Roho wahawe si uwo kubikaho urusyo rw’ingeso mbi

Inyigisho yo ku wa 2 w’icya XXII Gisanzwe B, 4 Nzeli 2018.

1 Kor 2, 10b-16; Lk 4, 31-37.

Bakristu namwe bantu bashakashakana Imana umutima utayiryarya! Mbifurije amahoro n’Ineza bituruka kuri Yezu Kristu Umucunguzi wacu.

Bantu b’Imana, imbaraga z’umukristu mu guhamya Imana mu bantu zituruka kuri Roho Mutagatifu. Muntu w’Imana, uwo Roho w’Imana umuhabwa ukiremwa, wabatizwa akakugira umugenerwamurage muri Kristu, hanyuma wakomezwa ukabana na we kandi ukaba umuhamya ukwiye kandi uhamye, mu nvugo y’iki gihe navuga ko iyo umaze kukomezwa uba ubaye “umukristu usobanutse”.

Pawulo Mutagatifu, Intumwa y’amahanga yacengeye iri banga maze asanga udashobora kumenya Imana by’ukuri wirengagije Roho Mutagatifu, bityo rero muntu w’Imana, Roho wahawe si uwo kubikaho urusyo rw’ingeso mbi zawe, si uwo guceceka, kuko ibituruka kuri Roho Mutagatifu byose bigomba gutangarizwa ahabona kandi bigatangarizwa bose: ng’uwo Roho wahawe mworohere maze ucengere amabanga ya Kristu maze uyasangize abandi! Ng’uwo Roho wahawe ukumara ubwoba maze ugatangaza ingoma y’Imana nta mususu cyangwa kudagadwa imbere y’abinangira umutima nk’aba banyabwenge b’i Kafarinawumu n’i Nazareti.

Ku bubasha bwa Roho Mutagatifu, Yezu nta bwoba afite bwo guhangara abo mu mugi we, ababwira Ijambo ryuje ububasha bumutuyemo, nta bwoba afite bwo guhangara ikibi no kugitunga urutoki, nta bwoba afite bwo guhangara amashitani n’ububasha bwayo, nta bwoba afite bwo kuyahungabanya ndetse no kuyirukana mu bantu kuko nta mwanya agomba kugira mu bana b’Imana. Ngibyo ibyagombye kuranga umuntu wese wakiriye Roho Mutagatifu muri Kristu. Ese wakiriye Roho Mutagatifu? Niba utaramwakira ntacyo nakubaza. Ariko niba waramwakiriye akaba agutuyemo cyangwa uturanye na We, kuki wihanganira cyangwa urebera akarengane gakorerwa mugenzi wawe? Kuki umuntu yibwa ureba, akicwa ureba, agahohoterwa ureba ukinumira? Warangiza ngo wakiriye Roho Mutagatifu, aho uwo Roho wakiriye ni mutaraga? Niba warakiriye Roho Mutagatifu kuki winangira umutima ukumva ko ukuri wavugishije uguhakishwa? Kuki uba imbata y’ingeso mbi ku buryo n’umutimanama wawe ukuburira ntuwuhe umwanya, ukawucecekesha ugira uti: “ba undetse biracyaryoshye”, “reka nongere nibura rimwe”, “ariko rwose mutimanama wanjye ubona utarengera uburenganzira bwanjye”? Ugahugira muri ibyo ukabona usaziye mu cyaha n’urugomo rutagira urugomero!!!

Muntu w’Imana Yezu akubere urugero kandi akubohore ku ngoyi y’ubwoba n’ingeso mbi, naguhe imbaraga zo korohera Roho Mutagatifu, maze utize Kristu amaboko wogeze ibanga ry’umukiro w’abantu. Ngusabiye umugisha kandi nanjye ndawuguhaye wakire.

Padiri Théophile NKUNDIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho