Inyigisho yo ku wa 14 Gicurasi 2020, Mutagatifu Matiyasi Intumwa
Amasomo: Intu 1, 15-17.20a.c-26; Zab 113 (112), 1-8; Yh 15, 9-17.
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe iteka ryose!
None Kiliziya Umubyeyi wacu irahimbaza Umunsi mukuru wa Mutagatifu Matiyasi Intumwa. Guhimbaza intumwa ya Yezu Kristu ni ugusubira ku isoko y’ukwemera kwacu, ni ukwibuka abo Nyagasani Yezu yihamagariye ubwe akabatora, akabatoza, akabatuma kandi bakaba ari abahamya babyiboneye, b’urupfu n’izuka rye bageze n’aho babihorwa. Guhimbaza intumwa ni ukwivuguramo ukwemera batugejejeho ngo twihatire gutera ikirenge mu cyabo.
Matiyasi Intumwa nk’uko twabyumvise yatorewe ubwo butumwa nyuma kugira ngo asimbure Yuda Iskariyoti watatiye igihango yari afitanye na Yezu akaza kumugambanira ndetse akagerekaho no kwimanika. Matiyasi Intumwa yatowe kugira ngo huzuzwe umubare wa ba cumi na babiri, uwo mubare nk’uko Yezu Kristu ubwe yawifuje, ushushanya imiryango cumi n’ibiri ya Isiraheli, mu bihe byacu ushushanya amahanga yose y’isi (imiryango yose y’isi).
Tukivuga Yuda Iskariyoti ntitwabura kumwibazaho kubera imyitwarire ye ivugwa mu Byanditswe Bitagatifu. Bamutubwira nk’umubitsi ngo wikoreragamo! Bakamutubwira nk’uwagambaniye Yezu akanamutanga. Hanyuma kandi nk’uwaje kwimanika. Twamwibazaho twagira, tugomba kumenya ko Ibyanditswe Bitagatifu bitamwambura icyo yahawe na Yezu ubwe wamutoye kuko ijambo ry’Imana rikomeza kumwita “Umwe muri ba cumi na Babiri”.
Twakwibaza ukuntu Yezu nyuma yo kurara ijoro ryose asenga yaje gutora umuntu uziba, uzamugambanira akamutanga, akanimanika. Bamwe bashobora kuvuga ko ari Yezu wamwibeshyeho!! Oya rwose, Yezu ntiyamwibeshyeho, yamutoye amukunze, gusa we yagize amahitamo ye maze Yezu arayubaha. Kandi koko Yezu yubaha amahitamo yacu, ni yo mpamvu tugomba kujya twitoza guhitamo neza. Ntawe Yezu atorera ubutumwa yamwibeshyeho, ahubwo ni twe duta umurongo…
Yuda rero ni njye nawe igihe cyose hejuru y’icyizere Nyagasani yatugiriye, hejuru y’urukundo adahwema kutugaragariza, hejuru y’ibyiza atugirira, twe duhitamo nabi maze tukamutenguha. Ba Yuda ni benshi rero.
Ku bw’amahirwe ku rundi ruhande Nyagasani yifuje ko haboneka na ba Matiyasi, ni ukuvuga abaza kuziba icyuho giterwa na ba Yuda, haba mu Kiliziya, mu miryango iwacu, mu gihugu, mu kazi n’ahandi n’ahandi… Koko rero bakristu, ukwemera kwacu kujye kudufasha gukosora byinshi byangirika tubireba, cyane cyane ukwemera kwacu kudufashe kurangwa n’urukundo nk’urwa Yezu. Kenshi urukundo rwacu turupimira ku kuba ntawe twanga! Icyo gipimo si icy’ukuri. Yego koko wenda ntawe wanga (tubivuge uko) ariko se urakunda? Niba ukunda se, ukunda ute? Ni ibihe bimenyetso bigaragaza ko ukunda? Ukunda nka Yezu? Yezu uko yakunze ni uko yatanze ubuzima bwe. Urwo rukundo rwitanga kugeza aho gupfa ni cyo gipimo cy’ukuri.
Njye ndasanga abakristu cyane ab’abanyarwanda tukiri kure y’uru rukundo Kristu aduhamagarira. Akenshi turenzaho, akenshi tubaho mu buzima bwa “nta kibazo”, “azibane nzibana”…. Urwo si urukundo! Nimuze rero turebere kuri Matiyasi Mutagatifu wakiriye kandi akaba umuhamya w’ukuri w’urwo rukundo, uyu murage wa Kristu abe ari wo uturanga twe abayoboke be.
Mutagatifu Matiyasi Intumwa adusabire.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Rémy Mvuyekure