Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 7 cya Pasika, Ku ya 12 Gicurasi 2016
AMASOMO MATAGATIFU: Intu 22,30.23,6-11; Yh 17,20-26
“Nyagasani Mana yacu turakwinginze: Roho wawe ku bubasha bwe nadusakazemo ingabire ze, maze ahe imitima yacu kukunogera kandi adutere gushishikarira gukora icyo ushaka”.
Bavandimwe iri sengesho ry’ikoraniro Kiliziya ivuga kuri uyu wa kane w’icyumweru cya karindwi cya Pasika, akaba kandi ari umunsi wa karindwi w’isengesho ry’iminsi icyenda ridutegurira kwakira ingabire za Roho Mutagatifu, riranatwereka neza igisobanuro nyacyo cy’isengesho rya gisaseritoti rya Yezu dusorejeho umutwe wa 17 w’ Ivanjili ya Yohani.
Muri iri sengesho hagiye harimo ingingo zikomeye kurusha izindi zumvikanisha neza akamaro ka Roho Mutagatifu mu buzima bw’umukristu n’ubwa Kiliziya. Ingingo ya mbere ni ukumenya: Yezu ati: “ubuzima bw’iteka ni uko bose bakumenya… Bakumenye wowe Mana Nyakuri n’uwo watumye… Nabamenyesheje izina ryawe kandi nzakomeza kuribamenyesha”. Kumenya Imana no kuyimenyesha abandi bikomoka ku mbaraga zihariye za Roho Mutagatifu. Ingingo ya kabiri ni uguha cyangwa gutanga: “abo wampaye bari abawe maze urabampa kandi ibyo wampaye nanjye narabibahaye”. Icyo dufite n’abo turi bo ni impano. Ni ingabire ya Roho mutagatifu. Ingingo ya gatatu ni ukurinda cyangwa kurindwa: « ndagusabye ngo ubarinde ikibi ». Roho w’Imana ni we udufasha kwirinda ikibi no kukirinda abandi. Ingingo ya kane ni ukwitagatifuza no kwiyegurira: “Batagatifurize mu kuri… kandi ndakwiyeguriye ubwanjye kugira ngo na bo babe abakwiyeguriye mu kuri”.
Kwitagatifuza, gutagatifuzanya no gutagatifuza isi kimwe no kwiyegurira Nyagasani ni ingabire ikomeye ya Roho Mutagatifu. Ni na byo bidufasha kuba mu isi tutari abayo. Yezu ati: “ Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi”. Mu gusoza iri sengesho Yezu akomeza adusabira mu ngingo eshatu z’ingenzi dusanga mu Ivanjili y’uyu munsi ari zo kuba umwe, kugira ngo isi yemere, kandi ngo urukundo Imana yakunze Yezu rube mu Bemera. “Bose babe umwe”: Ubu bumwe Yezu adusabira ni ingabire ikomeye cyane. Ni ubumwe bukomoka ku Butatu Butagatifu kuko twemera Imana Imwe, twemera Nyagasani umwe Yezu Kristu, twemera kandi Roho Mutagatifu ukomoka ku Mana Data na Mwana. Ni ubumwe bwa Kiliziya kuko Kiliziya ari imwe, ni ubumwe bw’ukwemere kuko ukwemera ari kumwe, ni ubumwe bukomoka kuri batisimu kuko batisimu ari imwe.Ubu bumwe ni ingabire ikenewe muri iki gihe: ubumwe muri Kiliziya ndetse n’ubumwe bwa Kiliziya n’amatorero ya gikristu ndetse n’andi madini. Ni ubumwe bukwiye hagati y’abashumba ba Kiliziya, ni ubumwe kandi bw’abakristu n’abashumba, ni ubumwe bw’imiryango y’Agisiyo Gatolika n’amakoraniro y’abasenga. Ni ubumwe bukenewe iwacu mu Muryango remezo no mu muryango w’abakristu muri rusange. Ni ubumwe butsinda ubwirasi, ubwikunde n’ubwiyemezi. Kuki ubumwe bw’ababakristu ari ngombwa ? Kugira ngo isi yemere. Ubumwe bw’abakristu butuma abandi bemera. Ubumwe ubwabwo ni iyogezabutumwa, ni umwigisha. Ahatari ubumwe haba hatashye Gatanya, Kareganyi(Shitani). Ubwanyuma Yezu adusabira urukundo: Kugira ngo urukundo wankunze rubabemo. Ni urukundo rw’Imana Data, ni rukundo rw’Ubutatu Butagatifu. Ni urukundo Data akunda Mwana maze Mwana akarubuganiza mu bemera ku bwa Roho Mutagatifu.
Uwo Roho n’ingabire atanga ni we Kiliziya itegereje muri iki gihe, ni We yambaza. Ni we abakristu twese tugomba kwakira ngo tugire Pentekosti nshya muri twe, ivugururwa muri Roho mutagatifu, ngo atuvugurure, adutere imbaraga, adukomeze. Ni Roho Umuvugizi, ngo atuvugire, atuvugiremo, atuvuganire. Ni we wakoreshaga Pawulo maze akabasha kwisobanura ashize amanga imbere y’Inama nkuru maze abatamufite bagasobanya. Muri iyi nama nkuru nk’uko tubisanga mi isomo rya mbere, abatari bafite Roho Mutagatifu bicagamo ibice, ntibavuge rumwe, bakarenga ku mategeko agomba kurengera bakibanda ku agomba kurenganya. Ntibabashije gusobanukirwa Izuka ry’abapfuye(Pasika). Ni Roho Nyir’ukuri. Utsinda ikinyoma. Uturinda kuvuga ibitagaragasi. Roho Nyir’ukuri turamukeneye muri iki gihe isi ikunda ikinyoma, ikakimika, ikakigira ingeso, ikakigira umuco, kikaba ubuzima. Nyumvira nawe ubuzima bw’ikinyoma! Ni Roho Umuhoza, uhoza abababaye, indushyi n’abihebye. Ni Roho Umucamanza, wa wundi wereka abantu aho icyaha kiri n’aho ubutungane buri, kugira ngo tubashe kwihatira ubutungane aho kohoka ku kibi. Ni Roho Umwigiha ugomba kutwumvisha ibyo Yezu yatubwiye akaduhanurira n’ibizaza. Tumusabe atuvane mu bujiji twe twibwira ko tujijutse! Ni Roho w’Umutegetsi ariko udategekesha igitugu cyangwa agahato. Nadufashe kutayoboresha agahato!
Muri uku kwezi kwa Bikira Mariya reka tugumane na we muri Senakulo maze dusabe ingabire za Roho Mutagatifu: Dawe w’intungane mu Izina rya Yezu,
Ohereza Roho wawe kugira ngo avugurure isi!
Padiri Théoneste NZAYISENGA