Simoni na Tadeyo

Ku wa gatatu w’ Icyumweru cya 30 gisanzwe A, ku ya 28/10/2020.

Umunsi Mukuru wa Simoni na Tadeyo intumwa

Amasomo: Ef 2, 19-22; Zab 19 (18), 2-3, 4-5ab; Lk 6. 12-19.

Tuzirikane Ijambo ry’Imana. Bavandimwe, uyu munsi ni bwo duhimbazaho Simoni na Tadeyo bamwe mu ntumwa 12 za Yezu. Ijambo ry’Imana tuzirikana riradufasha kumva umwanya w’intumwa mu gukwiza hose ukwemera.   Muri “inzu” yubatswe mu kibanza cy’ intumwa n’abahanuzi Yezu ubwe akaba ibuye riyishyigikira.  Muri Kiliziya Umuryango w’Imana, intumwa zifite uruhare rukomeye kugira ngo igaragaze umurage twasigiwe na Yezu Kristu we shingiro ryayo. Mu isomo rya mbere ryaturutse mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye abanyefezi arashimangira imiterere ya Kiriziya. Arerekana ko ari inzu. Ni inyubako igizwe n’ibikoresho byinshi bihurizwa hamwe bigakora ikintu kimwe. Natwe abagize Kiliziya mu ngabire n’impano zuzuzanya turemye umuryango umwe ukomoka kuri Kristu we buye ry’insanganyarukuta. Intumwa zikomerezaho ikatugeraho yuzuye nk’uko Imana yayishatse. Ni umuryango tugomba guha umwanya w’ibanze mu buzima bwacu bwose na hose. Ni yo dukirizwamo. Guhurira mu Kiliziya biduha ubuvandimwe butagira imbibi tukabaho mu bumwe bw’abana b’Imana.  Kuba no gukorera Kiliziya bidusaba ukwemera gushyitse tuvoma mu mbaraga z’isengesho. Mu ivanjili Yezu yaduhaye urugero rwo gusenga mbere yo gukora ibintu bikomeye. Agiye gutora intumwa yafashe umwanya uhagije abanza gusenga. Ubuzima bwacu burangwe n’isengesho. Ni byo bizatuma twubaka umuryango ushingiye ku Mana.  Yezu yatweretse kandi ko atora buri muntu mu izina rye. Abo ahamagara buri wese uhamagawe na we akagira umwihariko we. Ubwo bwuzuzanye buteza umuryango w’Imana imbere.  Mu butumwa bwacu duharanire kuba mu mwanya Imana iduhamagaramo twere imbuto nziza. Bikira Mariya, umubyeyi wa Kiliziya adusabire.

Padiri Sindayigaya Emmanuel.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho