Roho Mutagatifu twahawe

Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Pentekosti, 31/05/2020

Amasomo matagatifu:

Intu 2,1-11; Zab. 104 (103); 1Kor. 12,3b-7.12-13; Yh 20,19-23

Bavandimwe, Nimugire Roho Mutagatifu! N’Ingabire ze zose! None muri Kiliziya turahimbaza umunsi mukuru wa Pentekosti. Turishimira Ibyiza dukesha Roho Mutagatifu, tunabishimire Imana. Muvandimwe, nkwifurije kugira Pentekosti nziza. Roho Mutagatifu akumanukire mu mutima, akuzure, maze aguhe imbaraga zo gukomera mu by’Imana, nk’uko tubisaba, iyo tuvuga Ishapule, iyibukiro rya 3 mu y’Ikuzo. Tugiye kuzirikana amasomo matagatifu yo kuri uyu munsi mukuru mu ngingo zikurikira:

1.Roho Mutagatifu twasezeranyijwe na Yezu Kristu twamuhawe

Ibyo Yezu Kristu asezeranya Abamwemera, byose arabisohoza. Yezu yasezeranyije abigishwa be kuzabaha Roho Mutagatifu: “Nanjye nzasaba Data azabahe undi Muvugizi uzaza kubana namwe iteka” (Yh 14,16). Iryo sezerano rya Yezu ryujujwe kuri Pentekoste, ni ukuvuga ku munsi wa 50 nyuma ya Pasika. Ku cyumweru gishize, twahimbaje Asensiyo: Yezu asubira mu ijuru. Mwibuke ikibazo intumwa zamubajije “Nyagasani, ubu se ni ho ugiye kubyutsa ingoma ya Isiraheli?” (Intu 1, 6). Kiriya kibazo kirerekana ko intumwa zari zitaramenya Yezu uwo ari we n’ubutumwa bwe. Zari zimutegerejeho kuba umwami nk’abo kuri iyi si. Yezu yabanye na zo, barasangira, baragendana, arazigisha, akora ibitangaza, bamubona mu rupfu rwe no mu izuka rye, ariko ntacyo bari barakuyemo. Bari batarasobanukirwa; bari buzuye ubwoba, bari buzuye gushidikanya. Uwagombaga kubasobanurira, Uwagombaga kubamara ubwoba, yari ataratangwa.

Igisubizo Yezu yatanze mwaracyumvise: “Mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera z’isi” (Intu 1,8).

Kuri Pentekosti, Iryo sezerano ryarujujwe, bahabwa Roho Mutagatifu. Ni byo twumvise mu isomo rya mbere: “umunsi wa Pentekosti uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe. Ako kanya, umuriri umeze nk’inkubi y’Umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. Ubwo bose buzura Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahayekuzivuga” (Intu 2,1-4).

Bahise bahinduka bidasubirwaho. Batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga. Abari i Yeruzalemu baratangara! Abari buzuye ubwoba, bahise buzura imbaraga, bahise buzura Roho Mutagatifu! Abari bikingiranye barasohotse, batangira kwamamaza mu ruhame ibitangaza by’Imana. Uko ni ko Roho Mutagatifu akoresha abamwakiriye. Ni na byo tugiye kuzirikana mu ngingo ikurikiyeho.

2.Ibimenyetso biranga Roho Mutagatifu n’abamwakiriye

1) Uwakiriye Roho Mutagatifu ntiyikingirana, arasohoka, akajya kwamamaza ibitangaza by’Imana

Bavandimwe, Bimwe mu bimenyetso, Bibiliya ikoresha igaragaza Roho Mutagatifu, harimo ikimenyetso cy’inuma. Inuma ikoreshwa muri Bibiliya ariko ku buryo bwihariye mu Ivanjili: Matayo, Mariko, Luka na Yohani bose bemeza ko igihe Yezu amaze kubatizwa muri Yorudani Roho w’Imana yamumanukiyeho mu ishusho y’inuma (reba Mt 3,16; Mk 1,10; Lk 3, 22; Yh 1,32). Ikimenyetso cy’inuma kiri mu byakoreshejwe cyane n’abakristu mbere y’ibindi kandi kikaza gukundwa nyuma n’abatari abakristu. Mbere na mbere inuma yakoreshejwe nk’ikimenyetso gishushanya Roho Mutagatifu biturutse ku buhamya tumaze kuvuga bw’abanditsi b’Ivanjili. Inuma na none yagiye ikoreshwa nk’ikimenyetso cy’amahoro.

Bavandimwe, nk’uko inuma iguruka, ni ko n’umukristu wuzuye Roho Mutagatifu atagomba kuguma hamwe, ahubwo agomba gutwara ubutumwa bwa Yezu Kristu. Umukristu ntahabwa Roho Mutagatifu ngo amufungirane nk’inuma yaguye mu mutego, ahubwo amuhererwa kwamamaza ibitangaza by’Imana (Intu 2,11).

Nk’uko na none, inuma ari ikimenyetso cy’amahoro, abakiriye Roho Mutagatifu bagomba kuba ba Mahoro, ba Muteramahoro, ba Mutwaramahoro. Nk’uko inuma ntawe igirira nabi, abakiriye Roho Mutagatifu na bo ntibarangwa n’inabi, ahubwo barangwa n’urukundo, bityo bagasoromwa ho za mbuto zera kuri Roho Mutagatifu dusoma mu ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye abanyagalati: “imbuto za Roho Mutagatifu ni urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata” (Gal 5, 22-23).

2) Uwakiriye Roho Mutagatifu arashyuha, ntakonja

Bavandimwe, ikindi kimenyetso kiranga Roho Mutagatifu ni ikimenyetso cy’ibara ritukura. Ibara ritukura rishobora kugenura umuriro cyangwa amaraso. Umuriro ni ikimenyetso kigaragaza Roho Mutagatifu. Mu isezerano rya Kera, hari henshi tubona Roho Mutagatifu mu kimenyetso cy’Umuriro. Dufate ingero: “Uhoraho Imana abonekera Musa mu kibatsi cy’umuriro waka mu gihuru rwagati. Musa aritegereza asanga umuriro ugurumana mu gihuru cyose ariko Ntigikongoke” (Iyim 3,2). Uhoraho yagendaga mu nkingi y’Umuriro kugira ngo amurikire abayisiraheli (Iyim 13,21). Mu Isezerano rishya, dufatiye mu isomo rya mbere twumvise uyu munsi (Intu 2,1-11), Roho Mutagatifu yigaragaje mu kimenyetso cy’umuriro: “Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. Ubwo bose buzura Roho Mutagatifu …” (Intu 2, 3-4).

Bavandimwe, ngira ngo murumva Impamvu Kiliziya yahisemo gukoresha ibara ry’Umutuku mu Missa za Roho Mutagatifu. Mu Missa za Roho Mutagatifu, cyane cyane nk’iyo ku munsi wa Pentekoste, imyambaro ya liturjiya iba iri mu ibara ry’umutuku: Kubera iki? Mu Missa za Roho Mutagatifu, iri bara ryibutsa ikibatsi cy’umuriro ugurumana mu wamuhawe, ubwo bushyuhe bukirukana muri we ugukonja, ugutitira, ugusuherwa n’ubwoba, agashishikarira ubutumwa nk’uko intumwa zabigenje zimaze guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu, ku munsi wa Pentekosti.

Nk’uko umuriro utwika, uwakiriye Roho Mutagatifu agomba gutwika. Simvuga gutwika amashyamba, cyangwa amazu, cyangwa imyenda, ndavuga gutwika ikitwa ikibi cyose. Nk’uko umuriro ushyuha, uwakiriye Roho Mutagatifu na we agomba gushyuha, agomba kwirukana icyitwa ubukonje cyose. Uwakiriye Roho Mutagatifu ntagomba gutitira imbere y’abatemera, cyangwa imbere y’abahakanamana. Ntawamamaza ibitangaza by’Imana atitira.

3) Uwakiriye Roho Mutagatifu ntaragwa n’amacakubiri, ahubwo arangwa n’ubumwe

Uyobowe na Roho Mutagatifu aharanira ubumwe n’ubusabane mu bantu. Urugo ruyobowe na Roho Mutagatifu rurangwa n’ubumwe. Paruwasi ituwemo na Roho Mutagatifu irangwa n’ubumwe. Ngira ngo muzi ko amacakubiri akomoka kuri Sekibi. Utera amacakubiri mu bantu aba ari umukozi wa Sekibi. Iyi ngabire y’ubumwe ni yo igomba kuranga ababatijwe bose, nk’uko twabyumvise mu isomo rya kabiri: “Twese twabatirijwe muri Roho Umwe ngo tube umubiri umwe” (1 Kor 12,13).

4) Roho Mutagatifu abeshaho kandi agatanga ubuzima

Aho Roho Mutagatifu ari, haba hari ubuzima. Aho Roho Mutagatifu atari, nta buzima buharangwa. Roho Mutagatifu ni we mwuka w’Imana. Mu iremwa rya muntu, Roho Mutagatifu yari ahari ngo atange ubuzima. Tubisoma mu gitabo cy’Intangiriro: “Nuko Uhoraho Imana abumba muntu mu ibumba rivuye mu gitaka, amuhuha mu mazuru umwuka w’ubuzima, nuko Muntu aba muzima” (Intg 2, 7). Nk’uko Yezu yasamwe na Bikira Mariya ku bwa Roho Mutagatifu , ni ko no ku munsi wa Pentekosti, Kiliziya yavukishijwe na Roho Mutagatifu (reba Isomo rya mbere). Kiliziya kandi ikomeza kubeshwaho na Roho Mutagatifu. Iyo twamamaza ukwemera kwacu tugira tuti “Nemera Roho Mutagatifu, Nyagasani Utanga ubugingo, uturuka ku Mana Data na Mwana, arasengwa, agasingizwa, hamwe n’Imana Data na Mwana: ni we Wabwirije abahanuzi ibyo bavuze”. Ivanjili na yo yatubwiye ko Roho Mutagatifu asa n’umwuka w’Imana. Nk’uko Imana yaremye abantu ikabahuhamo ubuzima bwayo, ni ko na Kristu ahuha ku Ntumwa ze ubuzima (Yh 20, 22).

5) Na n’ubu Roho Mutagatifu aratangwa dusigwa amavuta ya Chrisma, kandi turamburirwaho ibiganza

Mu bimenyetso bikoreshwa muri iki gihe muri Kiliziya, harimo ikimenyetso cy’Isigwa ry’amavuta ya Krisma n’ikimenyetso cyo kuramburirwaho ibiganza. Amavuta asigwa Intore z’Imana kugira ngo agaragaze ukwegurirwa Nyagasani, gutagatifuzwa no guhabwa Imbaraga za Roho Mutagatifu. Ibyo bigaragarira mu isakaramentu rya Batisimu, iry’Ugukomezwa n’iry’Ubusaseridoti. Ikimenyetso cyo kuramburirwaho ibiganza ni icya kera cyane, kuva mu isezerano rya kera. Cyerekanaga ko uwo gikorereweho yeguriwe Imana akaba ahawe ububasha bumugira intumwa yayo (Ibar 8,10; Ibar 27, 19. 23). Mu isezerano rishya, kuramburirwaho ibiganza ni ikimenyetso cyo guhabwa umugisha (Mt 19, 5) n’imbaraga za Roho Mutagatifu zikomeza uwo gikoreweho akaronka ububasha n’ingabire zo gukora umurimo atorewe (Reba Intu 8, 17; 9,17; 19,6; 1 Tim 4,14; 2 Tim 1,6). Ububasha bwa Roho Mutagatifu burakiza; ni yo mpamvu Yezu ubwe yaramburiraga ibiganza ku bo yakizaga (Reba Ingero Mk 6, 5; Lk 4, 40), ndetse n’intumwa zakomeje gukurikiza urwo rugero (Reba intu 28, 8). Ndetse n’ubu Kiliziya ikoresha icyo kimenyetso mu itangwa ry’Isakaramentu rya Penetensiya. Abaramburiweho ikiganza cyangwa ibiganza mu gihe cy’Absolution bakira ibyaha byabo. Ni byo twumvise mu Ivanjili: “Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana” (Yh 20, 22-23).

Kuri ubu, mu itangwa ry’umugisha, mu guhamagarira Roho Mutagatifu gutagatifuza abantu cyangwa ibintu, hose hakoreshwa ikimenyetso cyo kuramburirwaho ibiganza n’ubifitiye ububasha. By’umwihariko, icyo kimenyetso gifite umwanya w’ibanze kandi ukomeye mu itangwa ry’Isakaramentu ry’Ugukomezwa, Penetensiya, Ubusaseridoti, no mu Missa mu gihe cya Konsekrasiyo.

Bavandimwe, mu gusoza twibaze iki kibazo: ko twabatijwe, ko twakomejwe, tugahabwa Roho Mutagatifu, Roho Mutagatifu twahawe nk’intumwa atumariye iki? Si twe tuyobora Roho Mutagatifu, ahubwo Roho Mutagatifu ni we utuyobora. Icyo dusabwa ni ukumwemerera gusa akagenga ubuzima bwacu. Niba turi abana b’Imana, twemere tuyoborwe na Roho Mutagatifu kuko “abayoborwa na Roho w’Imana, abo ni bo bana b’Imana” (Rom 8,14).

Mubyeyi Bikira Mariya Mwamikazi w’Intumwa, udusabire!

Mugire Pentekoste nziza!

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU, Diocèse Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho