Samusoni na Yohani Batisita

KU WA 6, 19 UKUBOZA 2020:

Amasomo: Abc 13, 2-7.24-25a; Zab 71 (70), 1-3.5-6.16-17; Lk 1, 5-25

Mu gihe tugeze mu minsi umunani ya nyuma itwegereza Noheli, tweretswe abantu babiri badasanzwe. Abo ni uwitwa Samusoni na Yohani Batisita. Twumvise ibyabanjirije isamwa ryabo. Ni Imana yabyishakiye yohereza umumalayika wayo, intumwa yayo Gaburiheli kubwira ababyeyi ko batorewe kubyara izo ntwari.

Mu mateka ya kera mu gihe cyitwa icy’Abacamanza mbere y’abami bazwi ba Isiraheli uhereye cyane cyane kuri Dawudi, iyo Abayisiraheli badohokaga bagakora ibihabanye n’Amategeko y’Imana, byababyariraga ingorane. Ibyo twumvise mu isomo rya mbere byerekeye igihe Abayisiraheli batezwaga Abafirisiti. Abo bafirisiti ngo bari abantu b’ibihanyaswa bari batuye mu duce tw’i Burengerazuba bwa Isiraheli. Bari abanyamahanga basuzugurwa na Isiraheli kuko batayobokaga Uhoraho kandi ntibigenyeshe. Nyamara umuryango w’Imana wigeze guteshuka maze ingorane ziba kwigarurirwa n’Abafirisiti. Abo banyamahanga batsikamiye Umuryango w’Imana imyaka mirongo ine yose. Samusoni twumvise yavutse ku mugore wari ingumba. Burya Imana ikiriza mu kwiheba. Mu gihe uwo mugore wa Manowa yari yarihebye, Umumalayika wa Nyagasani yaramubonekeye amubwira ko azasama akabyara umwana azita Samusoni. Samusoni uwo yeguriwe Imana ubwo agisamwa.Ni we Imana yari yaratoranyije kugira ngo azafashe Isiraheli kongera kwiyubaka. Uwo Imana itoreye kuyiyegurira agomba kwigengesera kugira ngo hatagira ibimuvangira bikamutesha inzira nziza arimo. Ni uko umugore wa Manowa agisama, atagombaga kwegera ibisindisha. Yahawe kandi amabwiriza y’uko azarera Samusoni akivuka. Nta divayi isindisha, nta matwara mahimbano yagombaga kumuranga. Yagombaga kubaho uko yaremwe nta bindi yihimbiye cyangwa yihangishijeho. Nta n’urwembe rwagombaga kumugera ku mutwe. Yakuranye igihagararo kidasanzwe kandi akuzura Roho Muatagatifu agakora ibintu bitangaje.

Twumvise kandi n’uko Yohani Batisita yasamwe. Kimwe na Samusoni, kugira ngo Yohani Batisita atangire kubaho, ni Nyagasani wohereje Gaburiheli ajya kubwira iyo nkuru nziza Zakariya aho yari mu rutambiro mu ngoro y’Imana. Zakariya yashyikiranye na Gaburiheli biratinda. Ariko yatindijwe no kujya impaka agaragaza ko atiyumvishaga neza uko Elizabeti umugore we azabasha gusama inda kandi yari umukecuru. Zakariya yabaye nk’utabyemeye ahinduka ikiragi kugeza Yohani Batisita avutse.

Ari Samusoni ari na Yohani Batisita, bombi tubibukireho ko ari ngombwa gutega amatwi Roho Muatagatifu kuko Uhoraho ahora atwoherereza abamalayika ngo batugezeho imigambi adufiteho. Imigambi ye yose kuri twe ni myiza. Icyo dusabwa ni ugushishoza maze isengesho ryacu rikatuganisha ku byo Nyagasani Imana yacu adushakaho. Ikindi kandi, nta kwiheba bibaho bigomba kutwigarurira. Yezu Kirisitu ubwe ni we ndunduro y’amizero yacu. None se ni nde wundi twakumvira atari We ubwe Yezu Kirisitu? Twishimire ko ari kumwe natwe kandi atuyobora mu nzira yo kuzuza  imigambi myiza Imana yaduteguriye. Iyi Noheli yegereje ibiducengezemo kurushaho.

Yezu wemeye kuza muri iyi mibabaro yo ku isi, nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Urbano, Teya, Anasitazi wa 1 na Gerigori, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho