Ku cya 8 Gisanzwe A, 26/02/2017
Amasomo: Iz 49, 14-15; Zab 61,2-3.6-9; 1 Kor 4,1-5; Mt 6,24-34
Kuri iki cyumweru, iryo ni ijwi ry’umubyeyi uhumuriza abe bari mu kaga. “Sinzigera nkwibagirwa”: ni ubutumwa Imana Data Ushoborabyose yagejeje ku bana be abunyujije ku muhanuzi Izayi. Icyo gihe bari bareganiwe mu mahanga iyo bari batatanyirijwe. Iyo ngiyo ku nkombe z’ibiyaga by’i Babiloni barahicaraga bakaharirira iyo bibukaga Siyoni. Iyo miborogo n’ayo marira bishushanya ingorane z’urudubi umuntu wese yaba arimo. Imihangayiko no kubunza imitima kubera ko ntacyo kurya, ntacyo kunywa, ntacyo kwambara, guhangayika kubera uburwayi, umutekano muke n’ibindi. Umuntu wese wumva amasomo ya none akaba ari muri ayo mazi abira, nahumurizwe n’ijwi ry’Imana Data Ushobora byose, ijwi ryuje impuhwe: “Njyewe sinzigera nkwibagirwa”. Ni no kumuhamagarira kwikomeza mu kwemera no mu kwizera Imana isumbya bose impuhwe: nk’uko umubyeyi adashobora kwibagirwa umwana we yonsa, ni na ko ku buryo bwisumbuye Imana itazibagirwa abayo bayitakambira.
Ubu nihagwire abantu benshi bameze nka Pawulo intumwa, abantu bemera kuba koko abagaragu ba Kirisitu, abagabuzi b’amabanga y’Imana kandi bahora bivugurura aho gucira abandi imanza; abantu bigisha Ukuri gukiza batagamije gushimisha ab’isi ahubwo bashyize imbere icyubahiro cya Yezu Kirisitu we Mucamanza w’intabera kandi wuje impuhwe.
Bavandimwe, nidukanguke twegukire Imana, twirinde gukeza abami babiri. Duhore twihugura mu mutima wacu tureke kurangamira ibintu bidashobora kuturonkera umunezero n’ubuhembuke nyakuri. Yego ni byo koko, dukeneye ibyangombwa by’ibanze: ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro…Ariko tubimenye neza, igihe Imana Ishoborabyose izubahwa mu matangazo n’amabwiriza yayo, ni bwo abatuye isi bazahembuka. None se ku isi habuze iki? Ibiribwa se? Birahari ndetse birenze urugero. Ikibazo ni uko hariho abikubira kubera ubusambo n’ubugome buterwa n’ubujiji ndengakamere bibereyemo. Amafaranga arabuze se? Ariho menshi cyane! Ikibazo ni uko bamwe bayikubira mu gihe hari n’abatagira urwara rwo kwishima biyicira isazi mu jisho!
Ufite agashashi k’ukwemera, nakomere yizere ko Imana byose izabigira bishya. Nasenge ubujiji buriho burangire. Napfukame asabe kugira ngo abafite ubushobozi barindwe kuba isiharusahuzi, buri wese amenye ibimuhagije yirinde kwikubira no kwiba iby’abandi, amenye ko uko biri kose yaremewe kugendera mu nzira izamuhuza n’umucamanza w’intabera umuzi neza kandi utabeshywa ari we Nyagasani Pawulo yatubwiye ko “azaza agashyira ahabona ibihishwe mu mwijima, akanatangaza ibyo umutima ubundikiye. Ubwo ni bwo Imana izaha buri wese ishimwe rimukwiye” (1 Kor 4, 5).
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Pawula Montal, Alegisanderi, Porufiri, Vigitori, Nesitori, Fawusitiniyani n’Umuhire Pieda w’umusaraba, badusabire Kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana