Roho azabayobora mu kuri kose

KU WA GATATU W’ICYUMWERU CYA GATANDATU CYA PASIKA,

16 GICURASI 2012 

AMASOMO: 1º. Intu 17, 15.22-18,1

2º. Yh 16, 12-15

 

ROHO AZABAYOBORA MU KURI KOSE 

Nk’uko inyigisho y’ejo yabitwibukije, dukeneye Roho Mutagatifu kugira ngo twinjire mu kwemera kudukiza kugakiza n’abandi. Kwakira Roho Mutagatifu bisaba kwiyoroshya bituma twemera amabanga yose ya YEZU KRISTU.

Uko kwiyoroshya, ni ko kwabuze mu bahanga b’ i Atene mu Bugereki. Ariko cyane cyane ingingo batashoboye kumva, ni ihamya Urupfu n’Izuka bya Nyagasani YEZU. Biragaragara ko Pawulo yari afite ubuhanga bwo kwigisha. Abiyoroheje, bake cyane, bemeye Inkuru Nziza (Diyoniziyo n’umudamu witwa Damari). Amabanga y’ukwemera ntashyikirwa n’abashaka kumva iby’Imana mu buryo bwa gihanga (Science). Ukwemera gushingiye ku Rupfu n’Izuka bya KRISTU. Nta kindi intumwa zahereyeho zamamaza. Ni YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA. Udashoboye kwemera iryo banga, nta yandi mabango y’Inkuru Nziza ashobora gusobanukirwa. Inzira isobanutse kandi y’uko kwemera, ni Kiliziya ubwayo. Kuba muri Kiliziya Imwe Rukumbi YEZU KRISTU yashinze, ni amahirwe kuko muri yo duhora tuvuga tuti: “Turamamaza urupfu rwawe rwdukijije, tugahamya n’izuka ryawe, kugeza igihe uzaza mu ikuzo”. Mu guhamya uko kuri, Kiliziya inatubuganizamo inema ntagatifuza iyo iduha amasakaramentu. Muri yo, Roho Mutgatifu wagaragaye ku buryo bw’agatangaza ku munsi wa Pentekositi ya mbere, na n’ubu arigaragaza. Bityo abahuriye muri Kiliziya, bagenda gahoro gahoro basobanukirwa n’UKURI K’Umushobora byose. Ni yo mpamvu YEZU KRISTU yasezeranyije intumwa ze ati: “Roho Nyir’ukuri uwo naza, azabayobora mu kuri kose”.

Mu mateka yayo, Kiliziya yakomeje kuyoborwa na Roho Mutagatifu. Ibyemezo byose byagiye bifatwa mu Kiliziya, ni Roho Mutagatifu ubwe wabiyoboye. Hari igihe byabayeho ko bamwe muri Kiliziya bayoborwa n’urunturuntu. Ni yo mpamvu hagiye hagaragara ubwitandukanye n’amadini menshi cyane. Na n’ubu kandi, amadini ntahwema kuvuka. Benshi bitandukanya na Kiliziya bibwira ko ari Roho Mutagatifu ubibabwirije. Ibyo ntibishoboka. Ntibibaho rwose. Ubwitadukanye na Kiliziya bwose buturuka kuri rwa runturuntu navuze. Hariho abibwira ko uko Kiliziya yatangiye ari uko igomba gukomeza. Abo bibwira ko nta kantu na gato kahinduka cyangwa se ngo hatekerezwe akantu gashya gashobora gufasha ubusabaniramana bw’igihe iki n’iki. None se aya amagambo YEZU yavuze asobanura iki? “Ndacyafite byinshi nababwira, ariko ubu ntimwashobora kubyakira”. Ni ukuvuga ko azakomeza kubwira Kiliziya ibyo igomba gukora akoresheje Roho Mutagatifu. Hari n’abandi bibwira ko ibyo mu Kiliziya bikwiye guhora bihindagurika binakurikije uko isi ishaka. Mu mpande zombi, nta wahamya ko bene abo bantu bafata igihe gihagije cyo gutega amatwi Roho Mutagatifu. Usanga bapfa kuvuga gusa bitewe n’amarangamutima yabo kimwe n’ibyifuzo by’ibihe ibi n’ibi. Kiliziya ntishobora kubaho nk’ibuye. Na yo irinyagambura ikoreshejwe na Roho Mutagatifu. Ariko na none, Kiliziya ntishobora guhora ihindura amabara nk’uruvu. Kiliziya si umuderi (mode) uhindukana n’ibihe. N’ubuzima bw’umukristu, ni uko buteye. Bwinyagamburira muri Roho Mutagatifu bugashinga imizi mu KURI kwa YEZU KRISTU.

Nimucyo dusabire abayoboke bose ba KRISTU gutega amatwi Roho Mutagatifu kugira ngo bamubere abahamya iteka n’ahantu hose. Dusabire ariko by’umwihariko abafite ubuyobozi muri Kiliziya nyine. Nta muyoboke “woroheje” (usanzwe) wigeze akwiza ubuyobe. Inyigisho z’ubuyobe zagiye zivangira Kiliziya, mu mateka maremare tuzi, zagiye zikwirakwizwa n’abayobozi (abasaseridoti, abanyacyubahiro) biyitaga abanyabwenge ariko nyamara badafata umwanya wo gutega amatwi Roho Mutagatifu. Duhore dusabira cyane rero abayobozi ba Kiliziya kwakira Roho Mutagatifu abahe kunga ubumwe na KRISTU by’ukuri. 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU

AMEN

 Padiri Cyprien BIZIMANA