Tsinda icyaha kandi ukize abavandimwe bawe

Inyigisho yo ku wa gatanu , taliki ya   31/01/2020

Amasomo: 2Sam11,1-4a.5-10a.13-17; Zab51(50),3-4,5-6ab,6c-7,10-11; Mk4,26-34

Tsinda ibishuko kuko urutemesho rurekereje kandi ukize n’abavandimwe

Umwami Dawudi nyuma y’uko agiye agaragaza ubutwari mu ntambara zinyuranye kandi akarangwa n’ubudahemuka, agize igishuko cyo kuryamana na Betsabe umugore wa Uriya. Icyo cyaha yakoze cyamuteye guhangayika bikomeye. Mutagatifu Fransisko Salezi mu gitabo cye yise Ibanga ry’ubusabaniramana. Intangiriro y’ubuzima nsabaniramana, atubwira ko guhangayika ari intandaro ibindi bishuko byuririraho. Agahinda ni ububabare bw’umutima buterwa n’ikibi kiturimo kandi tutacyifuzaga. Bityo roho cyangwa se umutimanama wacu wamara kumenya ko wasaritswe n’ikibi ntabwo ubwishimira. Maze roho nayo igashaka uburyo yakoresha kugira ngo icyikize. Iyo itabonye ako kanya ibyo yifuza, irahangayika cyane, ikarambirwa, ariko ntibikureho cya kibi cya mbere, ahubwo biracyongera.

  1. Umutima utifitemo amahoro utakaza ingufu zo gusigasira imigenzo myiza

Mu buzima bwa muntu, ahora yifuza kurebwa no kuvugwa neza. Abanyarwanda bati:Ntawuvugwa amabi ameza ahari. Nyuma y’aho Dawudi abwiriwe ko Betsabe atwite, yashatse ko umugabo we Uriya ataha maze akaharara kugira ngo umwana navuka azabe ari we bamwitirira; naho ikosa rya Dawudi ryoye kumenyekana.

Bavandimwe, nk’uko imyigaragambyo iri rwagati mu gihugu igisenya cyose uko cyakabaye ndetse ntikibe kigishoboye gukumira umwanzi wagiteye aturutse hanze, ni nako iyo umutima wacu utifitemo amahoro kandi uhangayitse, utakaza ingufu zo gusigasira imigenzo myiza wari usanzwe wifitemo. Ibi nibyo byabaye ku Mwami Dawudi maze biba intandaro yo kwicisha Uriya kugira ngo akomeze kurebwa neza na rubanda.

Bavandimwe, nta mahoro aturuka ku kibi, niba dushaka amahoro n’ituze, igihe cyose twumva dushikamiwe n’igishuko cyo kwikiza ikibi cyangwa se kugera ku kiza iki n’ki, mbere ya byose tujye dushyira umutima mu mahoro no mu ituze, kandi dushyire hamwe ubwenge ndetse n’ugushaka kwacu. Hanyuma dushakishe buhoro buhoro, twitonze, inzira twanyuramo kugira ngo tugere ku cyo twifuza. Guhubuka no kwitwaza ububasha, imbaraga, ubutegetsi kugira ngo duhanagure amakosa yacu sibyo byaduha amahoro n’ituze mu mutima. Naho ubundi aho kugira ngo tugere kucyo twifuza kugeraho, byatuviramo kubyangiza byose ndetse no kubitobanga kurushaho.

Tujye tuzirikana ko ubuvunyi bwacu buturuka kuri Uhoraho maze igihe cyose twacumuye duce bugufi twemera icyaha cyacu maze dusabe imbabazi nk’uko umuhimbyi wa Zaburi y’uyu munsi yemera ibyaha bye n’ububi bw’umutima we, agatakambira Imana ngo imusukure kandi imuhe umutima mushya. Bityo rero namara gusubizwa ibyishimo,azafashe n’abandi guhinduka bange ibyaha byabo. Dusabe Imana iduhe imbaraga zo kumenya ububi bwacu no kubusabira imbabazi, maze mu ijwi rirangira dutakambe tugira, duti:”Mana yanjye ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe; kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye. Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye, maze unkize icyaha nakoze”( Zab51,3-4)

  1. Umuryango ni ingoro y’ubuzima

Muri iyi si hari ibyaha byinshi, ariko uyu munsi liturujiya irashaka ko twamagana icyaha cy’ubusambanye n’ubwicanyi. Ubusambanyi bwafashe indi ntera, bwabaye ubuzima bw’iminsi yose kuri bamwe. Umuryango wugarijwe n’iryo shyano. Abashakanye baracana inyuma umwe akurikiye indonke cyangwa se kubera ingeso yifitemo. Nyuma y’ayo mahano hagakurikiraho kwicana, abana bakarerwa bupfubyi. Muri iki gihe kandi umuco w’urupfu uragenda ukwira hose, ubuzima bugafatwa nk’ikintu umuntu akoresha uko ashatse. Papa Fransisko mu rwandiko rwe yise “Amoris Laetitia” arongera kutwibutsa ko umuryango ari ingoro y’ubuzima. Aragira ati:”Sinabura kwemeza ko, niba umuryango ari ingoro y’ubuzima, aho ubuzima butangirwa kandi burindwa, haramutse habaye aho ubuzima buhakanwa kandi bugasenywa byaba ari ukwivuguruza kubabaje birenze urugero”(Amoris Laetitia,83)

  1. Ingoma y’Imana ubwayo yarigaragaje

Yezu Kristu mu kutubwira iby’ingoma y’Imana arifashisha imigani ibiri: umugani w’imbuto ikura ku bwayo n’umugani w’imbuto ya Sinapisi. Ingoma y’Imana ubwayo yarigaragaje . Yezu aratanga urugero rw’ugukura kw’imbuto iterwa mu gitaka. Nta muntu n’umwe umenya ukuntu igenda ikura ahubwo dushiduka igihe cy’isarura cyageze. N’Ijambo ry’Imana igihe twaryakiriye mu miryango yacu rigenda riduhindura buhoro buhoro maze tukerera imbuto abo tubana, abaturanyi, abo dukorana…. Umusaruro wa mbere uturuka mu kwakira Ijambo ry’Imana ni urukundo; urukundo rutuma twiyunga n’abandi, urukundo rutuma tureba uruhare twagize mu cyaha runaka maze tukagisabira imbazazi, tukamera nk’umuririmbyi wa Zaburi y’uyu munsi, tuti ;”Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe”(Zab51(50).

  1. Haranira kuba umuntu w’ingirakamaro.

Umugani w’imbuto ya Sinapisi ibibwa mu gitaka , ari ntoya kurusha izindi mbuto zose ziba ku isi, ariko yamara gukura ikabyara igiti cy’inganzamarumbo ,uragaragaza ko ukuri kwigaragaza kandi kukaba kuturenze. Ukagaragaza kandi ukuntu umuntu atangirira mu muryango ari urusoro akazavamo umuntu w’ingirakamaro, bityo nawe akazubaka umuryango dore ko ariyo Kiliziya y’ibanze. Umuryango nka Kiliziya y’ibanze, ni ahantu h’iyogezabutumwa kandi Ivanjili yera imbuto nyinshi. Abagize umuryango bazi neza ubutumwa bwabo, bose bahinduka abogezabutumwa maze Inkuru Nziza ikogera hose. Mutagatifu yohani Bosiko duhimbaza none, we yabyumvise bwangu ubwo yabwirwaga na nyina ati:” Yohani, uramenye ntuzibagirwe ko ikigira umuntu uw’Imana atari umwambaro, ari imico myiza ya gitagatifu. Igihe uvutse nagutuye Bikira Mariya; utangiye amashuri ndamukuragiza nkubwira kwihata kumubera umwana umunyuze iteka. None umenye ko mukweguriye. Na we rero uramubere intumwa umukundishe bagenzi bawe, n’abandi muzabana bose” .Bityo na we ntabwo yatengushye, ahubwo yabaye nka ka kabuto ka Sinapisi, aho abana bo mu Butariyani cyane cyane ab’i Turino bari babayeho nabi kandi bafite imico mibi yababereye igiti cy’inganzamarumbo maze bose bakamugana akabigisha imico myiza, imyuga izababeshaho bigashimangirwa n’Inkuru Nziza y’ingoma y’Imana yababibagamo.

Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho adusabire

Padiri Sylvain SEBACUMI

Padiri mukuru wa Paruwasi KABUGA

Diyosezi ya KABGAYI

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho