri hasi y’uwo dufitiye Nyagasani. Ese ntitwumvise uko byagendekeye umugaragu utagira impuhwe? We yasabye kubabarirwa arabihabwa nyamara atirimutse, uwari umurimo umwenda muto, yamutaye ku munigo. Ntibyamuguye amahoro kuko byamukururiye ingaruka maze na we agabizwa abamubabaza kugeza yishyuye umwenda we wose. Uyu mugani tuwigire kumenya, tuzababarira tubikuye ku mutima uko Yezu Kirisitu abishaka.
Yezu Kirisitu watsinze urupfu akazuka, nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana