“Sinareka kugusingiza Nyagasani”

Inyigisho yo ku wa gatanu, Icya 2 cya Adiventi, 09 Ukuboza 2016

Bavandimwe muri Kristu! Iyi nyikirizo y’indirimbo abenshi tuzi yitwa Nzaterura ndirimbe nifurije buri wese uza kumva Ijambo ry‘Imana ry’uyu munsi kuyiririmba cyangwa kuyifashishisha mu isengesho rigufi yagerageza kuvuga ashimira Imana ibyiza imugirira iteka. Ese aho turabibona ko Imana iri kumwe natwe? Byabaye ibyo, Yezu ntiyakavuze ati: “Mbese ab’iki gihe nabagereranya na ba nde?” (Mt 11,16). Ni nk’aho yavuze ati abantu ni ba ntamunoza! Ni koko mu gihe cy’ubuzima bwe hano ku isi, yagendaga agira neza aho anyuze hose, ntawaje amusanga ngo atahe ubusa! Ariko se barabishimye? Oya da! Ahubwo bamwituye kumubamba.

Iyo myitwarire yaranze abantu bo mu gihe cya Yezu ni na yo ituranga natwe mu buryo butandukanye! Ni kenshi dutabaza Imana mu mihangayiko itajya ibura mu buzima bwa hano ku isi! Ariko icyo gihe gusa ni bwo bamwe bibuka Imana! Iyo birangiye abenshi baravuga bati tubyaranye abo! Ba ugiye ahandi nzakubwira nibiba ngombwa! Uretse abatibuka gushima hari n’ababangamirwa na  za “kirazira” Yezu atwigisha iteka: Kirazira kwibagirwa Uwakuremye, kirazira kurahirisha izina ry’Imana mu binyoma, Kirazira kwandavuza no kwirengagiza umunsi w‘Imana, kirazira gusuzugura abakubyaye, kirazira kwica, kirazira kwiba, kirazira gusambana, kirazira kubeshya no kubeshyera abandi, kirazira guhembera irari risenya ingo z’abashanye, kirazira kurarikira iby’abandi no gushaka uko wabyigarurira. Izi kirazira abenshi tuzizi mu mutwe ariko na none abenshi iyo tuzumvise usanga tuvuga nka ba bayahudi tuti “Kuraho, kuraho, mubambe ku musaraba” (Yh19,15), kuri izo ngingo tuzakumva ubutaha!

Bavandimwe Yezu twitegura muri iki gihe cya Adiventi, ni Yezu utirengagiza imibabaro ya muntu, ariko kandi ntiyorohera icyaha! Ese niteguye kumwakira? Sinzamusanga mu bishashagirana ahubwo nzamusanga mu bwiyoroshye no mu kwicisha bugufi. Ese niteguye kubaho gutyo, kwakira uwohoroheje n’uciye bugufi, cyane cyane kwiyakira kuko uko ndi bitamubuza kunsanga?

Yezu ntiyaretse kugira neza! Yezu ntiyigeze arambirwa ngo atureke! Ntiyahwemye gukiza indwara, ntiyarekeye aho gutubura imigati, ntiyaretse kudukunda! Twoye kuba indashima ngo twibagirwe uwaduhaye. Kandi rero n’igihe ugisonzeye byinshi ukurikije ibyo wacungiragaho yaguhaye, ntukabure kumushimira kuko byose ni We ubikesha. Avuze atya Uhoraho Nyir’ubutagatifu wa Isiraheli, uwagucunguye: Ni njye Uhoraho Imana yawe ukwigisha ibikugirira akamaro, nkakuyobora mu nzira unyuramo. (Iz. 48,17) Nawe gira uti: “Sinzareka kugusingiza Nyagasani”. Amina.

Padiri Joseph UWITONZE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho