Roho mbi imaze kwirukanwa ikiragi kiravuga

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 14 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 09 Nyakanga 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intg 32, 23-32; 2º. Mt 9,32-38

Roho mbi zitera kwinshi. Twabibonye mu butumwa YEZU yakoze muri Israheli. Yahuraga n’abarwayi b’amoko yose n’abahanzweho na roho mbi. Roho mbi zigira amayeri yo kutigaragaza kugira ngo zikomeze zimunge ubuzima bw’abantu. Amwe muri ayo mayeri yazo, ni ugutura mu bantu no guturama ngo batazivumbura. Kandi koko kuvumbura roho mbi, ni ibintu bikomeye kuko akenshi roho mbi yigira ikiragi ntirushye ikopfora ariko ikangiza roho y’uwo yaseseye. Bene iyo roho y’ikiragi iri mu zifitemo ubugome kurusha izindi. Mu gihe izindi zigerageza gusakuza no kubeshya, roho mbi y’indagi yo ntishobora guhishura izina ryayo n’aho ituruka. Umurimo wo kuyirukana uragorana kandi ugatinda.

Cyakora twibuke ko nta roho mbi n’imwe ishobora gukomeza kwihisha igihe YEZU KRISTU ahageze. Igihe bamuzaniye umuntu wari wahanzweho n’iyo roho mbi y’ikiragi, yahise ayimenesha maze umuntu atagira kuvuga. Impamvu rero roho mbi zitinda mu bantu ni uko ziba zitarabona ko YEZU KRISTU aziriho. Abantu batari bake bakomeza kugenda bameze nk’intama zitagira umushumba kuko bategerejwe bihagije ububasha bwa YEZU bukiza. Mu mpande nyinshi z’ibihugu bimwe na bimwe, umutsindo wa YEZU nturahatangazwa. Ahandi uwo mukiro uhatangazwa gake cyane. Impamvu ni uko abapadiri ari bake cyane. Ariko iyo urebye uko ibintu byifashe, n’abo dufite bashobora guhura n’ingorane zituma badakora ubutumwa bwabo ku buryo buhagije. Buri musaseridoti akwiye gukora nk’aha batanu kandi akarangwa n’umutima wiyoroshya uyobora abantu akurikije ingabire Nyagasani agaragaza mu buzima bwabo. YEZU yongeye kutwibutsa ko abakozi mu murima wa Nyagasani ari bake. Buri wese muri twe, yaba umulayiki yaba umusaseridoti wa gihereza, akwiye guhora yideburura agakora ubutumwa ashyizeho umwete kandi arangwa n’umutima wagutse.

Dusabirane muri YEZU KRISTU. Bikira Mariya n’abatagatifu baduhakirwe.

ABATAGATIFU BA KILIZIYA KU YA 9 NNYAKANGA:

Yohani w’i Koloniya, Amandina, Irma, Mariyana na Veronika-Yuliyana

Mutagatifu Yohani w’i Kolonye

Dore umutagatifu ufite ubuhamya butangaje. Hari byinshi bitazwi mu mateka y’ubuzima bwe, icyo tuzi ni uko yavukiye i Kolonye mu Budage mu ntangiriro z’ikinyejena cya 16. Yohani w’i Kolonye yashatse kwiha Imana akibyiruka maze yinjira mu kigo cy’i Kolonye cy’Abadominikani. Amaze guhabwa ubusaseridoti, yasabye kujya mu butumwa mu Buholande aho abagatolika batotezwaga bikomeye n’abigishwa ba Kaluvini (Calvin) umuporoso w’icyamamare.

Mu Buholande, Yohani w’i Kolonye yakoze ubutumwa muri Paruwasi yitwa Hoornaar imyaka makumyabiri yose. Yagaragaje ko ari umushumba ufite ishyaka ryinshi mu kwita ku bayoboke ba KRISTU muri Kiliziya. Yubahirije ku buryo bwose, intego ya Dominiko wa Guzmani washinze Abadominikani bari bariyemeje umurimo wo kwigisha babishimikiriye Inkuru Nziza. Iyo ntego yari iyi : « Guha abandi ibyo dukesha kurangamira YEZU ». Yitozaga kurangamira YEZU KRISTU mbere yo kujya kumubwira abandi.

Mu buyoboke bwe, Yohani wa Koloniya yakundaga cyane Umubyeyi Bikira Mariya n’Ukarisitiya Ntagatifu. Yasomaga misa n’ubwuzu bwinshi kandi yakundaga gushengerera YEZU muri Taberinakulo. Aho ni ho yavomaga imbaraga za gitumwa n’umubano mwiza n’abavandimwe be n’abandi basaseridoti bose. Ahantu hitwa Gorcun hafungirwaga abihayimana n’abakristu benshi. Yohani w’i Kolonye yajyagayo yiyoberanyije abashyiriye Ukarisitiya Ntagatifu kugira ngo anabahumurize. Cyakora abambari ba Kaluvini bari ingenza zikomeye ku buryo baje kumuvumbura amaze kubatiza umwana, baramucakira maze bamufungira hamwe n’abandi bihayimana nka makumyabiri. Barimo abafransiskani, abagustiniyani n’abandi basaseridoti ba Diyosezi.

Uburoko bashyizwemo bwari nk’ubuvumo bababarizwagamo. Bahagiriye ibyago bikabije. Bafatwaga nabi bagahabwa intikuro. Nta kibi batakorewe: ibitutsi, inkoni, inshyi n’itotezwa rinyuranye.

Mwumve uko itotezwa rye ryagenze: Umunsi umwe igikomangoma cy’ahitwa Lummois cyategetse ko bajyana Yohani w’i Kolonye na bagenzi be mu ngoro y’i Brielle. Babasohoye nijoro bagerayo ku munsi ukurikiyeho. Ni bwo babatambagije ku buryo buteye isoni. Bambise ubusa abo bihayimana n’abasaseridoti babazengurutsa rubanda ibavuma ibatuka. Yabaye inzira y’umusaraba rwose. Babategeka kuzenguruka batyo baririmba Bikira Mariya. Babicisha inzara iminsi ibiri yose babahatira kwihakana Ukarisitiya Ntagatifu no kwitandukanya na Papa w’i Roma. Babonye banangiye bongera kubababaza bikabije. Babambika ubusa bamara amasaha menshi bamanitse. Bishyira kera babarambika ku butaka batangira kubaca ingingo zimwe na zimwe z’umubiri barangiza babasatuye inda. Babishe urubozo batyo, nyamara umwaka wakurikiyeho, ku wa 9 Nyakanga 1573, ku isaha bapfiriyeho, abakristu batsinda ingabo za Kaluvini.

Mutagatifu Yohani w’i Kolonye yabaye umuhamya w’Urukundo rwa YEZU KRISTU kugera ku ndunduro. Yatanze ubuzima bwe agirira uwo yakunze kuruta bose na byose, uwamubereye indatwa YEZU KRISTU WABAMBWE. Ubusaseridoti bwe bwagize icyanga mu kwisunga Umubyeyi Bikira Mariya, ububabare bwa Kristu n’urukundo rwa YEZU n’Ukarisitiya.

Yohani w’i Kolonye yagizwe umuhire na Papa Kilimenti X ku wa 14 Ugushyingo 1675. Yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu na Papa Pio IX ku wa 29 Kamena 1867.

Nasabire abasaseridoti bose afashe urubyiruko kurebera amatwara kuri Bikira Mariya.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho