Reka mpaguruke nsange Data

Inyigisho yo ku wa gatandatu, icyumweru cya 2 cy’Igisibo, ku wa 27 Gashyantare 2016

Igihe cy’igisibo turimo, ni igihe cyo gufata umugambi wo kugarukira Imana. Duhereye ku mugani w’umwana w’ikirara turabona ko nta nyungu iri mu kuba kure y’Umubyeyi cyangwa kumwivumburaho. Umwana w’ikirara yasabye umunani we aragenda arawutagaguza yibera mu maraha. Ni abatari bake bajya kure y’ubukristu kugira ngo babeho uko bishakiye kuko bibwira ko babangamiwe n’amategeko y’Imana. Nyamara ntibatinda kubona ko bibeshye.

Umwana w’ikirara ngo yaratindahaye, arasonza nyamara iwabo imuhira hari abagaragu benshi barya bakanabisigaza. Muri kiliziya nta nzara. Ijambo ry’Imana, inyigisho, amasakramentu cyane cyane iry’Ukaristiya ntibyigeze bibura. Nyamara se ni bangahe bakomeza kwicwa n’inzara aho bagiye kure « inyuma y’ingurube » ? Mu misa duhora dutumirwa ku meza ndetse tukibtswa ko hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani.

Umwana w’ikirara ati « Nyamara se mu nzu ya Data hari abagaragu bangana iki barya bakanabisigaza, naho jyewe nicirwa n’inzara hano ! » Muvandimwe, garuka, garukira Imana, garuka mu nzu ya So, wikwicwa n’inzara, ntacyo uzabura kuko abahari bararya, bagaburirwa Ijambo ry’Imana, bagahabwa amasakramentu kandi ntibashobora « kumara » Yezu nk’uko igisingizo cy’Ukaristiya kibitubwira ko ahabwa umwe, ahabwa benshi, bose kimwe n’uwo, ntabwo bamumaraho. Ngwino, garuka ubarirwe mu bahiriwe kuko bitabiriye ubutumire bwa Ntama ku meza ye. Fata umugambi utere intambwe usanga Umubyeyi, Imana Data nk’umubyeyi udukunda azagusanganira.

Dawe, nacumuye ku Mana no kuri wowe

Kwanga ibyaha nyako ni ukwisuzuma, ukigaya/Ukicuza, ukirega kandi ukiyemeza kutazabisubira. Mu kwigaya, umwana w’ikirara aravuga ati « Dawe, nacumuye ku Mana no kuri wowe, singikwiriye kwitwa umwana wawe, ngira nk’umwe mu bakozi bawe .» Umwana w’ikirara yarigaye arahaguruka akora urugendo rwo kugarukira umubyeyi. Natwe tugarukire Imana kuko hari ubwo tuyijya kure mu byo tuvuga, mu byo dukora, mu byo dutekereza, mu byo twirengagiza gutunganya. Mu isengesho ryo kwicuza ibyaha, dusaba Imana ngo idukize kuko tudashaka kubisubira (gusubira gukora ibyaha), twiyemeje kuba ab’Imana. Uguhaguruka kwacu, guhagurutsa Imana umubyeyi wacu akaza adusanganira. Ariko kandi, kuko impuhwe z’Imana zisumba kure ubuhemu bwacu, Imana ubwayo yafashe umugambi wo kohereza umwana wayo w’ikinege kugira ngo aze gushakashaka abazimiye. Yezu Kristu ubwe ni nk’uwo mubyeyi w’impuhwe uza asanganira umwana w’ikirara.

Twaracumuye, Yezu Kristu yaje agamije kudukiza, ashakashaka intama zazimiye, natwe turimo kuko adashaka kugira n’umwe azimiza. Abigaragaza avugurura isezerano agirana natwe. Nk’uko umubyeyi w’impuhwe yasanganiye umwana we agasaba ko bamwambika ikanzu, impeta n’inkweto, Yezu na We adusasanga(nira) muri Kiliziya ye maze ku bwa batisimu akatwabika umwambaro wera, tugasubira mu masezerano twagiranye n’Imana bigaragazwa n’iriya mpeta kandi tukicuza dufata umugambi wo kutazabisura bigaragazwa n’inkweto mu birenge bisobanura gutsinda rukuruzi y’isi.

Twibuke ko ibyo byose byabaye umubyeyi yasohotse kugira ngo asanganire umwana w’ikirara. Tubigereranye n’uko Jambo yaje ku isi ngo asange cyangwa asanganire abanyabyaha. Nta handi tumenyera Jambo waje adusanga uretse muri Kiliziya ye. Ni naho adusanga akatwambika umwambaro w’umukiro, tukavugurura isezerano na we mbere y’uko twinjira mu cyumba cy’ubukwe (Ingoma y’Ijuru) nk’uko umubyeyi w’impuhwe yasanganiye umwana we mbere y’uko yinjira mu cyumba cy’ubukwe.

Ngaho rero Nyagasani aradutegereje muri Kiliziya ye ngo atugaburire, atwabike umwambaro w’umukiro, tuvugurure isezerano kandi twiyemeze kutazongera kumugomera mu gihe tugitegereje kwinjira mu ngoma y’Ijuru.

Twirinde kuba kandi k’uriya mwana w’imfura, ucira umuvandimwe we urubanza,utishimira ko agarutse iwabo ndetse akaba atarigeze yiyumva nk’umwana mu rugo. Abigaragariza mu mvugo ye : « Reba imyaka yose maze ngukorera ;nta n’itegeko ryawe na rimwe ndengaho, nyamara ntiwigeze umpa n’agahene ngo ngasangire n’incuti zanjye. » Mu gihe cyose umaze mu bukristu, ni iki waburanye Imana ? Ni iki waburanye Yezu Kristu we witanzeho igitambo kitagira inenge ! Umwana w’imfura ati nta n’agahene wigeze umpa ! Nyamara Yezu kristu noneho ntaduha agahene gusa, aduha byinshi tutubahuka kumusaba ndetse akageza n’aho atwiha we ubwe ati »Iki ni umubiri wanjye, mwakire murye. Iki ni amaraso yanjye, mwakire munywe. »

Ni iki waburanye Imana cyatuma wongera kujya kure yayo ?

Padiri Bernard KANAYOGE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho