Inyigisho yo ku wa mbere wa Noheli, 26 Ukuboza 2016: MUTAGATIFU SITEFANO
Amasomo: Intu6,8-10;7,54-59; Zaburi30,3-8.17.21; Matayo 10,17-22
Bavandimwe, Amahoro ya Emmanweli Imana turi kumwe nahorane namwe hamwe n’abanyu bose. Dukomeje guhanika turirimba tuti: “Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru, kandi mu nsi abo ikunda bahorane amahoro”.
Ejo kimwe n’iyi minsi munani ikurikira turi mu byishimo by’Umunsi Mukuru w’ivuka rya Nyagasani Yezu, Umucunguzi w’Inyoko-muntu. Nimukomeze kugira imigisha itangwa na Jambo. Uyu munsi wa mbere wa Noheli, Kiriziya yawuhariye guhimbaza Mutagatifu Sitefano wahowe Imana ku ikubitiro, ni uwa mbere wahisemo guhara ubuzima bwe kubera Inkuru Nziza no kudusigira urugero rwiza rwo gusabira abakiri mu mwijima w’Icyaha.
Ijambo ry’Imana tumaze kumva riratwereka ubutwari bw’Intumwa za Kristu mu butumwa bwazo butoroshye bwo kugeza kuri bose na hose, Inkuru Nziza y’umukiro, nk’uko Petero intumwa abitwibutsa ati: “N’iyo kandi mwagira icyo mubabazwaho ku mpamvu y’ ubutungane, mwaba mugize amahirwe. Ntimugatinye ababatoteza, ngo muhagarike umutima. Ahubwo nimwubahe Kristu mu mitima yanyu kuko ari we Nyagasani. Nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese uzagira icyo ababaza ku byerekeye ukwizera kwanyu” (1 Pe 3,114-15).
Mutagatifu Sitefano duhimbaza none, ni uwa mbere wahowe izina rya Kristu. Yapfuye yicishijwe amabuye, amaze guhamya nta mususu ukwemera kwe imbere y’abahakanyi, aho kwiregura ku byo bamuregaga ahubwo aboneraho guhugura ubwenge bwabo bwayobye, ngo arebe ko hari uwo yarokoramo,kandi koko mu rupfu rwe tubona ko abishi be bari barambitse imyitero yabo imbere y’umusore witwa Sauli, ari we waje guhinduka akaba intumwa y’amahanga Mutagatifu Pawulo, ni uko Sitefano ashiramo umwuka amaze gusabira abishi be ati:”Nyagasani ntubahore iki cyaha” (Intu 7,60)
Uguhorwa Imana kwa Sitefano, kwabaye intango yitotezwa n’iyicwa ry’Abigishwa ba Yezu, kugeza n’uyu munsi wa none. Kwemera gupfa uhowe Imana,bwabaye uburyo bw’agahebuzo cg busumbye ubundi mu kwemera gukurikira Kristu, kumubera abahamya no gusa na We bemera guhara amagara yabo kubera Izina n’Inkuru Nziza bye. Kiriziya ihamya ko guhorwa Imana ari ingabire iva ku Mana, ikayigabira bamwe mu bana bayo ngo bashobore guhara amagara yabo bayatangira abavandimwe babo. Tuzirikane aya magambo ya Yezu atwibutsa urukundo icyo ari cyo: “Ntawagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera inshuti ze”(Yh15,13).
Bavandimwe Yezu muri iki gihe twibuka kandi tugahimbaza Ukwigira umuntu kwe akavukira rwagati mu bantú, aratwibutsa ko, nta kintu na kimwe gikwiye kudutandukanya n’urukundo Imana yadukunze kandi idukunda iteka ryose. Aratuburira ati:Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si(…) Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira. (Yh1,9.11). Ubwo butumwa buratureba natwe aho atubwira ko kubera izina rye tuzaba twaremeye, bamwe batazabyishimira ndetse bazabituziza. Ndetse ntatinya kuduhishurira ko n’abo duhuje isano y’amaraso bazatwihakana bakatugabiza inkiko, bakadufunga ,bakaduhondagura, ariko ibyo ko bitagomba kudutera ubwoba, ahubwo ari gihe cyo guhamya ineza n’urukundo bye imbere yabo, kuko roho wa Data azatuvugiramo akatubwira amagambo meza akwiye kandi abo badushinja batazashobora kuvuguruza. Aha turasabwa guhorana amizero muri Yezu Kristu, kuko ntawamwiringiye wigeze ukorwa n’isoni.
Mutagatifu Sitefano duhimbaza none yabiduhayemo urugero rw’uko Uwemeye guhamya YEZU watsinze icyaha n’urupfu agomba kwifata imbere y’abamubaza kwisobanura ku rukundo, ukwemera n’ukwizera bye. Nta kindi ni ukureka Roho wa Nyagasani akakwibwirira ibyo ubabwira, ukabibabwira nta mususu, kuko uwo uvugira ahorana nawe igihe cyose, ugahugura ubwenge bwabo ubereka igikwiye, ikiboneye mu buzima bwa muntu, kuko hari abiroha mu ruzi barwita ikiziba, bagakurikira butama ibyo babwiwe cg bahawe ho itegeko, kubera kubura ubushishozi n’uwabakebura ngo bamenye ukuri, ugasanga abo bantú cg se uwo muntu yishyize mu makuba atakekaga ko yamugwirira; ni uko ugasoza ubasabira ku Mana Nyir’ubugingo: “ Dawe ntubahore icyaha cyabo kuko batazi ibyo barimo gukora ubwabo”. Uwa Kristu ni urenga byose akimika urukundo impuhwe n’ubutabera.
Mutagatifu Sitefano duhimbaza none atubere urugero mu kwizirika kuri Kristu, Umucunguzi wacu. Ineza, amahoro, imigisha n’ibyishimo bitangwa na Yezu nibihorane namwe iteka ryose. Amina
Padiri Anselme MUSAFIRI