Inyigisho yo kuri Pentekosti ku cyumweru, Ku ya 04 Kamena 2017
Bavandimwe, none turahimbaza umunsi mukuru wa Pentekosti. Nyuma y’iminsi 10 Yezu asubiye mu ijuru, yoherereje abigishwa be Roho Mutagatifu, bityo yuzuza isezerano.
- Pentekositi y’intumwa
Ku cyumweru gishize, twahimbaje Asensiyo; Yezu asubira mu ijuru. Mwibuke ikibazo intumwa zamubajije: “Nyagasani, ubu se niho ugiye kuvutsa ingoma ya Isiraheli?”. Kiriya kibazo kirerekana ko intumwa zari zitaramenya neza Yezu uwo ari we n’ubutumwa bwe. Zari zimutegerejeho kuba umwami nk’abo kuri iyi si.Yezu yari yarazigishije, akora ibitangaza, baramubona yazutse, ariko ntacyo bari barakuyemo.Bari bagitsimbaraye ku yumvire yabo n’ibyifuzo byabo.
Igisubizo cya Yezu mwaracyumvise: “Mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera z’isi”.
Iryo sezerano ryujujwe kuri Pentekosti. Uko byagenze Luka yabitubwiye. Abigishwa ba Yezu bari bakoraniye hamwe, bari kumwe na Bikira Mariya. Umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. Ubwo bose buzura Roho Mutagatifu. Bahise bahinduka bidasubirwaho. Batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga. Abari i Yeruzalemu baratangara.
Petero, wihakanye Yezu kubera ubwoba, arasohoka atangira kwigisha mu izina rya Yezu Kristu. Roho Mutagatihu yabahinduye abantu bashya, abaha ubutwari bwo kubera Kristu abahamya kugeza ndetse no ku rupfu.
Ni bwo Kiliziya nk’umuryango w’Abemera yatangiye ku mugaragaro. Pentekosti y’abayahudi yahimbazwaga ku munsi wa 50 nyuma ya Pasika. Bagahimbaza igihe Imana ibahaye amategeko yayo bakagirana isezerano ku musozi wa Sinayi, bagahinduka umuryango mutagatifu. Pentekosti y’intumwa itangiza umuryango mushya w’Imana ugendera ku itegeko ry’urukundo. Bose buzura Roho Mutagatifu, Roho w’urukundo. Nk’uko twabyigishijwe mauri gatigisimu, Roho Mutagatifu ni urukundo ruzima rukomoka kuri Data na Mwana, ni Imana kimwe na Data na Mwana.
Batangira gusingiza Imana, baramamaza mu ndimi zose ibitangaza by’Imana. Mbere ya Pentekosti barwaniraga imyanya, bibaza ukomeye muri bo. Bagenderaga kuri wa muntu w’igisazira, wireba n’inyungu ze gusa, ushaka ko abandi bamukorera, bamuyoboka ndetse n’Imana igakora ugushaka kwe. Guhera kuri Pentekosti bariyibagiwe, baramamaza ikuzo ry’Imana.
Dore uko Luka atubwira imibereho y’abakristu ba mbere bayobowe na Roho Mutagatifu. “Bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga. Abemera bose bari bashyize hamwe, n’ibyo batunze byose bakabigira rusange. Iminsi yose bashishikariraga kujya mu ngoro y’Imana bashyize hamwe, bakamanyurira umugati imuhira, bagasangira mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima. Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose; nuko Nyagasani akagwiza uko bukeye umubare w’abacunguwe” (Int 2,42…47)
- Pentekositi yacu
Bavandimwe,
Natwe twarigishijwe, duhora twigishwa, ariko wagira ngo byinjirira mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi. Ijambo ry’Imana twumva wagira ngo ni ugusuka amazi ku gishuhe. Nk’intumwa,natwe dukeneye imbaraga za Roho Mutagatifu.
Nk’uko Pawulo yabibwiye Abanyagalati,nako ni twe abibwira uyu munsi, twemerere Roho Mutagatifu atuyobore, nibwo tutazakora ibyo umubiri urarikira (Ga 5,16). Dufungurire imitima yacu Roho Mutagatifu, nibwo tuzerera abo turi kumwe imbuto za Roho ari zo: “Urukundo:ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata”Ga 5,22-23.
- Uyobowe na Roho Mutagatifu abaho ate ?
Uyobowe na Roho Mutagatifu arigaragaza. Hari ibimenyetso bigaragara kuko akuzuye umutima gasesekara ku munwa. Uyobowe na Roho Mutagatifu arangwa n’ urukundo rw’Imana n’ibyayo. Roho Mutagatifu atuma umuntu akunda Imana n’ibiyiganishaho byose akumva bimuryoheye: isengesho, Misa, Ijambo ry’Imana, amasakaramentu,gushengerera, imyiherero, kwiyegurira Imana.
Uyobowe na Roho Mutagatifu akunda Kiliziya n’abayo. Aba azi Kiliziya neza, akayikunda nk’umubyeyi, akayumvira, akayitangira, akishimira kuyikorera. Yirinda kuyisebya no kuyisebesha.
Uyobowe na Roho Mutagatifu arangwa n’ubutwari bwo gukora icyiza. Ahorana imbaraga zo guhinduka, kujya mbere mu gukora icyiza kugera ku ndunduro. Ntacika intege.
Uyobowe na Roho Mutagatifu aharanira ubumwe n’ubusabane mu bantu. Urugo ruyobowe na Roho Mutagatifu rurangwa n’ubumwe. Ngira ngo muzi ko amacakubiri akomoka kuri Sekibi. Utera amacakubiri mu bantu aba ari umukozi wa Sekibi.
Buriya butwari bwo gukora icyiza, ruriya rukundo rw’Imana na Kiliziya, buriya bumwe umuntu abigeraho iyo yakiriye ingabire za Roho Mutagatifu. Kiliziya itwigisha ingabire indwi za Roho Mutagatifu (Iz 11,1-3). Tuzihabwa muri Batisimu no mu gukomezwa, mbese muri buri sakramentu. Icyakora hari izindi mpano za Roho Mutagatifu (charismes) zihabwa umuntu kugira ngo zubake Kiliziya. Nizo Pawulo atubwira muri 1Kor 12-14: ubuhanuzi, kuvuga mu ndimi, kuzisobanura, kwigisha, gutanga inama nziza, kwihangana, kwita ku barwayi,kuba intangarugero mu gusenga, kuririmba,urukundo n’izindi. Pawulo yongeraho ko urukundo ruzitambutse zose.
Ingabire 7 za Roho Mutagatifu, zidutagatifuza, zikatuvugurura, zikaduhindura abantu bashya. Hari ingabire y’ubuhanga, iy’ubushishozi, iy’ubujyanama, iy’ubudacogora, i’yubumenyi, iy’ubusabane ku Mana niy’icyubahiro cya Nyagasani. Hari ingabire ebyiri nagira ngo nkomozeho zikenewe cyane muri iki gihe: ingabire y’ubushishozi n’iy’ubudacogora (ubutwari).
Ingabire y’ubushishozi iduha gucengera ibintu, tukareba kure, hirya y’ibigaragara. Ntitugendere ku marangamutima. Tukamenya ko ibishashagira byose atariko aba ari zahabu. Iyo ngabire idufungurira kwakira uwo tudahuje ubwoko, akazi, ubukungu, ubwenge,idini n’ibindi.Iduha gusenya inkuta z’ubwoko, uturere,amadini, tukunga ubumwe. Mu Rwanda rw’iki gihe hari byinshi bidukurura. Pawulo ati “Ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri icyiza, icyashimisha n’ikiboneye (Rom 12,2).
Ingabire ya kabiri mbona icyenewe cyane ni iy’ubudacogora. Ngira ngo muzi ko icyo Imana idushakaho ari ugushyira mu bikorwa ugushaka kwayo. Ngo hari abantu benshi bari mu muriro w’iteka kandi kuri iyi si bari bafite imigambi myiza batigeze bashyira mu bikorwa. Roho Mutagatifu aduha imbaraga zo gukora ugushaka kw’Imana kugera ku ndunduro. Aduha gutsinda inzitizi ziduturukaho cyangwa zituruka ku bandi no ku bindi. Aduha kugira icyerekezo cy’ubuzima ntitube ba nyamujyiyobijya cyangwa inkomamashyi. Aduha guhitamo, gufata umugambi tukawushyira mu bikorwa tutitaye kubaduca intege.
Bavandimwe, iyo duhimbaza Pentekosti si ukwibuka amateka, si ukwibuka ibyabereye i Yeruzalemu kera, hakaba hashize imyaka irenga 2000. Uyu munsi, ni twe Roho Mutagatifu amanukiraho, twe duhimbaza Pentekosti ubu ngubu. Ni twe avugurura akaduhindura abantu bashya. Ni twe aha ubutwari bwo kubera Kristu abahamya. Twumve ko turi kumwe na Bikira Mariya. Misa ya Pentekosti ituvugururemo ingabire za Roho Mutagatifu twahawe muri Batisimu, igihe aduhinduye ibiremwa bishya, no mu Ugukomezwa, igihe aduhaye imbaraga zihariye ngo tubere Kristu abahamya mu bantu. Dufungure imitima yacu, twemerere Roho Mutagatifu atuvugurure,adushyire kuri gahunda, atuyobore igihe cyose no muri byose, aduhe kuba abakristu beza, banogeye Imana n’abantu.
“Roho w’Imana ngwino, Roho w’Imana ngwino, Roho w’Imana ngwino, ngwino utuyobore”
Padiri Alexandre UWIZEYE