Singizwa Kristu kuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu

Inyigisho yo ku munsi mukuru w’ikuzwa ry’Umusaraba mutagatifu: Ku wa 14 Nzeli 2015

Amasomo: Ibar 21,4b-9 cg Fil 2,6-11 // Yh 3,13-17

Bavandimwe, turahimbaza umunsi ngaruka mwaka w’ikuzwa ry’umusaraba mutagatifu. Uyu munsi mukuru ukaba uhimbazwa ku munsi wa kabiri bahimbaje umunsi kiliziya “y’ugushyingurwa gutagatifu” (Eglise du Saint-Sépulcre / Holy Sepulchre) yahereweho umugisha muri 335. Iyi kiliziya ikaba yubatswe hejuru y’imva ya Yezu. Guhimbaza uyu munsi, ni umwanya wo kuzirikana ku mwanya n’agaciro k’umusaraba. Umusaraba wagaragajwe mu marenga n’igiti cy’ubugingo dusanga mu gitabo cy’Intangiriro (3,23). Umusaraba washushanyijwe kandi n’igiti Musa yamanitseho inzoka yacurishije mu muringa kugira ngo umuntu uriwe n’inzoka y’ubumara akizwe no kureba iyo nzoka y’umuringa (Ibar 21,8-9). Ivanjili ntagatifu ikatubwira ko ari ko n’Umwana w’umuntu agomba kumanikwa ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka (Yh 3,14). Mu kuvugwa ibyerekeye umusaraba, tugaruka ku musaraba n’icyo ukozwemo, ariko tukibanda cyane ku musaraba n’Uwawubambweho. Ibi bituma turebera hamwe igisobanuro cy’umusaraba mu nzego zitandukanye, ducengera ibijyanye na Yezu Kristu n’umusaraba we, abakristu n’umusaraba wabo ndetse n’isi n’imisaraba yawo.

  • Umusaraba ni ikimenyesto cy’urukundo n’isezerano

Ni byo Yezu Kristu yatwibukije mu Ivanjili ati koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege.” Imana Data ntiyatanze Umwana wayo ngo abane n’abantu cyangwa abagirire neza gusa ahubwo ngo aducungure kubera urukundo ruheraheje. Asezeranya ubugingo bw’iteka uzamwizera wese kandi akabaho akurikije ibyo yizera n’Uwo yizera. Iryo sezerano, rishingiye ku rukundo, ryujurijwe mu maraso y’isezerano rishya kandi rizahoraho iteka. Ni ho huzurijwe ibyo Yezu yari yaravuze ati ntawagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera inshuti ze (Yh 15,13). Icyo gitambo cyo kuri Golgota n’izuka rya Kristu ni byo duhimbaza mu misa ku buryo budasesa amaraso. Kandi amaraso n’amazi byavubutse mu mutima wa Yezu ku musaraba: ni ho kiliziya ikesha amasakaramentu n’ibyiza byose.

Urukundo rwa Kristu ari na rwo adutoza ni urukundo rwitanga kugeza ku ndunduro no kugeza ku rupfu. Upfira urukundo cg upfira mu rukundo ntabwo atinya uko yapfa kose: kuko ntabwo apfa nabi. Gupfa nabi ni ugupfira kure y’Imana, gupfira kurimbuka , gupfira ubusa cg gupfa ubusa. Urupfu rwa Yezu ku musaraba ni urukundo rwicisha bugufi kandi rwumvira kugeza ku ndunduro.

  • Umusaraba ni ikimenyetso cyo kwicisha bugufi no kumvira kwa Yezu Kristu

Ni byo tuzirikana mu isomo rya kabiri (Fil 2,5-8) aho tubona uburyo Yezu Kristu yemeye kumvira no kwicisha bugufi yigira umuntu ariko by’akarusho yemera gupfira ku musaraba. Uko kumvira ni igikorwa gihebuje. Yemeye kwicisha bugufi, abantu baboneraho bamucisha bugufi. Biba kwicisha bugufi iyo ubyemera kandi ubyiyemeje ku bushake naho ubundi byaba ugucishwa bugufi. Ibi bya kabiri bikaba byazamo no kuba mu mabura kindi no guhebera urwaje kuko nta bundi buryo. Yezu yagaragaje uko kumvira asaba Imana Se kumukiza iyo nkongoro ariko arangiza yemeye kuyinyweraho kubera ugushaka kwa Se. Nubwo ari Imana Mwana, Yezu yumviye Imana Se muri byose. Ni urugero rwacu mu kumvira Imana, umutima nama, Kiliziya, Abayobozi bacu ndetse n’abandi batugira inama nziza.

  • Umusaraba ni ikimenyetso cy’umutsindo n’ikuzo

Mu gihe imyumvire y’Abayisiraheli bafataga umusaraba nk’umuvumo n’igihano gikomeye cyahabwaga abagira nabi (Ivug 21,22-23; Yoz 10,26), Yezu Kristu yemeye uwo muvumo ari twe agirira no kugira ngo adukize imivumo yose idahwema gutsikamira umuntu, by’umwihariko umuvumo w’iteka (Gal 3,13). Yemera kubambwa ngo tubamburwe maze aha umusaraba igisobanuro gishya: umutsindo w’umusaraba n’umutsido unyuze ku musaraba (misaraba) kubera urukundo rw’Imana n’abantu.

Mu ndirimbo ya Pasika turirimba ko babwiraga Yezu ngo niba uri Imana ubitwereke, uve ku musaraba” ariko tukarangiza turanguruye tuti “wabahinyuje utsinda urupfu ukazuka wera nk’izuba. Yezu si ugutsinda ku musaraba gusa, ahubwo yatsinze urupfu, ububabare bw’umusaraba n’urubwa rw’abashinyaguzi. Yezu yasubiranye ikuzo rye anyuze ku musaraba. Bityo uwashaka kumukurikira yirinda kumurangamira ku musaraba, yabona umusaraba utariho Yezu. Umusaraba we ni isoko y’umukiro wacu.

  • Umusaraba ni ikimenyetso cy’umukiro n’amizero

Igikomeye si umusaraba ahubwo ni uwawubambweho n’impamvu yatumye awubambwaho. Nicyo gituma iyo turamya umusaraba tuvuga ngo turagusenga Yezu turagushima kuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.” Byongeye, Pawulo atangaza ko nta kindi twakwiratana uretse umusaraba wa Kristu (Gal 6,14). Nk’uko umushukanyi yashutse Adamu na Eva anyuze ku giti ni ko na Yezu Kristu yanesheje uwo mushukanyi anyuze ku giti. Yezu yarambuye amaboko ku musaraba ngo aduhereze umukiro kandi ahuze ibyo ku isi no mu ijuru. Mu rupfu rwe n’izuka rye, niho dukura ubuzima n’amizero yo kubaho hano ku isi ndetse no kuzabaho mu ijuru iteka ryose.

Umusaraba ufite agaciro n’umwanya kubera Yezu Kristu wawubambweho. Ariko umusaraba uko ukozwe (ukozwe mu giti, mu cyuma, mu ibumba cyangwa se ushushanyije ku rukuta) kandi wahawe umugisha, ufite agaciro n’ububasha bwawo. Abazi uburyo amashitani atinya imisaraba yahawe umugisha nibo babitangira ubuhamya. Ni muri urwo rwego kwambara umusaraba, kuwunamira, kurangamira Uwatubambiwe, gukora inzira y’umusaraba: tubikora nta pfunwe kuko ari ukubwira Yezu ko yatsinze urupfu. Ni ukugaragaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma twiheba bikabije kuko uwatsinze urupfu ku musaraba ntacyamunanira. Azaturuhura imisaraba yacu cyangwa se aduhe imbaraga zikwiriye zo kuyiheka.

  • Umusaraba wacu utugeza he?

Nubwo buri wese avuga « urwo yabonye », tuzi ko nta muntu utagira umusaraba cyangwa ibimurushya. Mu kuzirikana imisaraba yacu hano ku isi bidusaba kugaruka ku misaraba yari kuri Golgota. Ku Kibihanga hari imisaraba itatu: uwa Yezu n’indi ibiri y’ibisambo.

Umusaraba w’igisambo cyannyegaga Yezu Kristu kandi kimwinja. Bigatuma kitizera ko cyakira kibikesha Yezu Kristu. Bityo umusaraba wacyo uba indunduro y’ubuzima bwacyo. Apfira mu byaha n’ubugomeramana. Hari kandi umusaraba w’igisambo cyicujije maze kikabona imbabazi zishyitse z’ibyaya byacyo maze Yezu akakibwira atisi kera, uyu munsi turaba turi kumwe muri paradizo. Umusaraba we wabaye impamvu y’impongano y’ibyaha by’icyo gisambo cya kabiri bitirira izina rya Dismasi. Natwe dusabe inema yo kuzapfana ukwemera kutwereka ko dukeneye Imana ngo dukire kuko turi abanyantege nke, abanyabyaha n’abanyabyago. Hari ubwo imisaraba yacu itubera impongano z’ibyaha byacu bwite, iby’abacu, iby’isi yose. Ntabwo dukwiye kwinubira ubwo butumwa niba ariko Imana yabishatse. Umusaraba wa gatatu ni uwa Yezu wabaye isoko n’ishingiro ry’umukiro w’abantu n’isi yose. Yemeye umusaraba n’akababaro kawo kugira ngo abandi babeho.

Natwe mu misaraba yacu itandukanye ishingiye ku guhangana n’ibyaha n’ingeso mbi, ubukene n’ubushomeri, uburere buke n’inkeke z’urubyaro, ubunebwe n’ubujiji, uburwayi n’akarengane, ubwikunde n’ubudahambana, ubwicanyi n’urushako rubi, iyica rubozo n’ihohoterwa,… None buri wese n’umusaraba we, yerekeje he cyangwa umwerekeje he? Aho umusaraba wawe ntutuma ujya kure y’Imana na kure y’ubuzima. Ukiheba byo gupfa n’urupfu ukibwira ko rwakwanze. Hari umuhanzi waririmbye ngo “kwiheba (nubwo bitabura mu buzima) bimaze iki, ko bitera kwiyahura!” Mu by’ukuri, mu misaraba yacu, tugomba guhanga amaso no gutegereza ubutabazi bwa Yezu Kristu kuko yarababaye kubera twe kandi n’ubungubu ababajwe n’akababaro kacu. By’umwihariko yarahiriye kudutabara. Ni ngombwa guhuza imibabaro yacu n’imibabaro ya Kristu ndetse n’ibyari bibuze mu mibabaro ya Kristu no kugaragaza ko Kristu yababariye ukuri bikagaragara mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Reka ndangize, Bavandimwe, mbasaba kuzirika ku kumusaraba wuje ikuzo tuzirikana ikuzo ry’Uwawubambweho. Ni Yezu Kristu wazutse mu bapfuye. Umusaraba we watubereye isoko y’umutsindo, umukiro, amizero n’urukundo ruheraheje. Yakiranye ubutwari no kumvira umusaraba we, arawuheka kugeza ku ndunduro. Bityo tukahabonera ubutumwa bwo gukomera kugeza ku ndunduro duhuza ubuzim bwacu n’ubwa Yezu Kristu, Umugenga wacu. Buri wese afite umusaraba we nubwo hari abibwira ko bahawe imisaraba iremereye kuruta abandi. Nyamara iyo ushaka kuwuta no kuwukwepa uhura n’iy’abandi iremereye kuruta uwawe. Hari umwanditsi wavuze ati “umusaraba ukomeye w’abantu ni ugushaka kubaho nta musaraba.” Bene uyu yibwira ko nta musaraba ashaka maze akibera umusaraba kandi adashobora kwihunga ubwe. Imisaraba yacu tuyiture uwadukijije kuko nitwibwira ko atinze kuyidukiza azaba ari kutwongerera imbaraga ngo tubashe kuyiheka itadushengura umutima. Urupfu rwa Yezu ku musaraba rutwigisha kugira umutima wihangana mu bigeragezo no kwirinda kubera abandi umusaraba cyangwa se ngo tubakorere imisaraba natwe ubwacu tutakwihanganira.

Bikira Mariya wasangiye na Yezu imibabaro kandi uhangayikishijwe n’imibabaro yacu, adusabire. Amen.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho