Sawuli, Sawuli ! Urantotereza iki?

Inyigisho yo ku wa mbere, 25 Mutarama 2016 – Ihinduka rya Mutagatifu Pawulo Intumwa.

Amasomo:   Intu 22, 3-16 (cg 9,1-22);  Zab 117 (116);   Mk 16, 15-18

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Kuri uyu munsi turahimbaza ihinduka rya Mutagatifu Pawulo, akaba ari n’umunsi wo gusoza icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’abemera Kristu. Ubwo bumwe ni bwo Yezu yadusabiye, igihe atakambira Se agira ati :  « Dawe Nyir’ubutagatifu, abo wampaye bakomereshe izina  ryawe, kugira ngo babe umwe nkatwe… Si bo bonyine nsabira, ahubwo ndasabira  n’abazanyemera babikesha ijambo ryabo, kugira ngo bose babe umwe » (Yh17, 11.20-21a).

Ubwo bumwe Kristu yifuriza abe nibwo bwatumye atora bamwe na bamwe ngo abashinge ubutumwa bwihariye, babumbire hamwe abayoboke be, babakomeze kandi babashishikaze mu kwemera kumwe. Amaze kubatora yabahaye ubutumwa, arabohereza : «  Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose. Uzemera akabatizwa azakira ; utazemera azacibwa » (Mk16, 15-16).

Muri abo Yezu Kristu yatoye, hari abahawe ubutumwa bwihariye, ndetse n’itorwa ryabo ribera benshi urujijo. Ni nka Pawulo witwaga Sawuli, duhimbaza none ihinduka rye.

Simwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende  mwere imbuto (Yh15,16)

Ubu butumwa bwa  Yezu, burumvikana neza iyo umuntu abusanishije n’itorwa rya Pawulo Mutagatifu. Uwatotezaga Kiliziya, ni we uri kuvuga ashize amanga, ahamiriza bose ko Kristu ari we Nyagasani, ni we Kuzo ry’Imana akaba Umukiza n’Umugenga w’ibyaremwe byose.

Yezu kristu ubwe ni we wafashe iya mbere, yiyereka Sawuli, amuhamagarira kumubera umuyoboke ndetse amuha ubutumwa. Bityo uguhinduka kwa Pawulo Mutagatifu, kuba umuhamagaro wihariye wo kwamamaza Yezu Kristu mu banyamahanga. Ibyo kandi byakozwe ku bubasha butangaje bwatumye uwatotezaga Kiliziya n’ubukana bwinshi ahinduka igikoresho n’umugabuzi w’ibyiza bya Kristu !

Ubwo butumwa Pawulo Mutagatifu, yarabwakiriye ndetse buhindura ubuzima bwe bwose. Abubonamo ineza y’Imana itarobanura, ahubwo inyurwa na buri muntu uko ari kose, ikamugenera uko ishatse, atari uko yari abikwiye ahubwo kubw’ineza yayo itagira imbibi.

Ihinduka rya Pawulo Mutagatifu, ritwumvisha neza ko udashobora kuba uwa Kristu, utoteza Kiliziya ye, cyangwa se utavuga rumwe na yo. Ibyo tubyumvishwa neza n’ikiganiro hagati ya Yezu Kristu na Sawuli : « Sawuli, Sawuli ! Urantotereza iki ? Ndasubiza nti ‘ uri nde, Nyagasani ? Ndi Yezu w’i Nazareti, uwo uriho utoteza » (Intu 22,7-8).

Aya magambo ntabwo Pawulo yari ayiteze. Kuko abo yarwanyaga si uko yababonaga. Ibyo byatumye asobanukirwa neza ko kunga ubumwe na Kiliziya y’Imana, ariko kunga ubumwe na Kristu. Muri iyo nzira igana i Damasi, Pawulo Mutagatifu yahumviye neza ko muri Kiliziya ariho Kristu akomereza ubutumwa bwe bwo gucungura imbaga ya muntu ; ko muri yo nyine, ariho turonkera ubuzima butazima, twaronkewe mu rupfu n’Izuka ry’Umukiza wacu Yezu Kristu.

Iyo rero niyo ntandaro yo guhuza uyu munsi, no gusaba ubumwe bw’abemera Kristu. Iyo mbaga ntabwo yari ikwiye kunyanyagiza imbaraga, ngo usange umwe ariyita uwa Apolo, undi uwa Pawulo, undi uwa Petero n’abandi. Dukwiye kuba umwe kuko twuhiwe Roho umwe, nkuko isomo rya kabiri ry’ejo hashize ryabitsindagiraga.

Turasabwa kwirinda gutoteza Yezu Kristu Umukiza wacu nkuko yabisabye Pawulo Mutagatifu, igihe amubonekera. Dore ko hari uburyo bwinshi tumutoteza : amacakubiri ayo ariyo yose, agomera ubumwe n’ubwumvikane bya Kiliziya n’isi yose, kutubaha Kiliziya n’abayobozi bayo, gusebanya mu bemera, bamwe bibwira ko aribo basenga kandi bakiriye umukiro kurusha abandi, kwihangishaho ugakora ibidakwiye ngo ubone abayoboke n’ibindi byinshi tubona hirya no hino bitari bitagatifu mu bitwa ko bemera Kristu.

Uyu munsi dusabirane, dushobore kwakira urumuli ruturutse mu ijuru, nka rumwe rwagose Sawuli, nuko natwe tumenye icyo gukora muri iyi si ya none igenda icura umwijima uko bwije nuko bukeye.

Pawulo  Mutagatifu  udusabire !

Nyagasani Yezu nabane namwe

Padiri Emmanuel NSABANZIMA

Paruwasi Higiro

Diyosezi ya BUTARE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho