Saba, shakashaka, komanga !

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 1, Igisibo 2014

Ku ya 13 Werurwe 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Amasomo: Esitera 4,17k-m.r-t, Zaburi ya 137(138), Matayo 7,7-12

Bavandimwe,

1. Abanyarwanda baragize bati « umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu ». Barongeye bati « Imana ihoora ihoze ». Bati « Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda. Bati “Imana irebera umutindi ntihumbya”. Bati “Agati gateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga”. Bati “Imana ifasha uwifashije”. ” Bati “iyo abanzi babaye benshi Imana iba mwene nyoko”. Nta kabuza murimo kwibaza muti padiri se noneho iyi migani ya kinyarwanda utangiranye ihuriye he n’ijambo ry’Imana Umubyeyi Kiliziya yaduteguriye kuri uyu munsi? Iyo witegereje ibyiza Imana ya Isiraheli yakoreye umuryango wayo, aho wari wagambaniwe ngo urimburwe mu gihugu cy’Abaperisi, ubona ko iyo Mana ari nayo Abanyarwanda bari bazi. Imana itabara abayitakambiye. Itihanganira umugome. Ifite ubuntu n’ubumuntu! Isomo rya mbere riratubwira ukuntu, kubera ubutwari n’isengesho by’umwamikazi Esiteri, Imana yagobotse igatabara umuryango wayo. Urebye ishusho ry’Imana riri muri iyi migani mvuze haruguru, wagirango Abanyarwanda bari basanzwe bazi Imana ya Isiraheli n’iya Yezu mbere y’uko abamisiyoneri baza kuyibigisha bavugako iyo Mana ari umubyeyi w’abantu bose.

2. N’ubwo Imana ari umubyeyi wa twese, iyo witegereje Ibyanditswe Bitagatifu, usanga hari bamwe mu bana bayo itonesha kuruta abandi. Abo ni abicisha bugufi. Ni abarenganywa. Ni abashonje. Ni abarwaye. Ni abatagira umwambaro. Ni abafunzwe. Amateka y’umuryango wa Isiraheli atubwira ko kubera ugutakamba kwawo, biturutse ku bucakara wakorerwaga mu Misiri, Uhoraho Imana yawambukije inyanja itukura, awuganisha mu gihugu cy’isezerano. Uhoraho yigaragaje kandi nk’Imana ikiza ; niwe wahaye umuryango we umugati uturutse mw’ijuru n’amazi avuye mu rutare, ubwo wari ugiye kwicirwa n’inzara n’inyota mu butayu. Kugirango uku gukizwa gushoboke, Musa wari uyoboye abatahukaga yafataga igihe kirekire cyo kuganira n’Imana mu isengesho. Imana yakomeje kugenda igaragariza umuryango wayo ko ikiyishishikaje ari ugukiza bene muntu. Ibyo akenshi ikabikora yifashishije abantu b’abanyantegenke. Mwibuke ukuntu Yozefu yakijije umuryango wa Yakobo. Ukuntu Dawudi yivuganye Goliyati. Ukuntu Esiteri yivuganye Amani. N’abandi n’abandi.

3. Muri iki gihe cy’igisibo Kiliziya idushishikariza gusenga nk’uko Yezu yabitwigishije. Nidusenga neza, nta kabuza ibyo dusaba tuzabibona. Nyamara se aho twaba dusenga neza ? Gusenga neza ni ukwiyambaza Imana tuyita umubyeyi wacu twese. Bityo uwo wita umuvandimwe, ntiwakagombye kongera kumwita umwanzi. Gusenga neza ni ugusaba ko Imana yitegekera isi nk’uko bigenda mu ijuru. Bityo gutegeka wica bigasimburwa no gutegeka urengera ubuzima. Gusenga neza ni ugusaba ko hakorwa ugushaka kw’Imana aho gukorwa ugushaka kwacu. Bityo kwumvisha bigasimburwa no kwumvira. Gusenga kwiza ni ukumenya gusaba imbabazi no kubabarira abaducumuyeho aho kubababaza.

4. Yezu aradushishikariza kuvumbura akamaro n’uburemere bw’isengesho, bikagera n’aho abigira itegeko. Aragira ati : Musabe, mushakashake, mukomange. Iyo iri tegeko rya Yezu rishyizwe mu bucye, cyangwa mu bumwe, rigira ingufu nyinshi kuko numva ringenewe ku buryo bw’umwihariko. Yezu arambwira ati : saba, shakashaka, komanga ! Nyamara ntabwo antegeka gusa, aranampa kwizera. Arambwira ko nshonje mpishiwe. Ko ejo hazaza hazaba ari heza kuko agira ati : uzahabwa, uzaronka, uzafungurirwa !

5. None Mana, mpereye ku byiza wagiriye umuryango wawe kubera isengesho rya Esiteri, nanjye ndagirango nkwibarize. Ko Abakurambere bacu batubwiye ko wirirwa ahandi ugataha i Rwanda, ubu usigaye utaha he ? Ko twageze mu ijoro tukahahurira n’uruva gusenya, ko ryijeee rikaba ryaratinze gucya, uzagaruka ryari ? Ko hari abana bavukiye mu ntambara, bagakurira mu myiryane, bagahora babona amaraso ameneka, imyaka ikaba ibaye myinshi, ibi Wowe ubivugaho iki ? Twaba se tudasenga ? Twaba se dusenga nabi ? Ndasaba Imana, ariko namwe bavandimwe reka ngire icyo mbisabira. Iri sengesho rya Esiteri niturigire iryacu, turivugane ukwemera, ntakabuza ibyo Imana yagiriye umuryango wayo wari wagambaniwe natwe izabidukorera. Nanjye ntinyutse kugusenga kimwe nka Esiteri ngira nti : « Nyagasani, mwami wacu, ni wowe Mana wenyine, ngwino untabare, kuko ndi njyenyine, nta wundi mfite wo kuntabara, kandi ubuzima bwanjye bugeraniwe. Twibuke Nyagasani, utwiyereke igihe turi mu mage, ndabigusabye, mpa kugira ubutwari n’ijambo ryiza ».

Bavandimwe, mbifurije gukunda isengesho no gusengana ukwizera. Kandi Umubyeyi Bikira Mariya atube iruhande muri iki gihe cy’igisibo.

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho