Rumuri ruboneshereza abantu

Inyigisho yo ku wa 29 Ukuboza , Mu gihe cya Noheli

AMASOMO: 1Yh 2, 3-11; Zab 96(95); Lk 2,22-35

Ni we Rumuri ruboneshereza amahanga

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Mugire Noheli nziza! Kuri uyu munsi wa kane nyuma yo kwishimira ko Urumuri rutangaje, dukomeje kwizihirwa mu mutima kuko urwo Rumuri tururimo rwose.

Ariko na none twitonde, hari igipimo cya ngombwa kigaragaza ko turi muri urwo Rumuri, tutari mu mwijima w’abatarakira Rumuri rutazima: Tubanze turebe aho tugeze niba dukunda abavandimwe bacu. Ni cyo gimpimo Yohani intumwa yaduhaye cyo kureba aho tugeze twakira urwo rumuri rwarasiye isi, Jambo w’Imana wigize umuntu akaza kubana natwe. Mu rurimi rw’ikilatini babivuga neza: “Et Verbum caro factum est”. Iyo usesenguye ayo magambo neza ijambo ku rindi ubona agaciro gakomeye Imana yahaye muntu kubera urukundo imukunda. Koko Imana yakunze muntu igeze aho itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwemera wese atazacibwa ahubwo agire ubugingo bw’iteka, nk’uko na none Yohani abitubwira mu Ivanjili. Byose rero ni ukubera Urukundo. Ni na yo mpamvu natwe abana b’Imana muri Yezu Kristu duhamagarirwa gukunda nta vangura na mba. Ni byo twumvise mu ibaruwa ya mbere ya Yohani.

Ikirangantego cy’Urumuri rutangaje, nta kindi ni Urukundo. Utarangwa n’Urukundo, ni we wibwira ko ari mu Rumuri nyamara aba yibereye mu mwijima. Uwibwira ko ari mu Rumuri ariko akikundira abamukunda gusa, uwo na we ari mu mwijima. Twibuke ko YEZU yatubwiye ko umuvandimwe wacu ari umuntu wese waremwe mu ishusho ry’Imana. Yaba umunyamahanga, yaba uwo mu bundi bwoko cyangwa mu kandi karere, uwo ni umuvandimwe wanjye ngomba gukunda niba koko ndi mu Rumuri.

Birumvikana ko hari abo nita inshuti kuko twegeranye mu bitekerezo kandi koko duharanira ibyiza by’ijuru nta kubusanya. Hagati yacu Urukundo ruriyongera, dukuza Imana maze tugakura mu Rukundo. Tugirana umusabano uhamye. Abandi kure bo, ntituzagirana umushyikirano uhamye, ariko icyo Urumuri rumfasha ni ukutigera mbabangamira ngo kuko tutaziranye cyane. Inzigo iri hagati y’abana b’Umubyeyi Mariya n’aba Sekibi. Iyo nzigo, na yo ituma haduka inzangano hagati y’abanyabyaha n’abashaka kuva mu byaha. Icyo Urumuri rumfasha, ni ugusabira abanzi banjye nkirinda kubagirira nabi. Ni uguhora mbabaranye na Yezu Kristu ntegereje ko inabi yabo bayireka bagahinduka. Ahasigaye kandi nkaba maso kugira ngo batavaho bacumbekerezamo umunuko w’inabi bimitse. Urumuri twakiriye rutuma inabi duhura na yo itadusibira amayira aganisha ku Mukunzi wacu Yezu Kristu.

Muri iyi minsi turimo yo kwizihiza iyobera ry’Ukwigira umuntu kwa Jambo dusabirane inema yo kuba abana b’urumuri twirinda ibikorwa by’umwijima.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho