Tomasi wa Akwino: “Umuhanga ni uzi Imana Data kandi akayikurikira”

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya III gisanzwe A

Amasomo 2 Sam 6,12b-15.17-19; Zab 24(23); Mk 3,31-35

Mutagatifu Tomasi wa Akwino yavukiye mu Butaliyani, mu muryango ukize ahagana mu mwaka wa 1225. Nyuma yo kwiga amashuri avanza n’ayisumbuye hafi y’akarere k’iwabo ahitwa i Roccasecca, yakomereje muri kaminuza i Napule. Umuhamagaro we wigaragaraje cyane ari muri iyo kaminuza. Yigira inama yo kujya kwiha Imana anyuze mu muryango w’Abadominikani. Ibi byababaje cyane ababyeyi be kuko babonaga apfuye ubusa kandi agiye guca umuryango!

Ijwi ry’Imana ryakomeje kumuhamagara, nyuma y’igihe yari yarabiretse yarisubiriye muri gahunda z’ababyeyi be, Tomasi yafashe icyemezo kidakuka cyo kujya mu Badominikani. Aba bamwakiriye neza maze nyuma yo kumuhugura ku byo kwiha Imana no ku buzima bw’umuryango yinjiyemo, bamwohereza kwiga i Parisi mu Bufransa. Yizeyo iby’ukwemera. Yabaye umuhanga w’icyatwa, atangaza abarimu benshi kandi ari ko ahuza ubuhanga n’ubutungane. Nta cyiza nko kubona umuntu w’umuhanga kandi usenga, uca bugufi imbere y’Imana kandi akarangwa n’imigenzo n’imigenzereze mpamyavanjili.  Yaje kwigisha aho i Parisi, yandika ibitabo byinshi cyane ndetse n’aho asubiriye i Napule mu Butaliyani akomeza kwigisha ashize amanga Ivanjili ya Kristu ari nako ahugura abantu muri byinshi nk’umusaseridoti.

Mutagatifu Tomasi wa Akwini yakundishije abatari bake Isakramentu ry’Ukaristiya. Yaryitaga Isakramentu ry’Urukundo ndengakamere rw’Imana. Akundisha benshi Umusaraba wa Kristu, wo wamanitsweho agakiza k’isi. Tomasi yitabye Imana ubwo yari mu rugendo agana Lyon mu Bufransa; amaze guhabwa Ugusigwa kw’abarwayi n’Ukaristiya nk’impamba y’abagana ijuru maze yisangira uwo yakoreye amugororera ubutagatifu no kumushengerera imbona nkubone mu ijuru.

Twamwigiraho byinshi kandi inyigisho ze na n’ubu zibeshejeho Kiliziya ya none. Bimwe muri ibyo twamwigiraho harimo: kwitegereza ibyaremwe, ntitubihagararireho, ahubwo tukabikoresha neza biduhuza kandi bitunywanisha n’Umuremyi. Kumenya ko umuhanga nyawe ari uwamenye Kristu, akamukurikira, akamwigana kandi akamumenyesha abandi mu mvugo no mubireho ye. Tomasi aduhe kumenya ko umuryango w’Imana, umuryango wa Roho Mutagatifu twinjiyemo tubatizwa ari ko usumba imiryango yose y’isi, ndetse n’iyo tuvukamo.

Ni byo Yezu yatweretse mu Ivanjili ko mu kwinjira mu muryango w’abana b’Imana ari wo Kiliziya, byaduhaye kugirana isano ikomeye cyane na Yezu Kristu. Batisimu yatugize abo mu muryango wa Kristu. Yemeye ko tuba abavandimwe be, barumuna be, bashiki be tubikesha ijambo rye ryaturemye bundi bushya rikaduha kamere y’ab’ijuru.

Mudatagtifu Tomasi wa Akwino adusabire maze turusheho gukunda Kiliziya no kuyitangira. Twizere kandi twemere Imana maze ibyiza bihita tubamo bya buri munsi bitwigishe kwibanda ku by’ijuru bizahoraho iteka.

Padiri Théophile NIYONSENGA/ Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho