Ku wa gatandatu w’icyumweru cya V cya Pasika.
AMASOMO :
Intu 16, 1-10
Zab 100 (99)
Yh 15, 18-21
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 16, 1-10
Pawulo wari wavuye i Antiyokiya ari kumwe na Silasi, 1aza kugera i Deribe n’i Lisitiri. Aho hakaba umwigishwa witwa Timote, umuhungu w’Umuyahudikazi wemeye, naho se akaba Umugereki. 2Yashimwaga cyane n’abavandimwe b’aho i Lisitiri, kimwe n’Ikoniyo. 3Pawulo yifuza kujyana na we, ni ko kumugenya kubera Abayahudi bari muri ako karere, kandi bose bazi ko se ari Umugereki. 4Mu migi yose banyuragamo, Pawulo na Silasi babagezagaho ibyemezo byafashwe n’Intumwa hamwe n’abakuru b’ikoraniro b’i Yeruzalemu, bakabasaba kubikurikiza. 5Bityo Kiliziya zirushaho gukomera mu kwemera, kandi zikiyongera buri munsi. 6Pawulo na Silasi bambukiranya Furujiya n’akarere kose k’Ubugalati, kuko Roho Mutagatifu yari yababujije kwamamaza ijambo ry’Imana muri Aziya. 7Ngo bagere ku mbibi za Misiya bagerageza kujya muri Bitiniya, ariko Roho wa Yezu arababuza. 8Nuko bambukiranya Misiya, baramanuka bajya i Torowadi. 9Ijoro rimwe Pawulo arabonekerwa; abona umuntu wo muri Masedoniya amuhagaze imbere amwinginga ati « Ambukira muri Masedoniya, uze udutabare !» 10Pawulo akimara kubonekerwa, dutangira gushaka uko twajya muri Masedoniya, kuko twari tumenye neza ko Imana iduhamagariye kuhamamaza Inkuru Nziza.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 100 (99), 1-2, 3, 5)
Inyik/ Nimusingize Uhoraho, bantu b’isi yose.
Nimusingize Uhoraho, bantu b’isi yose,
Nimumugaragire mwishimye,
nimumusanganize impundu z’ibyishimo!
Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana,
ni we waturemye, none turi abe,
turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye.
Kuko Uhoraho ari umugwaneza,
urukundo rwe ruhoraho iteka,
ubudahemuka bwe bugahoraho uko ubihe bigenda bisimburana.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Kol 3, 1)
Alleluya Alleluya.
Mwazukanye na Kristu, nimuharaniIe ibyo mu ijuru:
Aho Kristu ari yicaye iburyo bw’Imana.
Alleluya.
IVANJILI
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani Mutagatifu (Yh 15,18-21)
Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati 18« Isi nibazira, mumenye ko ari jye yabanje kwanga. 19Iyo muba ab’isi, isi yakunze ikiri icyayo; ariko kuko mutari ab’isi, kandi nkaba narabatoye mbakura mu isi, ni cyo isi izabaziza. 20Mwibuke ijambo nababwiye ko ‘Nta mugaragu uruta shebuja.’ Niba barantoteje namwe bazabatoteza, niba barubashye amagambo yanjye, n’ayanyu bazayubaha. 21Ibyo byose bazabibagirira babaziza izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
INYIGISHO
0. Ibikuye muri iyi nyigisho mu nshamake: Niba twamamaza Yezu, tuyoborwe na Roho Mutagatifu bitari ikitiriro.
Roho Mutagatifu uyu munsi aratwibutsa mu izina rya Yezu ko bidahagije gukora cyangwa se kuvuga. Niba ibyo dukora cyangwa tuvuga atari ibyo atubwirije, ubwo tuba tuvugira undi, tuba twivuga ubwacu, tuba twivugira ibindi, tuvuga abandi bityo tukaba tumuvangira. Roho Mutagatifu ni We utuyobora iyo dukora ubutumwa koko. Kandi ubwo butumwa ni ukwamamaza Yezu Kristu wapfuye akazuka. Tumwemerere rero atuyobore we utayoba kandi ntayobye. Bityo tuzakora ubutumwa ntawe tuyobya kandi ntawe utuyobya. Ahubwo tuyobora bose kuri Yezu Kristu.
Yezu Kristu akuzwe!
Uyu munsi Yezu Kristu wapfuye akazuka aje adusanga, ngo akomeze kutumurikira mu Rumuri rutazima rwa Pasika ye, We watsinze urupfu akazuka. Bityo akomeze kudutegurira kwakira Roho Mutagatifu muri Pentekositi twitegura.
1. Yezu atumurikira atubuganizamo Roho We uduhozaho ijisho
Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aduhingutse imbere yuje urukundo, kugira ngo atwereke rwose uburyo ari kumwe natwe. We igihe cyose utuyoboresha imbaraga za Roho we Mutagatifu, iyo dushaka kumwamamaza tutamumwaza. Abashaka bose kwamamaza Yezu Kristu cyangwa abamwamamaza, Roho Mutagatifu ahora abayoboye. Nk’uko igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa gikomeza kugenda kibitwereka. Kwamamaza Yezu Kristu Ntabwo ari icyemezo cy’umuntu. Ni Roho Mutagatifu ugifata. Nk’uko ntawe ushobora kuvuga ngo Yezu Kristu ni Nyagasani atabibwirijwe na Roho Mutagatifu, ni na ko ntawe ushobora kwihandagaza ngo avuge ngo agiye kwamamaza Yezu Kristu, cyangwa se ngo yature ijwi amuvuge Roho Mutagatifu atabimuhaye. Ibyo ngibyo kubyumva bishobora kugora umuntu utumva icyo abura igihe Roho Mutagatifu atamurimo.
Hari ushobora kwibeshya mu rwego rwa kimuntu ko Roho Mutagatifu ari ubwenge butyaye, cyangwa bumurika, cyangwa bwumva ibintu, cyangwa busobanukirwa ibintu. Hari ushobora kwibeshya ko Roho Mutagatifu ari imbaraga gusa za kimuntu, cyangwa ishyaka rya kimuntu ryo gukora icyiza, akaba ari ibyo gusa biri muri muntu bidafite ubuzima bwihariye. Iyo myumvire ntihagije. Kuko Roho Mutagatifu ni umwe mu Batatu. Ni Bwenge buzima na Bwigenge budakangwa ingoyi n’inkongi z’abantu. Ashobora gufata ibyemezo ati: “Iki singishaka, kiriya ndacyemeye. Mukore kiriya mureke kiriya”. Intumwa ziti: «Twebwe na Roho Mutagatufu» Umwe mu Batatu Batagatifu: Roho Mutagatifu! Ari kumwe na bo rwose. Koko rero Yezu yamuhaye abantu bose bamwemera, kandi akomeza kumuha abantu bose bashaka kumubera abahamya. Uwo Roho Mutagatifu ni Umuhoza. Abahoza agahinda baterwa no kutumvwa, baterwa no kwangwa bazira izina rya Yezu, baterwa n’ibitotezo binyuranye, baterwa n’imiruho yose yo kwamamaza Inkuru Nziza. Roho Mutagatufu ni Umuhoza.
2. Roho Mutagatifu ni Umuvugizi utuvugiramo iyo tutavumana, akadushishoreza ngo tudashokwa na Mushukanyi.
Roho Mugatifu ni Umuvugizi. Ntabwo bakeneye kwiburanira kugira ngo hatagira ababagirira nabi. Roho Mutagatifu arahari kugira ngo avuge. Yaba avugira muri bo ubwabo, cyangwa avugira mu bandi bantu arwana ku bahamya ba Yezu Kristu wapfuye akazuka.
Roho Mutagatifu ni Roho w’imbaraga, ubarinda kuzahazwa n’amananiza y’ibihe cyangwa Ibiza n’ibizazane by’ahantu. Buri hantu hagira amananiza yaho bitewe n’uko hateye; haraterera cyangwa haramanuka, harakonje cyangwa harashyuha. Ibyo ubwabyo bishobora kuba impamvu yo kunaniza umuntu. Ibihe! Uko ibihe biteye; ibihe by’inyuma n’iby’imbere. Ibyo byose ubwabyo bishobora kuba intandaro yo kunaniza; tudashyizemo abantu ubwabo: ibyo bakora bibi, ibyo dukora bibi turwanya ukuri, turwanya urukundo, turwanya Yezu Kristu wapfuye akazuka, tunangira umutima, twanga gukundwa na Yezu. Twanga gukunda nka Yezu.
Ibyakozwe n’intumwa rero biratwereka Roho Mutagatifu rwose; akora! Avuga! afata icyemezo, intumwa zikumvira. Kumvira Roho Mutagatifu rero ni ngombwa mu butumwa! Ni yo mpamvu abantu bose bakora ubutumwa bamamaza Yezu bagomba gushishoza. Mu by’ukuri ingabire yo gushishoza nayita nko kumva icyo Roho Mutagatifu ashaka ko gikorwa, kigakorerwa igihe, kandi kigakorerwa aho kigomba gukorwa, kigakorerwa abo kigomba gukorerwa mu gihe cyacyo. Kigakorwa n’abagomba kugikora mu gihe cyacyo. Kandi kigakorwa mu buryo bunogeye Roho Mutagatifu.
Koko rero ubutumwa: kwamamaza Yezu Kristu wapfuye akazuka, ntabwo ari ikintu umuntu agomba guhubukira. Ntabwo bihubukirwa. Ntabwo umuntu abyuka yamamaza Yezu Kristu. Yezu Kristu we ubwe aramutegura ndetse akamugerageza, kugira ngo yemere ko izina rye rinyura mu kanwa ke (1 Tesaloniki 2,3-8).
Kubera iyo mpamvu birakwiye rwose gukunda kurushaho Yezu. Koko rero amagambo nk’aya akurikira nta muntu upfa kuyavuga. “Bavandimwe, nimucyo dutege amatwi Yezu Kristu, dukunde Yezu Kristu, twamamaze Yezu Kristu wapfuye akazuka”. Ntawe upfa kuvuga ayo magambo. Ni Roho Mutagatifu umuha iryo jambo rye. Umuntu ashobora kubivuga gutyo wenda umuntu akavuga ati “Ibyo se bivuze iki! Reka nze nyavuge.” Ushobora kutabishobora nk’uko wabitekereje. Kandi nuramuka ubishoboye, icyo gihe Roho Mutagatifu azaba yabiguhaye.
3. Roho w’Ubushishozi aduha gukoresha ingabire zindi tutigaburira Mugambanyi
Mu byerekeranye n’ubutumwa, ingabire y’Ubushishozi tugomba kuyisaba dukomeje. Ntabwo tugomba gukora ubutumwa uko twiboneye kuko si ubwacu. Tugomba gutega amatwi Roho Mutagatifu akatwerekeza aho ashaka ko tugana, kandi akaba ari ho tujya. Niba ashaka ko tureka aha n’aha, tukahareka. Roho Mutagatifu ni muzima. Ari muri Kiliziya ye kandi ayobora abashaka kuyoborwa na we, bamamaza Yezu Kristu wapfuye akazuka.
Hari ubutumwa na none butandukanye: Iyamamaza Yezu Kristu cyangwa se iyamamazabutumwa rifite ingeri nyinshi. Hari bamwe bashobora gukora ibi abandi bagashobora biriya. Muri uko gushishoza nyine, birakwiye ko ikintu cyakorwa n’ugomba kugikora. Mu gihe agomba kugikorera. Agikorera ahantu kigomba gukorerwa, agikorera abo agomba kugikorera mu izina rya Yezu; Nguko gutumwa na Roho Mutagatifu.
Hari igihe twibagirwa gutega amatwi Roho Mutagatifu kandi tukaba twakora amakosa ashobora gutuma ubutumwa bwacu butagenda neza. Kandi Roho Mutagatifu tumwemereye akatuyobora, ubutumwa bwe byanze bikunze bwagera we aho ashaka ko bugera, bugakora icyo ashaka ko bukora mu izina rya Yezu Kristu wapfuye akazuka.
Abakora ubutumwa mwese rero, mu izina rya Yezu Kristu, nimureke Roho Mutagatifu abayobore. Mutege amatwi Roho Mutagatifu. Muyoborwe na Roho Mutagatifu. Mujye aho abatumye, muvuge ibyo ababwiye kuvuga, mukore ibyo ababwiye gukora. Roho Mutagatifu! Kuko ubutumwa si ubwacu ni ubwe. Ni Roho Mutagatifu ukora ubutumwa.
Hari rero nk’icyo umuntu yavuga ku byerekeranye n’imikoreshereze y’ingabire zinyuranye za Roho Mutagatifu. Hariho igihe umuntu ashobora guhubuka agakora ikintu azi gukora, ariko akagikora mu gihe atakagombye kugikora, ugasanga nta mbuto cyeze. Ni ngombwa gushishoza mu butumwa. Ni ngombwa cyane cyane gutega amatwi Roho Mutagatifu, we uduha iyo ngabire yo gushishoza, we utubwira ikigomba gukorwa, aho kigomba gukorerwa n’ibindi byose twarondoye cyangwa se tutavuze. Roho Mutagatifu we ubwe yakwibwirira.
Reka dufate nk’urugero: Hari umuntu ushobora kugira atya mu masengesho ye (nk’uko hano batubwira ko Pawulo yabonekewe), na we akaba abonye ibintu abandi batarimo kubona. Reka dufate nk’urugero ko abonye ibyaha bya Kanaka uri aho ngaho, akamumwereka wenda yambaye ubusa n’umugore wa kanaka, kandi abo bose bari aho ngaho muri iryo koraniro cyangwa se muri iryo tsinda risenga. Nuko wa muntu aho kugira ngo abanze asenge, atuze, abwire Roho Mutagatufu ati: “Rwose ese biriya ni ibiki? Ese byaba ari ukuri? Ese urashaka kumbwira iki? Nkore iki se?” ako kanya akaba yatuye ijwi abo bose bahari ati: «Ye yeyeyeye! Hano hari abantu batubeshya! Byose nabyeretswe. Ni ko Nyirakanaka na Kanaka, ejo mwari he, mwakoze ibiki? Cyangwa imigambi yanyu ni iyihe? Roho Mutagatifu yabanyeretse! Nabamenye nabatahuye! mujye mutubeshyaaaa! Ubusambanyi bwanyu burakabije ».
Tuvuge ko wenda abo bombi ari bo bayobozi b’iryo tsinda, bikorera ibyabo nyine! Roho Mutagatifu yari abamweretse atyo kugira ngo abasabire, none we agiye kuvangira Roho Mutagatifu kubera ko abuze ingabire y’ubushishozi! Ubwo ngubwo igikurikiraho ni iki? Urumva nyine itsinda rirasenyutse! Sekibi azabyifashisha asenyagure abantu benshi! Icyo uwo muntu yari gukora ni ugutuza akabasabira, hanyuma akaba yazegera umwe akajya aganira na we ntazigere ahingutsa ko yanabonye ibyo ngibyo, ariko agakora ku buryo mu kuganira na bo yajya yerekeza ku byo yabonye ariko atababwira ngo yabonye ibi n’ibi, ku buryo Roho Mutagatifu yazagenda abamutumaho, abegera abegera, kugeza igihe abakuriye muri ubwo busambanyi bwabo kandi atababwiye ko hari cyo yeretswe! Atabacyuriye bya kimuntu. Ahubwo akihatira gushaka uko yabacyura mu mukiro wa Kristu.
Urwo ni urugero, wenda hari ibindi byinshi byo mu buzima busanzwe; urugero ni ingabire yo gufasha, ingabire yo kugira ubuntu. Ese abantu ugirira ubuntu koko ni abo Roho Mutagatifu yakoherejeho? Cyangwa ni abo amarangamutima yawe akuyoboyeho? Urugero: nk’umuntu w’igitsina gabo akaba abonye umuntu w’umukecuru cyangwa se rwose ubabaye cyane, arahise akareka akagenda ntacyo amufashije kandi abishoboye. Ariko yava aho ageze hirya akaba abonye umukobwa w’inkumi umubwiye ikibazo afite. Nuko akamusubizanya ubwuzu ati: «Yooo! mbega ukuntu wababaye! Akira rwose!» Akaba aramufashije. Kandi abona neza ko uwo nguwo atari we ubabaye kurusha wa mukecuru. Bityo imfashanyo ye ikaba idatewe koko n’urukundo rwa Kristu, ahubwo ari amarangamutima arangaza umutima wa muntu, igihe cyose ubushishozi muri Yezu bubuze.
Imikoreshereze mibi y’ingabire twahawe bitewe no kubura ubushishozi, cyane cyane no kutabaza Roho Mutagatifu no kutamusiganuza yakosorwa n’ibibazo nk’ibi umuntu yagombye kubaza Roho wa Yezu mbere yo kugira icyo akora: «Ese ibi ngibi ngiye gukora ni ibyawe? Iki kiganza ngiye kurambura mfasha uriya ni wowe ukirambuye Roho Mutagatifu? Iki gitekerezo ngiye gutanga cyangwa gutangaza cyaba ari wowe giturukaho?»
4. No mu rukundo bisaba gushishoza aho kwishora ku wo mutazashobokana
Koko rero kubura ubwo bushishozi bituma n’urukundo rubangamirwa! Erega burya n’urukundo umuntu akunda rwerekeza ku mubano w’abashakanye ni ingabire. Ni umuhamagaro. Ni ingabire ifite agaciro. Ariko mu by’ukuri, muri iyo ngabire hari igihe hashobora gukorerwa amakosa: “Ese iki gihe, ni igihe cyanjye? Koko ngomba gushaka mfite imyaka 18 cyangwa 21? cyangwa se ntararangiza amashuri ? Iki gihe ni igihe koko gikwiriye? Ese aha hantu ni ho hakwiriye ? Ese uyu muntu ni we ukwiriye?” Ese ni bangahe koko babanza kubaza Roho rwose ngo babisengere babyereke Roho Mutagatifu? Ntabwo ari ukukubaza rimwe (uwo musore) ati: «Ese rwose ko nabitekerejeho nkabona ari wowe nta wundi, urumva rwose(…) ese koko(…) mbese ahubwo ko nagira ngo(…) yewe (…) ! nagira ngo(…) tuzabane?». Uwo mukobwa wenda agahita akubita igitwenge ati «Yooo! Rwose nta kundi nyine ndemeye». Ariko se uremeye wabisengeye, wabitekerejeho, wagishije inama Roho Mutagatifu? Ibyo byose ni amakosa. Ni amakosa dukorera Roho Mutagatifu. Niba turi aba Kristu kuki tutamugisha inama kandi ari Roho w’Umujyanama? Ese kuki tutamutega amatwi? Kuki dushaka kumutanga imbere tugashaka kwihuta? Nk’uko Roho Mutagatifu yabwiraga bariya niba twabivuga gutyo ati: “Oya, nimuhagarare. Aho nimureke kujyayo”, Kuki twe twashaka gutanga imbere Roho Mutagatifu, aho kugira ngo twubahirize intambwe z’uko yifuza ko ubutumwa bwayoborwa? Hahirwa rero abatega amatwi Roho Mutagatifu kandi bakayoborwa na We bamamaza Yezu Kristu wapfuye akazuka.
5. Abakunda Yezu iyo babazuriye umugara bo buzura akanyamuneza k’Uwazutse azitse amazimwe n’inzangano.
Ubwo rero Yezu nyine kubera ko adukunda atubwiza ukuri igihe cyose. Kwamamaza Yezu Kristu ntabwo ari ugukina. Ni ugusembura Umwanzi Sekibi. Kandi Sekibi ni umugome. Igihe cyose uvuze ngo: “Yezu Kristu! Yezu Kristu! Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka!;” ujye umenya ko hari “umuntu” wakubise icumu witwa Sekibi! Kandi na we amacumu ntayabuze. N’imyambi arayifite n’intwaro zose! Abamusembuye bose na we arabarwanya, kandi we arwana kigome, kuko ashobora kurwana yica!
Abantu rero bose bamamaza Yezu Kristu, rwose jyewe nababwira nti: “Niba utemeye kuba watotezwa, bireke ntabyo ushoboye!” Ni nk’umuntu wari urimo ambwira ati: “Umuntu yambonye ndimo nisomera Bibiliya aba arantutse, nanjye mba ndamututse. None se yantukiraga iki si uburenganzira bwanjye gusoma Bibiliya?” Nuko ni bwo namubwiraga nti: “Ariko Yezu Kristu atuma abantu bashobora kwihanganira ibitotezo. Ubwo biragaragara ko igihe cyawe cyo gukora ubutumwa wereka abantu ko ufite Bibiliya mu ntoki kandi ifite agaciro kitaragera. Igihe cyose utarihanganira ko abantu bagutuka kuko ufite Bibiliya, ujye uyisomera mu ibanga. Kuko Bibiliya ntibereyeho kugira ngo igucumuze, ibereyeho kugucungura. Yisomere iwawe rero. Niba udashobora kwihanganira abantu bose bashobora kugutuka kuko babonye ko uyifite, igihe cyawe cyo kwamamaza Bibiliya ntikiragera, izo mbaraga ntazo urabona.”
Kuko ubutumwa bwose, ushatse gukora ubutumwa wese, ajye amenya neza ko Yezu yatuburiye. Kuko Yezu adukunda atubwiza ukuri: “Isi nibazira, mumenye ko ari jye yabanje kwanga. Iyo muba ab’isi, isi yakunze ikiri icyayo.” Rwose mbega amagambo y’ukuri! Yezu Kristu ni Ukuri! Ubu se ni bangahe bakwanga kubera ko gusa wisengera? Kubera ko udasangira na bo ibyaha byabo? Nta kindi bakuziza, ntiwabagiriye nabi. Kuko udakunda isi yabo, na bo barakwanga banga ibyawe, bakanga uko ugenda, bakanga ibyo uvuga!
Isi rero yanze Yezu, n’abayo irabanga. Ntuzigere wibeshya, inshuti zawe nyazo uzifite muri Yezu Kristu. Biragoye kugira ngo umuntu utaramenye Yezu Kristu, akubere inshuti nzima. Burya inshuti zacu za mbere ni Abatagatifu.
Ntabwo rero turuta Yezu kandi yaratotejwe ndetse aricwa. Ni yo mpamvu abashaka kumwemera no kumwamamaza bose, bagomba kwishimira gusangira na we ubwo bubabare kugira ngo bazasangire na we ikuzo, bamubere igisingizo mu buzima no mu rupfu. Cyangwa se mu mibabaro yose inyuranye, no mu mibabarire yose inyuranye (Fil 1.19-24; Mt 5,11-12; 2Tim 2,8-13).
6. Umwanzuro: Roho wa Yezu nadutake ibitotezo by’abadutuka maze bo abatamirize ubutungane bw’Uwatikuwe icumu ntawe aciriye mu maso.
Mu izina rya Yezu, Roho Mutagatifu rero naduhe imbaraga zo kwemera kuyoborwa na we mu bushishozi, twamamaza Yezu Kristu twiteguye kubabarana na we tunezerewe. Ngwino Roho Mutagatifu.Ngwino Roho wa Yezu. Ngwino mu izina rya Yezu no ku bw’amasengesho ya Bikira Mariya. Ngwino Roho Mutagatifu.
Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya uturinde, uturengere, uturwaneho mu izina rya Yezu Kristu wapfuye akazuka.
Padiri Jérémie Habyarimana