Sodoma ku munsi w’urubanza

KU WA 4 W’ICYA 26 GISANZWE A, 01/10/2020

Amasomo: Iz 66, 10-14c cg. Rom 8, 14-17; Zab 131 (130) 1,2,3; Lk 10, 1-12.

Sodoma izababarirwa?

Imana ishobora byose ihora yifuriza abayo amahoro. Ni umubyeyi w’Amahoro. Ahumuriza abana be. Abakura ahabi. Ahantu hameze nka Sodoma hakorerwa amahano menshi. Abana b’Uhoraho barahangirikira. Ahora ashaka kubavanayo. Abemeye baramusanga. Muri we bahabwa ihumure. Abahanuzi barabivuze. Byuzurijwe muri Yezu Kirisitu.

Mu isomo rya mbere twavanye mu Gitabo cya Izayi Umuhanuzi, duhimbajwe no kumva Imana igereranywa n’Umubyeyi. Haravugwa Yeruzalemu ikoranyije abana b’Imana. Yeruzalemu ni umurwa Uhoraho atuyeho agahunda urugwiro abana be bose. Ni ukuyishimiramo rero. Abana bayo bazonka amashereka bahazwe n’ibere ryayo ribahumuriza. Byose ni byiza muri Yeruzalemu. Uhoraho agiye kuyiyoboraho amahoro atembe nk’uruzi. Dore rero uburyohe bw’abana bari ku ibere bahagatiwe basimbagizwa ku bibero by’umubyeyi! Uhoraho ati: “Uko umubyeyi ahumuriza umwana we, nanjye ni ko nzabahumuriza, maze muri Yeruzalemu muzahumurizwe”. Uhoraho asezeranyije abagaragu be kuzakomezwa n’ikiganza cye. Ariko ngo abanzi be azabarakarira.

Ni he batifuza kumera nka Yeruzalemu ihagatiwe n’Umubyeyi Uhoraho? Ahari abanzi b’amahoro, ibyo ntacyo bibabwiye. Nyamara imirwa ya hano ku isi itishimira kwakira amahoro y’Uhoraho, ntacyo igeraho. Yikururira ibyago. Si yo mpamvu se hirya no hino ku isi tuhabona abagome basenyagura ibiri ku isi, bakabuza amahoro abayituye, bagahigana, bakigira ruvumwa! Dushaka ko umurwa wacu uhinduka nka Yeruzalemu ihagatiwe kibyeyi. Buri wese asenge cyane muri we yakire amahoro y’Uhoraho. Nasabe imbaraga zo kuyaharanira. Nahirimbanire guhigika abanzi b’amahoro. Nagire uruhare mu gukiza umurwa we amatwara ya Sodoma. Sodoma iyo yuzuyemo ubugomeramana. Irimo ubumara bwose buhindanya imitima y’abantu. Sodoma iyo yari yaranangiye. Cyakora Yezu atangaje ko ku munsi w’urubanza Sodoma izababarirwa kurusha umugi wanangiye ukanga amahoro y’Uhoraho kugeza ku ndunduro. Ibyo biduhe icyizere. Twumve ko aho dutuye n’aho haba ubushatani bungana iki, nidupfukama tugasenga kandi tukamamaza Urukundo n’amahoro, tuzatsinda abakozi ba Sekibi Amahoro akwire mu mitima ya bose.

Ni yo mpamvu Yezu ahaye ubutumwa ba mirongo irindwi na babiri. Natwe tujye muri uwo murongo wabo. Tujyane ubutumwa bw’amahoro. Tuyatangaze aho tunyura hose. Abazayakira bazakira. N’ubwo tubabajwe n’abazacibwa kubera kwanga ayo mahoro, kugeza igihe tuzapfira, ntituzahwema kwamamaza ko muri Kirisitu ari ho hari amahoro. Nta handi dusanga ukuri kw’ayo Mahoro. Nta handi hari inzira iyaganishaho. Yemwe nta n’ahandi hari ubugingo buhoraho. Ni muri Kirisitu Yezu. Tumugane, tumushakashake kugeza ku isaha nziza tuzavira kuri iyi si.

Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, ni umurinzi w’abogezabutumwa. Tumwisunge niba koko dushaka kugira uruhanre mu kogeza ubutumwa. Agahe gato yamaze kuri iyi si, yatweretse ko kubaho mu Rukundo rwa Kirisitu bishoboka. Urukundo ni yo ntwaro y’uwogeza Yezu wese. Tuzirinde kwipfayonza mu gihe Imana ikidutije aka kuka duhumeka. Ntihakagire ikintu na kimwe kidutera ubwoba. Dore impuhwe z’Imana zituriho buri munsi. Duhore twumva ko Imana Umubyeyi wacu uduhagatiye nka Mama wacu atazigera adutererana. Aradusimbiza atubuganizamo imbaraga n’amahoro biduhindura abe ijana ku ijana. Mu gihe na Sodoma izicuza ikababarirwa, twisabire, dusabire abacu, dusabire aho dutuye kubona abakuru bakira Amahoro y’Imana akaba ari na yo batuyoboramo. Ntitukaze inyuma ya Sodoma na Gomora.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Tereza w’Umwana Yezu, Bavo, Piyati, Kresansi, Verisimo, Abahowe Imana Magisima, Yulia na Romani badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho