Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru gisanzwe cya 12, ku wa 27 Kamena 2015
Ku munsi mukuru wa Mutagatifu SIRILO w’I Yeruzalemu
AMASOMO MATAGATIFU: Intg 18,1-15; Mt 8,5-17
Yezu arigisha kandi agakiza
Bavandimwe tumaze iminsi twumva Ivanjili ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo. Iyi Vanjili yibanze cyane ku nyigisho Yezu yatangiye ku musozi, ahereye ku mahirwe y’abantu(abahirwa abo ari bo), ku kuba umunyu w’isi n’urumuri rw’isi, asaba abantu guharanira ubutungane bita ku mategeko akomeye n’ayoroheje. Asoza inyigisho ye yatangiye ku musozi, Yezu yasabye abantu kuvuga, gusenga no gukora: imvugo ikajyana n’ingiro, isengesho rikajyana n’ibikorwa kandi byose bikagira umusingi mu Ijambo ry’Imana. Ni nayo mpamvu yasoje agira ati:” umuntu wese wumva aya magambo maze kuvuga akayakurikiza ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ku rutare… naho uyumva ntayakurikize ameze nk’umuntu w’umusazi wubatse inzu ku musenyi…”.
Yezu akimara kwigisha yamanutse umusozi, abantu benshi baramukurikira maze atangira kubereka ko icyamuzanye atari ukwigisha(kuvuga gusa) ahubwo yazanywe no gukora(ko ibyo yigisha bigaragarira mu bikorwa). Ibyo bikorwa bye nta kindi bigamije ni ugukiza muntu bimuvana mu rupfu, mu bubabare, mu burwayi no mu kato kugira ngo bimushyire mu buzima. Nyuma y’igitangaza yakoze akiza umubembe kuri uyu wa gatanu w’icyumweru cya 12 noneho uyu munsi turamwumva yungikanya ibitangaza bibiri:akiza umugaragu w’umutegeka w’abasirikari na nyirabukwe wa Petero.
Umutegeka w’abasirikari aramwegera aramwinginga
Bavandimwe muri iyi vanjili ya Matayo igitangaza cya mbere Yezu yakoze yakigiriye umwana wa Israkeli wari warabembye, wari warakojejwe isoni n’ububembe, utagifite agaciro muri sosiyete ye. None ngaha igitangaza cya kabiri agikoreye umunyamahanga: umugaragu w’umutegeka w’abasirikari b’Abanyaroma. Babandi Abayahudi b’idini barebaga bakazunguza umutwe, bagacira hasi, bahamya ko ari abapagani. Mbega ukuntu umukiro Kristu yazaniye abantu utarobanura! Yezu ntakunda amacakubiri y’abantu, irondakoko n’irondakarere,… ahubwo yifuza gukiza abantu bose. Dukwiye natwe gusaba muri ibi bihe umutima mugari nk’uwa Yezu. Umutima wakira bose ngo ubageze ku mukiro nyawo.
Nyagasani, umugaragu wanjye aryamye mu nzu iwanjye; ni ikimuga kitinyagambura kandi arababaye cyane
Mbega urugero rwiza rw’isengesho duhawe uyu munsi! Uyu munyamahanga kubona azi gusaba neza. Akagaragaza neza igisabisho cye, gisobanura byumvikana uburwayi bw’uwo asabira! Nyamara twe hari abatubwira cyangwa tubwira ngo badusabire tutagaragaje uburwayi bwacu! Uyu mutware w’abasirikare atwigisha kutihugiraho mu isengesho. Ntasabira umwana we cyangwa umuryango we ahubwo arasabira umugaragu. Ntiyisabira ubwe ahubwo arasabira undi. Ese njye nawe tujya tugerageza gutera iyo ntambwe? Ntitwisabira gusa tukibagirwa abandi?
Yezu ati:” ndaje mukize”
Yezu Kristu ni Umukiza. Ni ryo zina rye rya mbere risobanura icyatumye amanuka mu ijuru. Yemera kuboneka no kwitanga ubwe. iyi ‘Ndaje mukize’ igaragaza ko atazarira, ko adatindiganya. Nyagasani Yezu duhe umutima utarambirwa igihe dusenga twumve uturi bugufi.
Sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa, umugaragu wanjye akire.
Mbega ukwicishabugufi k’umutware w’abasirikari! Aribagirwa igitinyiro afite, icyubahiro, amapeti n’amagaradi n’ingabo zimugaragira akamenya ko hari ibyo adakwiye, atanahabwa n’ubuhange bwe, icyubahiro cye n’ingabo zimurinda. Azi neza ko n’itegeko rya Kiyahudi ritamuha agaciro: ni umunyamahanga. Nta n’ubwo ashaka ko Yezu yinjira mu nzu y’abapagani kuko we ari Umuyahudi. Ni yo mbamvu amubwira ati:” sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye…”. Dusabe kugira ngo isengesho ryacu rye kujya riba irihata Yezu cyangwa ngo ribemo umugaga nk’aho tugomba gutegeka Imana ngo ihite iduha ibyo tuyisabye.
Uyu mutegeka kandi azi neza ububasha bw’ijambo rya Yezu. Ni yo mpamvu iyo agereranyije uko abwira abagaragu be ngo bakore iki bakagikora, azi ko na Yezu icyo yavuga cyahita kiba. Mbega ukwemera!
… Muri Israheli nta muntu nigeze nsangana ukwemera nk’uku
Ikintu gishimishije ni ukuntu Yezu atangarira ukwemera k’uyu mutware w’abasirikari. Nyamara umuntu yakwita ukwemera k’umutangizi, umuntu ndetse amubajije amahame y’ukwemera kwe ashobora kuba atabasha kuyasobanura. Nyamara yiziritse kuri Yezu azi neza ububasha bwe. Dusabe Imana ngo itwongerere ukwemera kandi ntitukibwire ko kugira ukwemera ari ukumerera imvi mu Kiliziya ahubwo n’uje atugana agaragaza uko kwemera kabone n’ubwo yaba ari umutangizi tumwegere kandi tumube hafi. Nitwakire ingabire y’ukwemera kandi tubeshweho na yo.
Sirilo Mutagatifu adusabire! Bikira Mariya, urugero rw’ukwemera aduhakirwe!
Padiri Théoneste NZAYISENGA