Inyigisho yo ku Cyumweru cya VII Gisanzwe A
Amasomo: Lv 19,1-2.17-18; Zab 102; 1Kor 3,16-23; Mt 5,38-48
Muzabe intungane nka Data wa twese uri mu Ijuru
Isomo ryo mu gitabo cy’Abalevi riraduhishurira ibisabwa kugira ngo tube intungane n’abatagatifu nk’uko Imana ari Ntagatifu. Niba Imana yarashatse ko tugira uruhare ku Butungane bwayo, ni uko ku bw’impuhwe zayo yanatwegereje n’ibyangombwa ngo koko tuyingayinge imimerere yayo. Uwemera Imana, aba yiyemeje gutangira urugendo rw’ubutagatifu, akagenda arushaho gusa n’Imana mu mibereho ye na Yo ndetse n’abavandimwe be.
Ubutungane burashoboka. Imana si gito ku buryo yatugerekaho urusyo. Uhoraho aradusaba gukunda abandi ku rugero rw’uko twikunda. Aradusaba kandi kumwubaha, kumwumvira nk’Imana dukesha kubaho. Ikizagaragaza ko twubaha Imana, ni uburyo tuzubahiriza amategeko yayo, tukayigenera umwanya w’ibanze mu buzima no mu mibereho yacu kandi tugakunda abantu bose cyane cyane umukene, umusuhuke, umurwayi, umunyamahanga n’abandi batishoboye (Lv 19,34).
Ubuzima bw’uwemera Imana bugomba kuba butandukanye n’ubw’utemera. By’umwihariko uwemera asabwe gutera intambwe yihariye agakunda abamwanga, akabafasha, akabasabira kandi ntahekenye amenyo igihe abo yita abanzi bagize umugisha w’Imana, bakaronka. Uwemera asabwe kwishimana n’abishimye mu nzira nziza, akababarana n’abababara kandi akaba umugabuzi muri bo w’umugisha w’Ijuru.
Ibi ni byo Yezu Kristu yaje kuzuza no kunonosora. Mu ivanjili, Yezu arihaniza abantu ngo bacike ku muco mubi wo gusakaza urupfu aho mu iyi si ijisho rihorerwa irindi, iryinyo rigahorerwa irindi! Hari bimwe bisigaye bifatwa nk’inkuru nziza nyamara ari ukwigaragaza kwa Sekibi: uwishe umwanzi we, iyi si imwita intwari, uwituye inabi uwayimugiriye, bamwe bamufata nk’umucunguzi! Ibi si umugani, ingero ni nyinshi: mu bihugu bimwe na bamwe abantu bafata ubutegetsi bitwaje kwamagana akarengane n’ubwicanyi, babugeraho nabo bakica, bakarenganya, bagahora. Ibi bikatwibutsa uwavuze ati: uwabaye imbata ya Sekibi ahindura imbyino nyamara we ntahinduke. Hari aho tubona imiryango yangana urunuka ndetse igahigana, ikagera n’aho kwicana, inzigo, inzika no guhora bikaba byinjijwe burundu mu gisekuru cyabo! Hari aho Imana ica icyanzu maze uwo irokoye inabi ya muntu aho kugira ngo ayishimire aharanira ko ineza n’urukundo biganza, ahubwo agasizora mu kwica, guhora no kwimika inzigo n’inzika!
Yezu ati, nimwica nk’uko ababiciye babigenje muzaba mubarushije iki? Nimwikundira gusa ababakunda, mugahiga ababahize, ese muzaba mutababaje kimwe nabo ndetse mubabaje kubarusha? Abantu nibayoba, bagatera Imana umugongo ndetse bakanga n’abo yaremye, nimubigana se , mukagenza nkabo, muzaba mubarushije iki? Umuntu nagusambanyiriza umwana, nawe ugasambanya uwe, uzaba yarasaze kurusha undi ni uwuhe? Yezu areruye: Mwishakira ibisubizo by’ibibazo byanyu mu guhora no mu kwitura inabi uwayibagiriye! Mwe rero, ntimukemere ko abagira-nabi bababera abigisha. Nimube intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.
Hari gucura iki Yezu aciriye urwo gupfa Pilato warumukatiye? Hari gucura iki iyo Yezu amarira ku icumu, ba ba rubanda bateye hejuru bati: nabambwe nabambwe? Hari gucura iki iyo aza kuzuka agaca burundu cyangwa akavuma za ntumwa ze zamutereranye zikihungira? Hari gucura iki iyo azuka maze agatikura icumu wa wundi wamutoboye imbavu? Hari gucura iki iyo arimbura ba bandi bose bamubyinishije gatebe gatoki mu manza z’akarengane, ngaho kwa Kayifa, kwa Pilato n’ahandi. Byari kugenda bite iyo ategeka umuriro wo mu Ijuru ugatsemba burundu ba Banyasamariya bamwimye inzira? Iyo yica wa mugore wasambanye? Bite iyo aza kwica ba Matayo (Levi) na ba Zakewusi kandi ko bari abajura n’abarya imitsi ya rubanda? Aho iyo aba umwicanyi, Herodi wamuhize akiri agahinja yari kwisazira? Aho iyo Yezu aba ahora, wowe nanjye n’igiye cyose tumutera umugongo ducumura, twari kuba tugihumeka? Ndakurahiye, uko muntu acumuye, Imana igiye imukubitisha inkuba cyangwa ikamutwika ako kanya, iyi si iba ari ubutayu! Nta n’umwe wari kurokoka uretse Bikira Mariya wenyine.
Ibi Yezu ntiyabikora. Ntashobora kwivuguruza. Ni Imana yigize umuntu. Muri we nta mwijima w’urwango cyangwa icyaha uharangwa. Ni Intungane y’Imana. Tureke atwigishe gutunganira Imana. Ntitukemere kwigishwa n’abagira nabi; nabo nibasigeho kutwigisha kugenza nkabo, turi abakristu, turi abavandimwe, kubica hirya ni ugutana.
Nyagasani Yezu ineza yawe iraduhoreho nk’uko amizero yacu agushingiyeho.
Nyina wa Jambo watwiyeretse i Kibeho mu Rwanda, udusabire.
Padiri Théophile NIYONSENGA i Madrid/Espagne