Takambira Uhoraho igihe cyose ukiriho

Ku wa gatandatu w’icya 26 Gisanzwe C, 05/10/2019

AMASOMO: 1º. Bar 4, 5-12.27-29; Zab 79 (78); . Lk 10,17-24.

1.Umubyeyi ubabaye cyane

Mu isomo rya mbere turumva ijwi ry’umubyeyi ubabaye cyane. Afite agahinda kubera ko yatandukanye n’abana be. Cyakora uwo mubyeyi icyo atwigisha ni ukudacika intege. Agira ati: “Nzakomeza gutakambira Uhoraho igihe cyose nzaba nkiriho“. Urebye ni Umuryango wa Isiraheli wose watakaje abana bawo. Baratatanye kuko bajyanywe bunyago n’abagome batagira imbabazi. Kenshi na kenshi muri Isiraheli habagaho uburangare abami n’abategetsi bose bagatandukira Amategeko y’Uhoraho bakibagirwa igihango bagiranye. Ibyo byabagiragaho ingaruka. Ni kenshi inkurikizi z’ubwo burangare zabaga kumenengana. Intambara n’imidugararo byababyariraga kujyanwa bunyago i mahanga nk’i Babiloni.

2.Ntabwo yavumwe

Uhoraho ariko ntabwo yigeze avumira ku gahera umuryango we. Wijyanaga kure ugahorotera iyo. Iyo igihe cyageraga bakazazanzamuka bakibaza, baratakambaga Uhoraho Umubyeyi ugira impuhwe akabumva akabatabara. N’ubwo kugaruka iwabo byafataga imyaka n’akaka, kwizera Impuhwe z’Uhoraho ntibyaburaga. Abahanuzi bahabwaga ubutumwa bwo gufasha Umuryango w’Uhoraho kugaruka mu nzira ze no kwitegura gusubira mu gihugu cy’abasokuruza.

3.Guhinduka igihahamuke bifite umuti

Igihe cyose uhuye n’akaga ugahemuka, hari ubwo bikugiraho ingaruka nyinshi cyane cyane umutima wawe ushobora guhinduka igihahamuke ntugire amahoro. Igihe uhemukiwe na bwo ugacurwa bufuni na buhoro wowe n’abawe, na byo bigutesha umutwe icyizere cyo kubaho kikayoyoka. Ubuzima bushobora guhagarara cyane cyane iyo agahinda kabaye kenshi no kwiheba bigakomeza. Umuntu cyakora wiheba buheriheri ni wa wundi uba asa n’udafite aho yakwirukira. Utagira umuntu n’umwe yizera wamwumva, uwo rwose biramukomerana cyane. Ukira agatambuka neza uwo muhora w’umuhangayiko, ni wa wundi wavumbuye ubuvugizi mu Mana Ishoborabyose. Uwagize ihirwe ryo kuganisha imibereho ye mu buzima bw’iteka Yezu Kirisitu yatuzaniye, uwo nguwo akomeza kwizera kugera ku ndunduro. Muri we urupfu ruba rwaratsinzwe kuko yemera ko amaherezo ari ukuzinjira mu ijuru aho azatura agasenderezwa ikuzo rya Nyagasani ubuziraherezo.

4.Kwiyandikisha mu ijuru

Icyo dukwiye guharanira mbere y’ibindi byose, ni icyo cyo kwandikisha amazina yacu mu Bugingo bw’ijuru. Yezu Kirisitu yabidusobanuriye. Twibutse igihe abigishwa be bajyaga kwirukana roho mbi zikamenengana koko. Barabyishimiye cyane. Cyakora, igishishikaje cyane burya, ni umutima wa buri wese n’aho yaba afite ingabire zingana iki! Dukora byinshi mu izina rya Yezu. Twirukana roho mbi. Duhumuriza abazahajwe n’agahinda. Tuyobora amasengesho yo gusabira abarwayi maze Yezu agashimangira ubutumwa yaduhaye akora ibitangaza bigaragarira abantu. Nyamara ariko ni byiza ko duhora twisuzuma kugira ngo dutsinde muri twe icyaha cyose kugira ngo ibikorwa byacu bitagirira abandi akamaro nyamara twe turuhira akamama. Kimwe mu bimenyetso by’uko ubutumwa bwacu bugamije kudukiza no gukiza abandi, ni umuhate tugira mu guharanira Ukuri no kwanga ibinyoma byose n’amafuti yandi azingitirana muntu amubuza amahoro.

5.Dusingize

Yezu Kirisitu nasingizwe. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Plasidi, Flaviyana, Firmati, Mariya Fausitina Kovalisika, Froyilani, Apolinari, Atilano, Mawuro, Abahire Rayimundo wa Kapuwa na Barutolomayo Longo badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho