Inyigisho: Sinzahasenya ngiriye( intungane) abo icumi

Ku wa mbere w’icyumweru cya 13 gisanzwe, C, giharwe, 2013

Ku ya 01 Nyakanga 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 18,16-33; 2º.Mt 8,18-22

Inyigisho tumaze iminsi duhabwa, zose zidufasha gukurikira inzira y’Umubyeyi wacu wo mu ijuru. Uko atwigisha ni na ko arushaho kudukebura kugira ngo twirinde uburangare. Yatubujije kujugunyira imbwa ikintu gitagatifu, adukangurira kwirinda abahanurabinyoma kandi adushishikariza kureka Roho Mutagatifu akatuyobora kugira ngo dutsinde ibikorwa by’umubiri. Izo nyigisho zose ni zo zidushyigikira mu kumenya inzira y’ubutungane. Kuzubahiriza ni ko kumusenga bihamye. Kuzima amatwi ni ko gusenyuka.

Umuntu ku giti cye arasenyuka ubuzima bukamucika icyicaro yagenewe ijabiro kikegukana bandi. Igihugu cyose na cyo gishobora korama kubera kwitandukanya n’Isoko y’ubugingo. Mu masomo ya none ariko, turahumurijwe. Nyagasani atubwiye ko nasanga mu gihugu intungane nk’icumi, tuzasimbuka isenyuka. Nta gushidikanya izo ntungane zizaboneka ziturengere. Ikimenyetso, ni uko hari abantu bashaka gukurikira YEZU aho azajya hose kandi ku ishema ryabo, nta gahato kuko basobanukiwe n’umukiro atanga.

Tubanze ariko twibaze niba muri Sodoma za ntungane icumi zarabonetse. Mu by’ejo tuzasobanukirwa. Tuzamenya niba Sodoma yarakomeje gusagamba cyangwa niba imbwa zarayirwaniyemo kubera kwiburamo n’intungane yo kurahira! Reka tube twishimiye ko muri iki gihe turimo impamvu isi idasenyuka ikirimo intungane zigereranyije. Igihe hazabura n’imwe, isi izatugwaho, izasenyuka natwe dusenyuke. Ibintu byose bizakongoka. Ibyo ntibikabe! Kandi koko ntibizabaho kuko umurimo YEZU KRISTU akorera muri Kiliziya ye ukomeza guhembera agatima k’ineza ye mu bantu b’umutima mwiza.

Nitwishime muri Nyagasani niba natwe hari umuganda dutanga muri Kiliziya, umuganda wo gufasha abavandimwe guharanira ubutungane butuma isi ihumeka ituze n’amahoro biva ku Muremyi wacu. Hazakomeza kuboneka abantu basenyuka ku giti cyabo, ariko irimbuka muri rusange rya twese, ntirizabaho. Iryo rimbuka ritandukanye n’ishira ry’ibiriho byose. Bizashira byinjira mu munezero wa Nyir’ijuru nk’uko Pawulo avuga ko ibyaremwe byose biriho byifuza ihumurizwa rya Nyagasani: “…n’ibiremwa byose birarekereje ngo birebe igaragazwa ry’abana b’Imana” (Rom 8, 19). Nta gutinya irangira rya byose. Icyo twatinya ni ikongoka rya byose kandi twiyumviye ko iryo ritazabaho.

Nitwishimire muri Nyagasani kuko adukunda byahebuje kandi ashaka ko tuzabana na We ubuziraherezo mu munezero udashira. YEZU KRISTU naharirwe ikuzo n’icyubahiro kuko yatumenyesheje Data Ushoborabyose atuganishaho akoresheje Urumuri rwa Roho Mutagatifu. Umubyeyi BIKIRA MARIYA aduhakirwe.

Publié le