Shimira Imana

Inyigisho yo ku cyumweru cya 28 gisanzwe, Umwaka C; ku ya 09 Ukwakira 2016

Amasomo: 2 Bami 5, 14-17-34; Zab: 97, 1-4; 2 Tim 2, 8-13; Lk 17, 11-19.

Kuri iki cyumweru twongere twibuke ko gushimira Imana ari kimwe mu biranga umuntu wese wayimenye. Nkunda ya ndirimbo igira iti: “Nzashimira Imana nzayisingiza, mbwire bose ibyiza yankoreye. Nzayibyinira nteze amaboko nsoze ubutumwa yampaye”. Uwo mutima ukeye kandi wizihiwe ugaragazwa n’abantu biyoroshya, bemera Imana Data Ushoborabyose kandi bazi ko ari yo bakesha ubuzima kuva basamwa kugeza igihe bazarangiriza urugendo hano ku isi bazamukira mu ijuru.

Kumenya Imana Data Ushoborabyose hanmwe n’Umwana wayo w’ikinege Yezu Kirisitu, bigeza ku gutangarira ubuhangange bwayo. Uko byagenda kose, twapfa twakira, twakena twajenjera mu by’isi, nta na rimwe twibagirwa ko duhumeka ku bwayo. Udashimira Imana, ni uko atagize amahirwe yo kuyimenya. Tubona abantu benshi b’indashima nyamara tugatangazwa n’ineza y’abandi bahorana amatwara ayisingiza ayitaramira.

Nahamani umunyasiriya yagize amahirwe yo kumenya ububasha bw’Imana Imwe Rukumbi yahaye ububasha Elisha. Amaze gukira ni bwo yataratse ati: “Noneho menye ko nta Mana iriho ku isi hose, keretse muri Isiraheli”. Ugukizwa gutangaje kwe, ni ko kwahuguye ubwenge bwe maze yumva yatanga amaturo atubutse yo gushimira Elisha umuntu w’Imana. Ababembe cumi na bo barakijijwe. Ikibabaje ariko ni uko icyenda bose muri bo batigeze bashimira.

Twese twagabiwe ubuzima n’Imana Data Ushoborabyose. Hariho ababimenya ariko bigasa n’aho ntacyo bibabwiye. Umukiro uyiturukaho basa n’aho batawunyungutira kuko bakomeza kwikubira mu byabo by’isi gusa. Iyo bahingutse mu bundi buzima bamenya neza ko batakoresheje neza igihe bahawe ku isi! Abashimira bagaragaza akuzuye umutima gasesekara ku murwa wamamaza ibitangaza by’Imana ku buryo batanga ubuhamya bubohora bugakiza bagenzi babo.

Udashimira acikwa n’izindi ngabire nyinshi Imana itanga inyuze kuri Yezu Kirisitu uyobora Kiliziya ye akoresheje ububasha buhanitse bwa Roho Mutagatifu. Udashimira Imana, hari byinshi atitabira nyamara byajyaga kumuronkera izindi ngabire. Hari uburyo butagereranywa bwo gushimira: ni ukwisanzura mu gitambo cy’Ukarisitiya. N’ubundi “Ukarisitiya” bivuga Gushimira. Muri yo hari isoko y’amazi afutse yuhira Kiliziya mu ngingo zayo zose. Muri Ukarisitiya, ni hambwe mu hantu h’ingenzi twibuka Yezu Kirisitu wapfuye akazuka bikaturonkera imbaraga zo kwemera gupfana na we kugira ngo tuzabe hamwe na we ubuziraherezo.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Diyoniziyo, Yohani Lewonaridi, Sara, Ludoviko Beritarani, Aburahamu Sekuruza w’abemera, badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho