Singizwa Nyagasani, ubu n´iteka ryose.

Inyigisho yo ku wa kane, Ku wa 22 Ukuboza 2016: 1Sam 1, 24-28; Lk1, 46-56

Amasomo yo kuri uyu munsi  aratwereka Ababyeyi babiri bashimira Imana kubera ibyiza yabagiriye. Umubyeyi Ana yari yarabuze urubyaro. Ntiyahwemye kuyisaba. None Imana iramwumvise. Iramusubije. Imuhaye akana. Ako kana Ana yakise Samweli, bivuga Musabyimana. Ana yashimiye Imana mu isengesho, mu kuyitura ibitambo by’icyo gihe. Ana yatanze ituro risumbye ayandi, wa mwana amwegurira Imana.

Mu Ivanjiri, turabona Umwari w’Isugi wakiriye mu bwiyoroshye umugambi w’Imana. Yaremeye wese maze ugushaka kw’Imana kumwuzurizwamo. Ni Umuyoboro muzima w’umugambi w’Imana. Uwo ni Bikira Mariya. Yaremeye iryo Imana ivuze ryibumbira mu nda ye, Jambo w’Imana yigira umuntu abana natwe. Turamubona mu bwiyoroshye ashimira Imana ayitura igisingizo ku bw’impuhwe zagiriwe mwene muntu.

Mariya arashimira Imana yo yamuhisemo mu bagore bose ngo abe tabernakulo ya mbere yakira Jambo w’Imana. Koko ni Uwuzuye Inema. Abantu bose iyo bava bakagera bakwiriye kumwita Umuhire. Elizabeti yamuhaye icyubahiro akwiye nka Nyina w’Umutegetsi w’Ijuru n’Isi, undi na we mu bwiyoroshye bukomeye, igisingizo yari yakirijwe ahita agihereza Imana ati Roho yanjye irasingiza Nyagasani. Nyamara twe hari ubwo badusingiza, tukarega ijosi, tukirarika, tukirata, tukibwira ko ibyubahiro ari twe birangiriraho.

Ibisingizo bihabwa Bikira Mariya, biruhukira ku Mana. Ibisingizo bihabwa Bikira Mariya, nibyo anonosora neza, akabishyiramo umubavu w’Ububyeyi n’Ububikira, akabishyitsa ku Mana yo Nyaguharirwa ibisingizo. Ntitugaterwe ipfunwe no guhunda uwo Mubyeyi ibisingizo muri Rozari n’andi masengesho tumunyuzaho.

Twese abitwa abantu, abo Imana yaremye mu ishusho yayo tukaba twaremerewe kubarwa mu masekuru y’iyi si, dukwiye kwiyambaza no guhunda ibisingizo Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana n’uwacu. Niba intungane, umutagatifu nka Elizabeti yarabikoze akamusingiza, njyewe w’umunyabyaha nabuzwa n’iki? Ndakangata ndi uwuhe nirirwa mvuga ngo, Bikira Mariya ni umugore nk’abandi, ntacyo avuze! Ntitugakine mu bikomeye! Elizabeti yiyoroheje abwira Bikira Mariya ati: Wahebuje abagore bose (na we atikuyemo) umugisha. Ni amahirwe atabonwa na bose kuba Nyina w’Umutegetsi wanjye akandagiye iwanjye, ansuye! Kunsura bitumye nuzura ibyishimo, n’umwana ntwite bimusendereza ibyishimo. Uri umuhire (umutagatifu) kuko wemeye (ukwemera) ko ibyo watumweho na Nyagasani bikuzurizwamo (Soma Lk 1, 39-45). Ni ikihe gisingizo gisumba iki Elisabeti yakirije Bikira Mariya? Maze Kiriziya yaha icyubahiro uwo Mubyeyi ugasanga abantu bamwe batukanye! Kiliziya iyo isingiza uwo mubyeyi, nta gishya iba ikoze: iba igera ikirenge mu cy’Imana Data yo yamwise Uwuzuye Inema, Mutoni w’Imana Uhorana na Yo (Lc1, 28). Iba igera ikirenge mu cya Elizabeti n’izindi ntungane z’Imana zitahwemye gusingiza uwo Mubyeyi. Naharirwe icyubahiro mu masekuruza yose, ubu n’iteka ryose.  Bikira Mariya wadusuye i Kibeho agume adusabire. Amen

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho