Ku wa 25 Mutarama 2018: Ihinduka rya Mutagatifu Pawulo intumwa
Amasomo:
Isomo rya 1: Intu 22, 3-16 (cg. 9, 1-22)
Zab 116 (117), 1-2
Ivanjili: Mk 16, 15-18
None ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Pawulo Intumwa. Turahimbaza igitangaza gikomeye cyamukoreweho: Guhinduka uwa-Kirisitu. Iyo umuntu agize amahirwe yo kubona uwo munsi, nta gushidikanya ubuzima bwe bugenda neza kugeza ku munsi azava ku isi. Nta gushidikanya yinjira mu mu ijuru mu rusange rw’abagororokeye Imana Data Ushoborabyose. Icyo twasabirana none, ni ukuva mu gice cy’abatoteza Yezu Kirisitu tugataguza mu butungane.
Uwahoze yitwa Sawuli yahuye na Yezu Kirisitu wamutwikirije urumuri rwe rutagatifu maze ahinduka Pawulo. Iryo zina rya Pawulo rihuje n’imimerere ye amaze guhura na Yezu Kirisitu: umuntu mutoya, umuntu wiyoroshya. Ni byo koko, Sawuli wahuye na Yezu Kirisitu yahindutse Pawulo atangira kwiyoroshya no gupfukammira Yezu Kirisitu yamamaza Izina rye aho yanyuraga hose. Mu izina rya Yezu Kirisitu, Pawulo yakoze ibitangaza bitagira ingano. Yigishaga Inkuru Nziza maze roho mbi zigahungetwa ndetse amashitani agaturumbuka akareka abana b’Imana bakagarukana ubuzima. Abarwayi benshi bakijijwe no kwemera Yezu Kirisitu ku bw’inyigisho Pawulo yabagezagaho. Muri make, ibyo Yezu yatubwiye mu Ivanjili byuzurijwe mu buzima bwa Pawulo ku buryo bugaragara. Uwahoze atoteza Umukiza, yarakijijwe maze imbaraga yakoreshaga arwanya Yezu Kirisitu azikuba inshuro nyinshi yamamaza Inkuru Nziza ye. Ijwi yunvise rigira riti: “Sawuli Sawuli! Urantotereza iki?” ryamucengejemo ubuzima n’imbaraga atigeze yibagirwa. Ntiyigeze atatira uwamutoye kugeza ubwo yemeye gucibwa ijosi.
Nawe uri Sawuli? Aho nanjye sinaba ndi we? Uko biri kose hafi ya twese twahoze duhuje amatwara na Sawuli. Igihe twari tutaramenya Yezu Kirisitu. Igihe twibwiraga ko tumuzi nyamara ariko ku bwende bwacu dukora ibihabanye n’Inkuru Nziza ye. Igihe twavangaga amasaka n’amasakaramentu. Igihe cyose twiyoberanyaga ngo turasenga nyamara aho twiherereye twihata ibicumuro. Igihe cyose twabonye Yezu ababaye, ashonje, atotezwa, ateshwa agaciro nyamara ntitugire icyo dukora.
Pawulo intumwa amaze guhinduka uwa-Kirisitu, yiyemeje kwigisha bose ntawe yigijeyo. N’abitwaga abanyamahanga (abapagane) yabashyiriye Inkuru Nziza. Yabaye umwarimu w’amahanga. Yahurije abantu bose hamwe nta vangura. Yababwiye ko muri Kirisitu nta muyahudi, nta mugereki, nta mugore, nta mugabo, nta mucakara, nta mwigenge, ko twese turi umwe muri Yezu Kirisitu.
Turangije icyumweru cyahariwe kuzirikana no gusabira ubumwe bw’abemera Kirisitu. Dusabe imbaraga zo kugaruka ku Ivanjili. Ni yo irimo inyigisho yuzuye. Iyo abakirisitu bavuga ko bemera Kirisitu nyamara bakarangwa n’amacakubiri, mu by’ukuri imyemerere yabo iba ari ikintu cy’amanusu.
Kuva kera hakunze kubaho ubwitandukanye muri Kiliziya. Bwagiye buterwa mbere na mbere no kwitarura Ivanjili maze abantu bakihimbira uburyo bwabo bwo kubaho bidahuje n’icyo Yezu Kirisitu yashatse. Ni uko bamwe bagiye bivumbura kuri Petero bakadukana imyemerere yabo. Nyamara Intumwa za Yezu Kirisitu zari zunze ubumwe mu kwemera kumwe.
Impamvu zitera amacakubiri muri Kiliziya ni nyinshi cyane. Zimwe muri zo, ni inyigisho z’ubuyobe. Kuva Kiliziya yatangira habayeho abantu badukana inyigisho z’amanusu maze bakaba abahezanguni mu bitekerezo byabo bakanga kuva ku izima. Abo bagiye baca Kiliziya mo íbice. Abayobe nk’abo bagaragaye cyane cyane mu binyejana bitandatu bya mbere bya Kiliziya. Abandi bagaragaye mu kinyejana cya 16. Ikibabaje cyane, ni uko abayobe bishakira abigishwa maze abantu bose boroheje bakuhirwa ibirohwa by’inyigisho z’ibicagate. Ibikomere basigiye Kiliziya, na n’ubu biracyayibangamiye.
Icyo abakirisitu ba none dusabwa, ni ukurushaho gusabira ubumwe bwacu twese. Ni ukwiyumvisha ko ibyaha byakozwe mu myaka igihumbi irenga, ibyo byose byatabuye igishura kizima cya Kiliziya, bitagomba kuduherana. Dusoma Ivanjili tukayizirikana, dusoma amateka dushaka ukuri maze tukiyambaza Roho Mutagatifu kugira ngo dufashwe kutazagwa mu buyobe aba kera bahwekereyemo bakazana amacakubiri mu Kiliziya.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana