Roho nabayobore, ni bwo mutazakora ibyo umubiri urarikira

Ku cyumweru cya 13 gisanzwe,Umwaka C, 2013

Ku wa 30 Kamena 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Bami 19,16b.19-21,2º. Gal 5, 1.13-18,3º. Lk 9,51-62

1. YEZU KRISTU araduhamagara

Ni amahirwe akomeye ko duhamagarirwa gukorera Imana nk’uko tujya tubiririmba ngo YEZU araduhamagara cyangwa no Twahamagariwe gukorera Imana. Biba byiza bikaturyohera iyo duhuriye hamwe nk’ikoraniro rihire dusenga, dusingiza kandi tuzirikana ku muhamagaro wacu.

Cyakora kwiyemeza kureka ibyo twarimo bidufitiye inyungu, tugakurikira Imana, ntibitworohera. Twumvise uko Elisha yajijinganyije igihe yari atumweho Eliya kugira ngo atangire atozwe kujya kuvuga ubutumwa bw’Imana mu bantu b’icyo gihe. Yumvaga ikimushishikaje cyane ari ukubanza kujya gusezera kuri se na nyina!

Hari n’umuntu YEZU yahamagariye kumukurikira nk’uko twabyumvise mu Ivanjili, undi yumva ikimushishikaje ari ukubanza kujya gusezera ku bo mu rugo. Igisubizo Eliya yahaye Elisha n’uko YEZU yasubije uwo muntu, byose byumvikanisha ko umurimo wo kujya kwamamaza Ingoma y’Imana usaba rugikubita ubwigenge busesuye mu mutima. Nta kintu na kimwe gikwiye gutuma tugenda biguru-ntege mu butumwa bw’Imana. Twiyumviye ko n’iyo urupfu ruje, tutagomba kurwitwaza ngo dute igihe. Ni yo mpamvu YEZU yasubije uwari ugiye gutinda kumukurikira ngo kuko yagombaga kubanza kujya guhamba se wari waciye. YEZU ati : « Reka abapfu bahambe abapfu babo ». Ni byo koko uko byari kugenda kose, uwo musaza ntiyari kubura abamushyingura kandi kujya kumuzika ntibisumba gukurikira YEZU KRISTU. Ni yo mpamvu YEZU yahise yohereza uwo muntu kwamamaza Ingoma y’Imana atitaye cyane kuri iyo nkuru ibabaje.

Ikindi kigaragaye ku byerekeye umuhamagaro wo gukurikira YEZU no kumwamaza, ni uko nta muntu n’umwe wigenera uburyo amukurikiramo. Si twe twamutoye, ahubwo ni We wadutoye maze adushyiraho kugira ngo tugende twere imbuto (Yh 15, 16). Umwe mu bo Ivanjili yatubwiye yabwiye YEZU ati : « Nzagukurikira aho uzajya hose ». Igisubizo YEZU yamuhaye kigaragaza ko atashakaga ko uwo muntu amukurikira mu rwego rwo kubana na We nk’intumwa ze. Yashatse ko agenda akamubera umuhamya mu buzima busanzwe. Ni yo mpamvu hagomba ubushishozi kugira ngo umuntu amenye niba inzira yo kwiyegurira Imana ari yo ahamagarirwa cyangwa niba ari inzira ya kilayiki. Inzira zose zigana ijuru iyo zirimo urumuri rwa Roho Mutagatifu YEZU KRISTU atanga ku bw’IZUKA rye. Ikimenyetso cy’ukuri cy’umuhamagaro uwo ari wo wose, ni icyo tugiye kuvugaho mu ngingo ikurikira.

2. Kudakora ibyo umubiri urarikira

Ikimenyetso kidahinyuzwa cy’uko uwabatijwe ari mu nzira nziza, ni ubwigenge yifitemo. Umuyoboke wa YEZU KRISTU utagize ikimuhindura umucakara mu mutima no mu mubiri we, ni we ushobora guhagarara yemye ku ishema rye agahamiriza abandi ibyo YEZU KRISTU yamugiriye. Uko kudahetamishwa n’ubucakara ubwo ari bwo bwose, ni ko kugira imbaraga zo gukora ubutumwa aho uri hose buhera imbuto kandi hakaboneka n’ibimenyetso bikiza abantu bibemeza ko YEZU KRISTU ari we Mukiza kandi bikabafasha kugira inyota y’ijuru.

Ibyo nta muntu n’umwe wabishobora ku mbaraga ze. Hari abiha kujijisha bakagaragaza ko ku mbaraga zabo bashoboye gutsinda ibikorwa by’umwijima wa Sekibi. Ni ukujijisha nyine ! Habayeho umugabo witwaga Pelage wigishaga ko umuntu ashoboye kugera ku butungane ku giti cye atagombye gusabiriza inema z’Imana ; kuzuza ibyo Imana imushakaho ku mbaraga ze nta masengesho yandi ! Uwo nguwo yaguye mu nyigisho z’ubuyobe Amateka ya Kiliziya yise Pelajiyanisimo (Pélagianisme). Abayoboke be ni bo n’ubu bakwiza izo nyigisho z’ubuyobe zihishe ukwiyoberanya. Bamwe muri bo ni abantu bose bagaragaza ko ari aba-KRISTU ariko ukabona ko batagize ikintu na kimwe bitayeho mu by’Imana. None se wavuga ko ukura hehe imbaraga mu gihe udakunda gusenga ? Wakura he ibyishimo by’Abijuru udashyikirana na bo, udakunda Igitambo cy’Ukarisitiya na Penetensiya? Wasobanura ute ubukristu bwawe se kandi aho kurangwa n’urukundo rwa YEZU n’abantu, usaritswe n’urwangano n’amatiku? None se udashaka imbaraga YEZU atangira mu masakaramentu, wakwemeza ute ko watsinze ibyifuzo by’umubiri? Kubeshya no kwiyoberanya ni yo mbuto y’ibanze ya Sekinyoma. Hari n’igihe ibikorwa bya Sekibi tubikorera mu rwihisho maze abantu bakabeshywa n’isura n’akarimi keza bakibwira ko dutunganye! Uwabatijwe agenda atsinda ibishuko, inzira n’amayeri bya Sekibi iyo yemeye iyi nama ikurikira.

3. Kuyoborwa na Roho

Roho nabayobore, ni bwo mutazakora ibyo umubiri urarikira” Kumvira Roho Mutagatifu, ni yo makiriro. Pawulo intumwa, abwirijwe na Roho Mutagatifu, yadutangarije ko umubiri urarikira ibirwanya Roho. Twese dufite umubiri, nta mumalayika uturimo. Iyo mvugo turayumva kandi kuba twaremeye YEZU KRISTU dufite amahirwe y’uko ibyo adushakaho byose tubyumvishwa na Roho we Mutagatifu. Si amategeko dutinya, si yo atugenga, si n’amaso y’abantu dukorera, ahubwo dushaka kubaho tugenda twemye nta mitwaro iduhetamisha.

Serohombi ihora iduhekenyera amenyo kandi iyo izi ingusho zacu iraturindagiza. Ingingo z’umubiri wacu zose zishobora guterwa na Sekibi maze aho kugira ngo zibereho gusingiza Imana zikaberaho gushimishwa n’ibikorwa by’umwijima. Ibirenge, amaguru, imyanya ndangagitsina, igihimba, amaboko, intoki, umunwa, ururimi, amazuru, amaso n’umutwe; izo ngingo zose zigomba kuberaho gusingiza Imana no kuyihesha ikuzo. Ni ko kumenya YEZU KRISTU no kumumenyesha abandi. Nta ho dukwiye kujya tutajyanywe no kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro (ibirenge n’amaguru). Nta na na rimwe dukwiye gukora imibonano mpuzabitsina tutarahawe isakaramentu ry’ugushyingirwa (nta watsinda ibishuko by’ubusambanyi atayobowe na Roho Mutagatifu). Iyo umuntu atihatira kuyoborwa na Roho Mutagatifu, irari ry’umubiri ryiruka mu ngingo zose z’umubiri we zigahinduka ingingo z’ihabara kandi imibiri yacu yaragenewe kuba ingingo za Kristu (Soma 1 Kor 6, 13-16). Ni uko havuka imigambi yo kuyobya urubyiruko n’abandi b’indangare bashorwa mu busambanyi.

Nta muntu n’umwe ushobora gutsinda ibishuko bya Sekibi atitoje kwegerana URUKUNDO YEZU KRISTU mu buryo twabisobanuyemo. Umuntu utumvira Roho Mutagatifu agenza uko yishakiye nyamara bishyira kera bikamutamaza. Roho Mutagatifu aduha uburyo tubaho neza: uko tuvuga, uko tugenda, uko twambara, uko dukora imirimo dushinzwe…byose bigomba gukorerwa muri Roho Mutagatifu.

Kutumvira Roho Mutagatifu ni byo bituma abantu bacagagurana. Ahari urwangano n’ivangura nk’iby’abo muri Samariya twumvise banze kwakira YEZU, ni ho havuka ubushyamirane n’abari mu bumwe n’Imana bagaterwa na Sekibi. Ni uko Yakobo na Yohani binjiwe na Sekibi yo kwihorera. Bagize amahirwe YEZU arabacubya, haba harabaye imara. Kutayoborwa na Roho Mutagatifu bituma duterwa bikabije na Sekibi maze aho kugira ngo ururimi rutangaze ijambo ryiza ryagirira akamaro abavandimwe rugasohoza imigambi y’umwijima iri mu mutima. Ni ho hava amagambo yo gusebanya, ni ho hacurirwa imigambi iyobowe n’irari, ishyari n’indanini yishe ukuze.

Umubyeyi Bikira Mariya na Yozefu Mutagatifu, bo babayeho bumvira Roho Mutagatifu ku buryo bwose, baduhakirwe. YEZU KRISTU asingirizwe mu ngingo zose z’umubiri wacu.

Publié le