Salomoni ahemukira Uhoraho

Inyigisho yo ku wa kane  w’Icyumweru cya 5 gisanzwe, A, 2014

Ku ya 13 Gashyantare 2014 – Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Bami 11,4-13; 2º. Mk 7,24-30

Umwami Salomoni ikirangirire muri Isiraheli yakomeje kuyobora Umuryango w’Uhoraho akurikije umurage yasigiwe na se Dawudi. Dawudi uwo yari yarakomeye ku Isezerano ry’Imana ahuriza imiryango yose ya Isiraheli hamwe. Nyamara umuhungu we Salomoni yaje kuyoba aratana rwose bimutera gutatira Uhoraho. Tuzirikane uko byamugendekeye dufate umugambi mwiza mu buzima bwacu.

Salomoni yatangiye gutandukira ashamadukira abagore b’amahanga ya kure. Ayo mahanga yose atari yarigeze yumvira Imana ya Isiraheli yari yuzuyemo ibigirwamana bitagira ingano. Muri Mowabu, muri Hamoni, muri Edomu, muri Sidoni…aho hose yaraharambagije maze abenguka abakobwa yongeraho n’Abahetetikazi, atunga abagore magana arindwi yongeraho n’inshoreke magana atatu! Abagore igihumbi bose!

Umwami Salomoni ntiyagarukiye aho gusa, byaje kuba agahomamunwa ageze mu za bukuru (gusaza ni ugusahurwa koko). Abo bagore bavuye mu mahanga ahabanye n’Isezerano ry’Uhoraho bamuteyemo umutima wo gusenga imana z’amafuti y’iyo ngiyo. Nibwo Salomoni yubatse ku gasozi gateganye n’Ingoro ya Yeruzalemu n’impande zayo ahakwiza indaro z’ibyo bigirwamana asinda ubusabane na byo ararindagira rwose!

Ingaruka yabaye iyo kucagagura ubwami bwa Isiraheli. Nyuma ya Salomoni Isiraheli yabaye mu makimbirane yageze ku bwitandukanye, imiryango cumi yigumira mu majyaruguru na ho ku gicumbi i Yeruzalemu hasigara imiryango ibiri gusa. Tuzi ko ubwo buhemu bwa Salomoni bwakururiye ibyago igihugu cyose kuko umurwa mukuru Samariya w’amajyaruguru waguye mu maboko y’abanyamahanga mu mwaka wa 721 na ho Yeruzalemu ihindudwa umuyonga mu mwaka wa 587mbere ya YEZU KRISTU. Izo zose zabaye ingaruka z’ubwigomeke bw’Umwami Salomoni.

Ibyo dukora ubu bishobora kuzagira ingaruka mu bisekuru bizaza. Iyo dukora neza ingaruka ziba nziza, tuba dutegurira ibyiza urubyaro rwacu n’igihugu cyose. Iyo dukora nabi twigomeka ku Mana, na bwo amabi dukoze ashobora kuzakurikirana urubyaro rwacu. Dusabirane kwibuka Isezerano twagiranye n’Imana maze twiyemeze kurikomeraho kandi duhe umurage mwiza abana bacu.

Turangamire YEZU KRISTU we waje gukiza Isiraheli n’andi mahanga yose. Ubu Isezerano ryose rishingiye ku Itegeko rishya YEZU KRISTU yadusigiye kandi adahwema kutwibutsa. Muri We turonka Umukiro. Yashatse ko uwo Mukiro wigaragaza mbere na mbere muri Isiraheli kugira ngo izawugeze ku mahanga ya kure. Ni na cyo YEZU yashatse kubwira umugore w’umunyamahanga twumvishe mu Ivanjli ya none: “Reka abana babanze bahage”. Abana nibamara guhaga bazasangiza n’abo mu gasozi ibyiza bya Nyagasani. Twishimire ko ibyo byiza byatugezeho. Twemeye kuba abana b’Imana Data Ushoborabyose. Niduhazwa koko, tuzasohoza ku bandi na bo bahazwe. Ni byiza kubana na KRISTU Umwana w’Imana, ariko biba akarusho iyo dushoboye kumuhuza n’abanyamahanga kuko nta muntu n’umwe uhejwe ku Mukiro Imana yaduteguriye.

Nihasingizwe YEZU KRISTU UMUKIZA WACU. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none Ewulariya, Sositeni, Monalidi na Felisi badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho