Shaka icyatuma Ingoma y’Imana yogera hose

Kuwa gatandatu tariki 25 Mata 2020

Mutagatifu Mariko, Umwanditsi w’Ivanjili

Amasomo matagatifu : 1 P 5, 5b-14 ; Zab 89 (88) ; Mk 16, 15-20

Kuzirikana Ijambo ry’Imana

Uyu munsi Kiliziya ihimbaza Mutagatifu Mariko, Umwanditsi w’Ivanjili, umusangirangendo ukomeye w’Intumwa Petero na Pawulo.

Mu banditsi b’Ivanjili ya Yezu Kristu uko ari bane, babiri gusa ni bo dusanga muri ba bandi cumi na babiri Yezu yitoreye ngo babane na we hanyuma azabone kubatuma kwamamaza Inkuru Nziza (Mk 3, 13-14), abo ni Matayo na Yohani. Luka na Mariko bo ni abafasha n’abasangirangendo b’intumwa, cyane cyane Petero na Pawulo. Pawulo uyu, uko tubizi, na we yatowe na Kristu wazutse nyuma, ntiyigeze abana na We ku isi, ahubwo yabanje kumurwanya ubwo yatotezaga Kiliziya ikimara kuvuka. Mu muco wa Kiliziya abanditsi b’Ivanjili bose, n’abataragendanye na Yezu nka Mariko na Luka, bahabwa icyubahiro nk’icy’Intumwa nyirizina. Ni yo mpamvu mu Kiliziya y’isi yose umunsi wa none ari umunsi mukuru ugomba guhimbazwa muri liturjiya. Abanditsi b’Ivanjili, kimwe n’intumwa, ni inkingi zikomeye z’ukwemera kwacu.

Mariko twizihiza none, n’ubwo Ivanjili yanditse iri mu mwanya wa kabiri mu rutonde rw’amavanjili, abahanga basesengura iby’amateka ya Bibiliya bavuga ko ari we wa mbere wagize igitekerezo cyo kwandika Ivanjili ya Yezu Kristu. Yabaye inkomarume muri iki gikorwa gikomeye, maze n’abandi baboneraho. Yafashe iya mbere mu gukoresha ubu buryo bwo kwamamaza Inkuru nziza mu biremwa byose. Ubwenge Imana yamuhaye, n’amahirwe yo kumenyana no gukorana bya hafi n’inyamibwa mu ntumwa Patero na Pawulo ntiyabupfushije ubusa, ahubwo yabibyaje umusaruro, imbuto zawo zikaba zidutunze uko ibihe bizahora bisimburana. Muri iki gihe cya Pasika, aho dukunze kuzirikana amasomo matagatifu yo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, tuzirikane ubutwari bw’abakristu ba mbere batatinyaga guhanga inzira nshya zo kwamamaza ivanjili no gukomeza Kiliziya bakoresheje umutima, imbaraga n’ubwenge byabo byose, bitume natwe tugurumana ishyaka ryo gushakisha icyatuma ingoma y’Imana yogera hose kandi inashinga imizi ku buryo buhamye koko.

Mariko si henshi ibyanditwe bitagatifu bidufasha kumumenya neza.. Tumuzi mbere na mbere nk’umwanditsi w’ivanjili, icyo ni na cyo gikomeye. Ariko yanagendanye n’intumwa mu ngendo nyogezabutumwa. Yabanje kugendana n’Intumwa Pawulo igihe gito, nyuma agendana na Petero igihe kirekire kugeza ubwo bageranye i Roma ari na ho yaba yarandikiye ivanjili agira ngo asobanurire abakristu bashya bakibatizwa n’abapagani bashaka kumenya iby’ubukristu bo muri uwo mujyi ko Yezu ari Umwana w’Imana koko. Mariko, bitaga na « Yohani » (Intu 15, 37), yabanye cyane n’intumwa kuva i Yeruzalemu kugera i Roma. Mu musozo w’isomo rya mbere ry’uyu munsi, Petero Intumwa amwita umwana we. Yaba Petero cyangwa Pawulo uko bamuvuga bituma twumva ubuvandime bwarangaga abogezabutumwa bitababujije rimwe na rimwe kugira imitekerereze itandukanye ; kuri bo kuba aba Kristu no kogeza ko yazutse kandi ari we Mukiza wa muntu ni ishingiro ry’ubumwe budashobora kugira ikibugamburuza.

Bitubere urugero muri Kiliziya umuryango wacu, kuva kuri Kiliziya y’ibanze mu ngo zacu, muri paroisse, kuzamuka kugera kuri Kiliziya y’isi yose. Ubukristu butubyarire ubuvandimwe nyabwo, kuba abakristu bibe isano isumba iy’amaraso.

Padiri Jean Colbert Nzeyimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho