“Ni Roho wa So uzabavugiramo”

             Ku wa gatanu w’icya 14 gisanzwe, A, 14 nyakanga 2017.  

Amasomo: Int 46, 1-7.28-30; Z 36, 3-4.18-19.27-28.39-40; Iv. Mt 10, 16-23

            Bakristu namwe mwese bantu b’umutima ushakashaka Imana! Ineza n’amahoro bya Nyagasani Yezu Kristu Umwami wacu bihorane namwe!

            Liturujiya y’Ijambo ry’Imana Kiliziya Umubyeyi yateguriye abana bayo, iragaruka ku ngingo mpamyakwemera yo kwegukira ubutumwa nta mususu, nta bwoba kandi nta kudagadwa imbere y’abadashaka kwakira ibyiza bya Nyagasani. Uwemeye guhitamo gukorera Imana ntagomba kwita kuri “baramvuga bate? Barambona bate? Baranyakira bate?” Ahubwo agomba kwirekurira mu biganza by’Imana na Kristu n’ububasha bwa Roho Mutagatifu kuko nk’uko Kristu abihamya, kuvuga Ivanjili y’Imana ntibitana n’ibitotezo, ntibitana no kugirirwa nabi, bijyana no gufungwa, kwihakanwa no kugambanirwa n’abagombaga kugushyigikira (ababyeyi, abavandimwe, inshuti magara,…), muri ibyo byose ariko Kristu agatanga ihumure agira ati:“Ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga […] kuko atari mwe muzavuga ahubwo ni Roho wa So uzabavugiramo” (Mt 10, 19-20).

            Bityo rero erekeza mu mazi magari (duc in altum) maze urohe urushundura urohore abantu mu kibi, mu bwoba, mu butiriganya, mu butindi bw’icyaha n’ibindi bitandampaka byose bigose muntu. Yezu aragushaka, kuko nta wundi afite atuma! Mworohere umwemerere kuko acyeneye kubohora imbaga ye iboshywe kandi yafashwe bugwate n’imbaraga za sekibi.

            Ibyo byose uzabigeraho ushoboye kwiringira Uhoraho gusa nk’uko isomo rya mbere ndetse na zaburi iryikiriza byabitwibukije. Koko rero, iyo Yakobo atiringira Ijambo ry’Imana ngo ashyire nzira ajye mu Misiri ntiyari kuzapfa abonye Yozefu wari waragurishirijweyo n’abavandimwe be kubera ishyari, iyo Yakobo atumvira ijambo ry’Uhoraho inzara yari kuzamutsinda aho yari hamwe n’umuryango we wose.

            Bakristu namwe bantu b’umutima ushakashaka Imana, muzirikane ko abantu benshi muri iki gihe baboshywe kandi bahumwe amaso y’umutima n’ibintu binyuranye, bakeneye ijambo ribahumura kandi nta wundi waribagezaho uretse mwebwe mwagize amahirwe yo kumva no gusobanurirwa Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi! Mbagiriye inama rero yo gufata iya mbere maze mugafatanya na Kristu kurema umuryango umwe w’abaharanira ukuri, urukundo, ubutabera, kandi berekeza mu cyerecyezo cy’ubutagatifu. Mbega ukuntu byaba amahire buri wese yemeye kurokora nibura umuntu umwe ku munsi! Mbega ukuntu yaba ri umugisha! Yezu muri kumwe, Yezu aragushaka, Yezu aragutumye kandi Yezu aragushyigikiye: ahasigaye ni ahawe. Uragowe nka Mutagatifu Pawulo niba utamamaje Ivanjili!

            Bikira Mariya Nyinawajambo, uduhamagarira guhinduka no gusenga ubutaretsa akubere ikiramiro n’inkingi wegamira mu kwamamaza ubutumwa bwa Kristu umwana n’Umwami we kandi wacu.

            Ngusabiye umugisha kandi nanjye ndawuguhaye! Pax tecum sit!

Padiri NKUNDIMANA Théophile.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho