Simoni mwene Yohani, urankunda?

Inyigisho yo ku cyumweru cya 3 cya Pasika, C, 2013

Ku wa 14 Mata 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE

« Simoni mwene Yohani, urankunda ? Nkurikira » (Yh 21,1-19)

Bakristu bavandimwe,

Turakomeza guhimbaza Pasika. Ivanjili y’uyu munsi iratwereka Yezu abonekera abigishwa be ku nkengero z’ikiyaga. Kubera ko afite umubiri w’abazutse, babanje kumuyoberwa. Ikimenyetso cy’amafi menshi cyatumye bamumenya. Bageze ku nkombe arabagaburira. Amaze kwiyunga na Petero amuha ubutumwa bwo kuragira intama ze mu rukundo.

  1. Uko byagenze

Intumwa ntizirasobanukirwa neza ubutumwa bwazo. “ Ese tuzaguma hano mu nzu bigende bite ? Dukore iki? ” Petero ati « Ntarahura na Yezu, nari mfite umwuga wari untunze njye n’umuryango wanjye ; nari umurobyi. Ibya Yezu ni nk’aho birangiye, nisubiriye kuroba ». Abandi bati « Ese twe turasigara hano dukora iki ? Reka tujyane ». Baragenda, ijoro ryose ntibagira icyo baronka. Mbese ni nka cya gihe bahura na Yezu bwa mbere akabahamagara. Yezu arabasanga abakorera igitangaza cy’amafi. Yohani ahera kuri icyo kimenyetso amenya ko ari Nyagasani Yezu. Abibwira Petero. Petero arambara agenda amusanga. Yezu arabagaburira. Barangije kurya, Yezu yihererana Petero. Ati « Hari ibyo tugomba gushyira ku murongo. Ese urankunda ? Petero ati « Uzi byose uzi ko ngukunda ». Nk’uko yamwihakanye gatatu, Yezu amubaza incuro eshatu ko amukunda, ari nako amuha ubutumwa bwo kuragira intama ze. Arangije ati “Nkurikira”.

  1. Inyigisho twakuramo

Tutari kumwe ntacyo mwakwimarira

Petero na bagenzi be kuva bahura na Yezu barahindutse. Ntibashobora gusubira inyuma, ngo bamere nk’uko bari bameze mbere y’uko bahura na Yezu. Ijoro ryose ntibagira icyo baronka kuko batari kumwe na Yezu. Yari yarabibawiye ati “Tutari kumwe ntacyo mwakwimarira”. Byaragaragaye. Yezu abageze iruhande akabereka aho baroha urucundura bakamwumvira, babonye amafi batari barigeze baroba ubuzima bwabo bwose.

  • Kumenya Yezu ntibyoroshye

Abacuruzi badushakamo amafaranga bazi kureshya abaguzi, bazi kwamamaza ibintu byabo. Ibintu bakabitaka amabara ashashagira, bagashaka indirimbo n’amagambo ashitura abantu. Ibintu bakabisiga warebera inyuma ukagira ngo ni zahabu. Baba bafite n’akalimi wagira ngo gasize umunyu. Yezu we si uko akora. Araza agasanga abigishwa be. Cyane cyane mu ngorane, bihebye bacitse intege. Kumenya ko ari we, bisaba ubushishozi. Yohani yamenye ko ari Nyagasani abonye kiriya gitangaza cy’amafi. Urukundo akunda Yezu rwamuhaye gushishoza amenya ko ari we. Yezu aba ahari ariko twe tukibwira ko yadutereranye. Mbese amaso yacu aba ameze nk’ahumye. Mariya Madalina abonye Yezu wazutse yabanje gukeka ko ari umunyabusitani. Abagishwa bajyaga mu mudugudu wa Emawusi bagendanye nawe amasaha nk’abiri bataramenya ko ari we. Bamumenyeye ku kimenyetso cy’imanyura ry’umugati. Uretse ko bashubije amaso inyuma, basanze kuva yatangira kugendana nabo, kuva yatangira kubavugisha, imitima yabo yahise yuzura ibinezaneza, agahinda bari bafite kakayoyoka (reba Lk 24, 13-36). Iyo Yezu ari kumwe natwe n’ubwo tuba tutamubona haza amahoro n’ituze, imihengeri igahosha.

Nimuze mufungure

Yezu akomeza kugaburira abigishwa be. Ririya funguro rishushanya Ukaristiya.

  • Urukundo ruruta byose

“Simoni mwene Yohani urankunda kurusha abangaba? Ragira intama zanjye”. Yezu aduha ubutumwa ashingiye ku rukundo. Yezu ntiyabajije Petero amashuri yize, ibitabo yanditse, uburambe ku kazi bw’imyaka iyi n’iyi … Kuri Yezu icy’ingenzi ni urukundo, kandi iyo ruhari n’ibindi byose bigenda neza.

Nigeze kubabwira uburyo iyi vanjili yari igiye kumbuza gusinzira. Hari kuwa gatandatu, muri paruwasi nari ndimo. Maze gusenga no gutegura inyigisho njya kuryama. Ntangiye gufata agatotsi inzogera iravuga. Nahise menya ko ari umurwayi ukeneye kujya kwa muganga. Paruwasi yari hafi y’ivuriro ritaragiraga imodoka yo gutwara abarwayi. Nari naniwe kandi bwari gucya mfite Misa kuri paruwasi, ubundi nkajya muri Santarali ya kure mu mihanda mibi. Nari ngiye kubwira umuzamu ngo ababwire bashake ukundi babigenza. Nibwo nabaye nk’uwumva ijwi rimbaza riti “Ese urankunda?” Nahise mbyuka, natsa imodoka njyana umurwayi kwa muganga, ndagaruka ndaruhuka. Na gahunda z’icyumweru zigenda neza. Urukundo koko rutanga imbaraga.

Tereza w’Umwana Yezu niwe utubwira umwanya w’ibanze urukundo rufite muri Kiliziya. Yarimo kuzirikana Ibaruwa ya mbere Pawulo yandikiye Abanyakorinti, umutwe wa 12 n’uwa 13 agera kuri aya magambo “Nimuharanire ingabire zisumbuye, kandi ngiye kubereka izitambutse zose”. Akomeza asoma ukuntu impano ziruta izindi ntacyo zaba zimaze igihe nta rukundo ruhari. Asanga urukundo ari yo nzira ihebuje igera ku Mana. Tereza bimuha amahoro n’ituze. Ati “narebaga Kiliziya Umubiri mayobera wa Kristu, ngasanga ntaho ndi mu bo Pawulo yavugaga, nako nashakaga kuba bose [intumwa, abahanuzi, abigisha …]Urukundo rumbera urufunguzo rw’umuhamagaro wanjye. Nsobanukirwa ko niba Kiliziya ifite umubiri, ikagirwa n’ingingo zinyuranye, urugingo ruhebuje izindi ntiyarubura. Numva ko Kiliziya ifite umutima, kandi ko uwo mutima ugurumana urukundo. Nsobanukirwa n’uburyo urukundo ari rwo rwonyine rukoresha ingingo za Kiliziya, ko urukundo ruzimye, Intumwa zitakongera kwamamza Ivanjili, Abamaritiri bakwanga ko amaraso yabo amenwa… numva ko urukundo rubumbye imihamagaro yose, ko urukundo ari byose, ko rubumbye ibihe byose n’ahantu hose, … mbese mu ijambo rimwe ko ruhoraho iteka”. Uwabona akanya yakongera agasoma iriya baruwa ya Pawulo, agasobanukirwa kurushaho uburyo urukundo ari ingabire isumba izindi.

Mu bashakanye, urukundo nirwo rwubaka urugo. Mu burere bw’umwana, urukundo nirwo rw’ingenzi. Ndetse no mu miyoborere myiza, gukunda abo ushinzwe bituma buri gihe ubashakira icyiza.

  • Ubukristu ni urugendo ruhoraho

“Nkurikira”. Yezu yongeye guhamagara Petero, nk’uko yamuhamagaye bwa mbere. Kuba umwigishwa wa Yezu ni urugendo rwa buri munsi dukurikiye Yezu, mu mihamagaro inyuranye. Hari ubwo umuntu agwa akongera akabyuka agakomeza urugendo. Ni ukureba imbere, niyo wagwa ukagwa uri mu nzira. Ni ugukomeza inzira twatangiye turi kumwe na Yezu.

Bavandimwe natwe uyu munsi Yezu wazutse ari kumwe natwe. Nk’uko yabajije Patero ati « Urankunda? » Arabaza buri wese niba amukunda. Ubundi akaduha ubutumwa. Nk’uko twamukurikiye igihe tubatijwe, n’ubu aratubwira kumukurikira … kugera ku musaranba… kugera mu Bwami bwe.

Icyumweru cyiza.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho