“Muzabe intungane nk’uko so wo mu ijuru ari intungane”

Inyigisho yo ku wa wa 6 w’icya 1 cy’Igisibo A, 11 werurwe 2017:

Amasomo: Ivug 26,16-19; Z.119(118),1-2, 4-5, 7-8; Mt 5, 43-48

Bavandimwe  muri Kristu, mbifurije amahoro n’umugisha bituruka ku Mana Umubyeyi wacu  no kuri Yezu Kristu Nyagasani.

Mu rugendo turimo tugana ihimbazwa ry’ububabare, urupfu n’izuka bya Nyagasani, ijambo ry’Imana rikomeje kutujijura no kutwereka uko urugendo rwacu rugomba kuba rumeze.

Kuva dutangiye igisibo twakomeje kwibutswa ingingo shingiro tugomba kubakiraho ubuzima bwacu muri iki gihe arizo kwigomwa, kwicuza no gusenga. Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi riradusaba ikintu gikomeye cyane ari na cyo urugamba rwose turwana ruba rugamije: Kuba intungane.

Ubutungane dusabwa kugeraho turanabwirwa aho bugomba guturuka. Yezu ati: “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘uzakunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe’, njyeweho ndababwiye ngo nimukunde ababanga musabire ababatoteza”.

Bavandimwe, uwavuga ko ibyo Nyagasani Yezu adusaba bitoroshye ntabwo yaba yibeshye na mba, yewe sinanatinya kuvuga ko kubigeraho bisaba ingabire atanga kuko muri kamere yacu twishimira kandi tukisanzura ku badukunda na ho umwanzi tukamugendera kure ndetse tukanumva nta cyiza twamwifuriza.

Nyagasani Yezu aradusaba kutagengwa n’iyo kamere y’umuntu w’igisazira ahubwo akaduhamagarira kurangwa n’amatwara y’abana ba Data uri mu ijuru we uvusha izuba rye ku babi no ku beza, akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye. Aradusaba kugira aho dutandukanira n’abandi, kugira imibonere n’imikorere inyuranye n’iy’isi, aradusaba gufata icyerekezo kitagendwamo n’igihogere. Ati: “None se nimukora nk’iby’abandi bakora muzahemberwa iki?”

Bavandimwe, ni ngombwa ko duhora tuzirikana ko ubuzima bwacu bufite intego n’icyerekezo, tukamenya ko ibidukurura n’ibidushimisha kabone n’iyo twabona abandi ari byo bagize ubuzima, ko atari ko byose bidufasha muri urwo rugendo tuba turimo. Ni ngombwa rero kugira ubushishozi kuko tutagomba kubaho nk’abatazi Imana cyangwa abatazi aho bava n’aho bajya.

Uwo murongo w’ubuzima tugomba kuwubakira ku isezerano dufitanye na Nyagasani, isezerano ryubakiye ku mategeko ye.

Nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Ivugururamategeko, Musa aributsa umuryango w’Imana igihango bafitanye. Imana yatanze amategeko umuryango wayo wemera kuyakurikiza kugira ngo ube koko umuryango w’ubukonde bw’Imana.

Bavandimwe, iri sezerano natwe ni ryo twagiranye na Nyagasani ubwo twabatizwaga tukinjira mu muryango w’abana b’Imana ari wo Kiliziya. Tuributswa ko icy’ibanze atari ukuba twarinjiye muri uwo muryango ahubwo ko ari ugukomera ku mategeko no ku migenzo bikwiye koko abitwa aba Kristu kugira ngo dukomeze kuba koko abana ba Data uri mu ijuru.

Ayo mategeko n’iyo migenzo Kristu yabihiniye mu itegeko rimwe rukumbi ari ryo twibukijwe: gukundana, gukundana bitagira imipaka na mba ku buryo urukundo rwacu rugomba kugera no kubatwanga, urukundo rugenda rukagera ku kwifuriza ineza no gusabira abadutoteza.

Ibyo byose Yezu Kristu yabiduhayemo urugero mu mibereho ye yose kugera ubwo asabiye abamubambaga. Ati: “Dawe bababarire kuko batazi icyo bakora”.

Bavandimwe, muri uru rugendo turimo tugana Pasika, dusabe Nyagasani ingabire y’urukundo, urukundo ruzima Kristu atwifuzaho, rwa rukundo Pawulo mutagatifu aririmba mu ibaruwa ye ya mbere yandikiye abanyakorinti mu mutwe wa 13, aho agira ati: “urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; ntacyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose”. Ngurwo urukundo ruzatuma tuba intungane nk’uko Data ari intungane.

Nyagasani Yezu nabane mwe!

Padiri Oswald SIBOMANA 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho