“ Taha usange bene wanyu; ubatekerereze ibyo Nyagasani yakugiriye byose“

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 4 gisanzwe, A, 2014

Ku ya 03 Gashyantare 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Charles HAKORIMANA

  1. 2 S 15, 13-14.30; 16, 5-13a;

  2. Z 3, 2-3, 4-5, 6-7 ;

  3. Mk 5, 1-20.

Taha usange bene wanyu; ubatekerereze ibyo Nyagasani yakugiriye byose”

Mu ivanjili ya none Yezu arakomeya ubutumwa bwe. Arajya noneho mu gihugu cy’abanyamahanga.

Ntabwo yari ayobewe ko amategeko y’abayahudi amubuza gushyikirana n’abanyamahanaga. Aha arashaka kwerekana ko Inkuru nziza yagenewe bose n’abanyamahanga barimo.

Yezu ahuye n’umurwayi udasanzwe, wagize ibyago byo gupfa ahagaze, aho yabaga n’uko yabagaho biratwereka ko nta buzima yari acyifitemo. Yezu waje kugira ngo tugire ubugingo aramukijije: “ Jye rero nazanywe no kugira ngo intama zigire ubugingo , kandi zibugire busagambye” (Yh 10,10)

Uyu muntu yari yarahuye n’akaga gakomeye, indwara ye yamushyize kure y’abandi.

Imbere y’Imana umuntu afite agaciro gakomeye.

Iyo umuntu arwaje, umwana, umubyeyi, cyangwa inshuti aba yumva yatanga ibishoboka byose agakira. Kuko burya haguma amagara. Ari nayo mpamvu amagara ataguranwa amagana. “amagana”: bivuga inka nyinshi wenda zangana n’uriya mukumbi w’ingurube.

N’ubwo Yezu yishimira kurengera umuntu uremye mu ishusho y’Imana abaturage bo muri kariya karere siko babibona. Bababajwe n’imitungo yabo ari nayo mpamvu badashaka ko Yezu abagumira mu gihugu.Yari kwigisha agakiza n’abandi cyane cyane abriya bafite indwara yo kwikunda . Nyamara gukunda ibintu bikomoka ku kwikunda si ibya bariya baturage bonyine. Akenshi turangwa no gukunda ibintu kurusha abantu.

Ingoma y’Imana Yezu yaje kutubwira ni iy’urukundo . Tukarangwa n’urukundo n’impuhwe nka Yezu. Akenshi kimwe na bariya baturage twababazwa n’uriya mukumbi w’ingurube kurusha uriya muvandimwe wari waraboshywe na sekibi. Bityo inka cyangwa wenda n’imbwa zacu zikarusha agaciro abatari abacu. Aho kugira ngo inka yawe ivunike hagapfa umuntu.

Yezu yashoboraga gukiza uriya muntu atagombye kwifashisha ziriya ngurube . Aha arasha kutwigishako hakenewe uruhare rw’abandi, bo ubwabo cyangwa ubutunzi bwabo kugira ngo akize isi. Kandi no kuri iki gihe hari benshi bakeneye gukira babikesha abandi cyangwa ubwabo.

Yezu yongeye gutsindagira ko umuntu uremye mu ishusho y’Imana asumba ibindi byaremwe byose n’iyo yaba arwaye, ashaje, yaramugaye cyangwa afite inenge ku mu biri. Kumva ako gaciro gakomeye k’umuntu no kurengera ubuzima aho buva bukagera nta vangura aho ryaba rishingiye hose ni ubutumwa bwacu nk’abakristu. Kuba abakristu bivuze kugira urukundo n’impuhwe nk’ibya Kristu kuko nibyo byaducunguye igihe yemeye kudupfira ku musaraba. Gukora ibivuguruza urukundo n’impuhwe bye ni ukumusubiza ku musaraba.

Yezu aha buri wese ubutumwa akwiye

Indi nyigisho Yezu aduhaye ni uko adushaka ahantu hanyuranye. Mu gihe uriya muntu ashaka kumukurikira ngo bigumanire amutumye muri bene wabo. Biratangaje kuko tuziko Yezu yari afite abigishwa benshi bamukurikiraga. Uyu na we yashakaga kwibanira na Yezu bagakomezanya urugendo bakajya kwamamaza Inkuru nziza.Yezu ntabwo abimwemereye amuhaye ubundi butumwa: “ Taha usange bene wanyu ; ubatekerereze ibyo Nyagasani yakugiriye n’ukuntu yakugiriye impuhwe.” (Mk 5,19) Imana itugirira impuhwe ku buryo bwinshi, tukishima ,tukumva twajya kubyamamaza. Yezu aratwibutsa no guhera kuri bene wacu. “sanga bene wanyu”.

Ni byiza gushyira abandi Inkuru nziza kugera ku mpera z’isi ariko na none dutumwe no kuri bene wacu. Ibyiza by’Imana nta kubyihererana ngo dushake kwibanira na Yezu twenyine, mu isengesho ryiza rituzamura tugatwarwa buroho , mu ishengerera, mu gitambo cya misa batura tugafashwa tugahimbaza Imana twizihiwe, mu nyigisho nziza batanga tugafashwa kandi tukabohoka; mu masakramentu duhabwa tugatagatifuzwa. Wibyihererana “ Taha usange bene wanyu, ubatekerereze”.

Uriya muntu nta n’ubwo yagiye muri bene wabo gusa ahubwo yagiye mu migi icumi “Dekapoli”, yari ikikije ikiyaga cya Galileya. Nudashobora kujya mu mijyi icumi byibuze uzajye mu mudugudu cyangwa mu muryango-remezo wawe ubwire bene wanyu.

Dusabe kandi dusabirane kumenya agaciro k’ikiremwa muntu uri mu ishusho y’Imana, tumenye ibitangaza Imana yadukoreye ku bw’impuhwe zayo maze tubibwire abandi duhereye kuri bene wacu.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho