Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 13 gisanzwe, A
Ku ya 02 Nyakanga 2014
Bavandimwe, kuri uyu wa gatatu tariki ya 02.07.2014 mu Masomo matagatifu (Am5, 14-15.21-24; Ps49; Mt8, 28-34), Kiliziya iduhaye ifunguro rya roho ridusaba gusuzuma no kwivugurura mu buryo twamamaza ukwemera kwacu.
Mu bugome, shitani yisesuyeho ububasha: nta we uyihiga mu bugome no mu kwica ab’Imana
Ivanjili iratubwira uburyo Yezu yirukana amashitani yari yaragize imbata abantu babiri. Shitani iratwanga! Yari yarigaruriye bariya bantu yarabagize ibikange, inyamaswa n’abagome. Shitani yari yarabigaruriye, ibakura mu bantu bazima ibatuza mu irimbi, ni ukuvuga mu rupfu! Byongeye bitewe n’ibikorwa bibi yabakoreshaga, nta wanyuraga iyo nzira. Mbese shitani yari yarigize umuntu muri bo: ikabavugiramo, ikabakoresha urugomo…n’ibindi bikorwa by’urukozasoni!
Shitani izi Yezu uwo ari we ndetse n’ubutumwa bwamuzanye ku isi!
Yezu amaze kumenya ko shitani yigize ingunge muri icyo gihugu cy’abapagani b’ Abanyagadara We, yaratinyutse arahanyura, n’ubwo bose bahatinyaga. Yezu ntatinya Shitani. Impamvu ni uko we ahora arangamiye Se byuzuye, akamushyiramo urukundo rwose kandi agaharanywa no kuzuza ugushaka kwe. Si n’ubwa mbere yerekana ko Sekibi nta bubasha imufiteho: n’ubwo yigeze kwitwaza ingirwa-migati yayo cya gihe Yezu yasonzeye mu butayu, n’ubwo yigeze kwitwaza amakuzo yayo imushukisha ibishashagira by’iyi si n’ubutegetsi bwa ntabwo; n’ubwo yashatse kumutegera ku nda no ku ikuzo ry’amanjwe ry’iyi si; Yezu aragenda ayereka ko umunsi umwe (ku musaraba) azayitsinsura! Ndetse Yezu azahumanura, agangahure, atagatifuze amarimbi yose, aherukire aho kuba indiri y’amashitani ahubwo abe Uburuhukiro bw’ imibiri y’abategereje Izuka. Muri Kristu no ku bwe twe abakristu ntidutinya amarimbi, turayubaha, tukahasengera, kuko twemera izuka rya Yezu ryayahumanuye, akagira icyerekezo gishya. Singizwa Yezu!
Shitani izi Yezu ko ari Umwana w’Imana wazanywe no kuyiturumbanya (Mt8, 29). Shitani ubu ikora nk’icyihebe ishaka abo yahitana kuko izi ko igihe kizagera igatsindwa burundu! Nayo ubwayo irabyemera ko akayo kashobotse muri, no ku bwa Kristu (soma Mt8, 29 wiyumvire uburyo shitani itegereje isaha yayo ya nyuma yo guhwera burundu)! Nyamara se ngo yisubireho? Ntibishoboka! Byarayirangiranye!
Kumenya Imana kwa Shitani ibikesha kuba kera yari umumalayika ikaza kugomera Imana kubera agasuzuguro kayo! Yaraciwe, ihinduka umumalayika mubi, kareganyi, gatanyamiryango, sekibi! Izi Imana mu izina no mu butumwa bwayo, ariko byarayihishe kuba yapfukama ngo iramye Imana, iyishengerere, iyikunde, yubahirize amategeko yayo ! Ntibishoboka!
Turabe maso! Hari abantu bitwara nk’abazi Imana byo ku rwego rwa Sekibi! Nawe se, ugasanga umuntu azi mu mutwe amazina y’ibitabo byose bya Bibiliya, azi Ishapure mu mutwe, amasengesho, ntasiba Misa, ariko ugasanga ubuzima bwe ntaho buhuriye n’Ivanjili ya Kristu! Ni nde wiba? Ni we! Ni nde usambana? Ni we! Ni nde wirirwa mu manza z’amahugu? Ni we! Ni nde uroga n’ururimi rwe rusenya, rushukana, rubeshya? Ni we! Ni nde ndimanganyi na kimwamwanya? Ni we! Ni nde wimitse igitugu, ruswa no kurenganya nk’uko Amosi yabitubwiye! Ni we! Ugasanga mwene uyu muntu ntasiba kungikanya ibitambo atura, bidashobora na rimwe kunyura Imana (reba isomo rya 1). Hari abantu baminuje mu gufata mu mutwe iby’Imana, bazi imihango, imigenzo n’imiziririzo nyobokamana ariko nta bikorwa n’ imyitwarire nyobokamana bibaranga na rimwe! Hari na benshi bitiranya ubutungane n’ubunogeramana bakabyitiranya no kureka ibiribwa n’ibinyobwa bimwe na bimwe. Nta ho bihuriye niba bitajyana n’ibikorwa by’urumuri. Mana dufashe! Kuvuga izina rya Yezu no kwikiriza Amina no kwambara cyangwa kwikoreraho ibimenyetso bitagatifu biba byiza iyo bijyana no guharanira ubutungane, tugenda turushaho gusa n’Umwana w’Imana Yezu-Kristu! Bitabaye ibyo, twaba turi guta igihe!
Yezu twemeye afite ububasha mu Ijuru no ku isi
Avuga rimwe gusa Sekibi ikamenengana! Iyo avuze rimwe ati: Sekibi sohoka kandi uve muri uwo muntu! Ni ako kanya! Urupfu rwa Sekibi ruri mu Ijambo ry’Imana! Sekibi idutera kenshi twige kuyitsindisha no kuyirukanisha Ijambo ry’Imana. Twige kuramukanya tuti: YEZU AKUZWE. Iyi ndamutso yirukana shitani, iyo ivuganywe ukwemera, ukwizera n’urukundo. Hari abanga kuyikiriza! Baba bemeye guha Sekibi icumbi! Yezu, ubu rwose twe twamenye ko utegeka byose. Ijambo rimwe ryawe, rivuganywe ububasha n’abagaragu bawe mu ntebe ya Petensiya, nko guhumbya, ryirukana Sekibi n’ibyo aduteza byose! Iyo ni Absolusiyo. Singizwa Yezu. Umuntu ibyaha yicujije bishobora kuba byaramutwaye igihe kinini abipanga, abikorera umushinga, anabyuzuza, ari ko Yezu Nyir’ububasha, akabyamurura mu munota umwe. Ndetse ntabikubabarire gusa, ahubwo akanaguha imbaraga nshya (inema) zo kutongera kubigwamo. Ni we muganga w’ukuri kandi w’ikirenga, uguha umuti nyawo ugukiza indwara, akanakongera “vitamini” za roho zituma ugire ubuzima bwiza. Singizwa Yezu.
Bikira Mariya aduhakirwe kuri Yezu Kristu maze ukwemera kwacu kuduhe ubuzima nyabwo, kudusanishe na Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.
Padri Théophile NIYONSENGA