Tekerereza bene wanyu ibya Nyagasani Yezu

INYIGISHO YO KU WA 6 W’ICYUMWERU CYA IV Cya Pasika,

Umwaka mbangikane A ( Tariki ya 09/05/2020)

AMASOMO TUZIRIKANA (n’ibitekerezo by’Ingenzi):

Intu 13,44-52: Nta cyabangamira Umugambi w’Imana mu Bantu.

Zab 98(97),1,2,3ab,3cd-4:  Uhoraho yagaragaje Ugutsinda kwe, kandi Imipaka yose y’Isi yarabibonye!

Yh 14,7-14:  Kumenya no Kwemera Yezu bituma turonka ibyo dusabye mu Izina rye.   

Tuzirikane ijambo ry’Imana

Bavandimwe, ncuti z’Imana, twongeye kugirirwa ubuntu bwo kumva uburyo Intumwa zagiye zongera umubare w’Abayoboke ba Yezu mu Izina rye bishingiye ku muhate, ishyaka, ukwemera n’ubudacogora byazirangaga.

Nyuma y’Uko Pawulo yari yashishikarije guhinduka abamwumvaga ahereye ku mateka y’Uburyo Imana yari yaragiye igirira neza abantu batandukanye, mu gihe yari ari i Antiyokiya hafi umugi wose warakoranye maze baryoherwa no kumva Ijambo ry’Imana no guhinduka bakaba Abakristu. Ibi kandi byabaye henshi na kenshi kuko mu butumwa bwakozwe n’Intumwa, nyagasani yabibafashagamo maze ijambo ryabo akarikomeresha ibimenyetso byariherekezaga (Mk 16,20). Na n’Ubu, abamukorera koko ntashobora kubatererana na rimwe kuko abana kandi agakorana na bo kuzagera ku ndunduro y’ibihe. Ibyo yanabihamije agira ati: “Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza igihe isi izashirira” (Mt 28,21).

Kuba intumwa zaravugaga zikumvwa na rubanda, ntibyashimishije bamwe mu Bayahudi kuko bafashwe n’Ishyari rikabafunga amatwi n’Amaso bityo bo ntibabashe kunyurwa n’Ibyari byanyuze abandi. Ibyo kandi ni ko bisanzwe koko, kuko ishyari ryangiza nyiraryo kurusha urigirirwa kandi rigahinduka nk’uburozi bubuza urifite kunyurwa kuko buri gihe ahora yumva ko ibyo abandi baba bamusumbya bisa nk’aho ari akarengane. Burya Umunyeshyari aba yararushye kuko uretse no gushinja abandi usanga hari n’ubwo ashinja Imana mu gihe aba yumva yayigira Inama y’uko yagombaga kubigenza.

Ishyari ryavukije benshi mu Bayahudi kwakira Ibyiza bya Yezu, nyamara kandi ntibyabujije  Imana kumara Inyota abanyamahanga biyoroshyaga kuko Umugisha w’Imana ntujya uba imfabusa. N’ubwo bwose abagize ishyari bongeyeho n’Ubugambanyi ngo Pawulo na Barinaba bakunde batotezwe, ibyo ntibyabashije kubasenya cyangwa ngo bisenye umugambi w’Imana muri bo no mu bantu bayo. Ntuzigere utinya intambara yihishe inyuma y’Ishyari mu gihe cyose uzaba nta bibazo ufitanye n’Imana kuko uwo Imana irwaniriye, umutsindo we uba uteretse kumpera z’Urugamba.

Iyo Yezu atubwiye ati: “Nimugira icyomusaba mu Izina ryanjye nzagikora”, burya aba anatubwira ko gusaba kwacu kutagomba gusobanya na we cyangwa n’Izina rye. Si ugusaba byo gusaba gusa, ni ugusaba kudasobanya na we imibereho, ibyifuzo n’ibikorwa mu buzima bwa buri munsi,  byanaba ,   ugaca bugufi ukiyunga na we, n’abandi, nawe ubwawe nta rirarenga.  

Ibyo bidusaba guca bugufi no kumwemera kandi ntiwamwemera utaramumenye neza. Ibya Yezu si inkuru mpimbano, ni Ubuzima n’amateka yandikana  n’umufitiye Inyota ku buryo tudakwiye kumushakira mu byo twabwiwe cyangwa  muri Gatigisimu gusa, ahubwo tukamuha umwanya uhagije wo kwigishwa, gusenga, kuzirikana no gukora ubutumwa mu bwitange budategereje inyungu z’ako kanya kugira ngo na we abashe kwandika mu mitima yacu isura ye nyayo ishingiye ku buhamya n’ubumenyi mu by’Imana usanga Imana yo ubwayo yiyoboreramo abayemereye kandi ikanabaha kuronka ibyo bayisabye ngo na bo bazahindukire babihamirize bene wabo nk’uko Yezu yabibwirije uwo yari amaze gukiza igihe yamubwiraga ati: “Taha usange bene wanyu, ubatekerereze  ibyo Nyagasani yakugiriye byose” (Mk 5,19).

Aya Masomo matagatifu akwiye kudufasha kwitoza gusaba Imana tutarambirwa no kudakangwa n’ibikorwa by’abanyeshyari mu nzira zacu za buri munsi cyangwa se mu butumwa tuba tugomba gutunganya mu Izina rya Yezu, kuko no gusukura inzira zacu muri ubwo butumwa ngo tutagwa mu mitego y’umwanzi na byo Imana irabishoboye kandi ntawe igomba gutira Amaboko.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Jean Damascene HABIMANA M.,

Paruwasi GIHARA-KABGAYI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho