Tube abanyampuhwe

Inyigisho yo ku wa 1 w’icyumweru cya 2 cy’Igisibo, Umwaka C

Ku ya 25 Gashyantare 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE

Tube abanyampuhwe (Lk 6,36-38)

Bavandimwe, turakomeza urugendo rugana Pasika, umunsi mukuru w’Izuka ry’Umukiza wacu Yezu Kristu. Muribuka ko urugendo twarutangiye Padiri adusiga ivu ku gahanga atubwira ati « Isubireho maze wemere inkuru nziza » cyangwa se ati « Muntu, ibuka ko uri igitaka kandi uzasubira mu gitaka ». Kiliziya yatweretse uburyo twakora igisibo gishimisha Uhoraho : gusiba, gusenga, gufasha abakene. Ibyo byose tukabikora tutagamije gushimwa n’abantu, ahubwo ari ukugira ngo dushimwe n’Imana. Mbese igisibo ni igihe cyo kuvugurura umubano wacu n’Imana n’umubano wacu na bagenzi bacu. Ni igihe cyo kwemerera Nyagasani akatuvugurura tugahinduka bashya.

Ejo twabonye uburyo Yezu yihinduye ukundi akagaragaza ikuzo rye. Petero, Yohani na Yakobo babona mu maso habengerana n’imyambaro ye yakirana nk’umurabyo. Twafashe umugambi wo kurangamira Yezu no kumwumvira. Ikizakwereka koko kandi wahuye na Yezu, ukamutega amatwi kandi ukamwumvira ni uko uzahinduka intungane kurushaho.

Iriya vanjili ya Yezu yihindura ukundi (mu by’ukuri ntiyihinduye uko atari yiyerekanye uko ari by’ukuri muri kameremana na kamere muntu), inyibutsa Musa. Yazamutse umusozi aganira n’Imana. Amanutse umusozi Aroni n’abayisiraheli bose babona mu maso he harabagirana. Guhura n’Imana akaganira nayo, byaramuhinduraga mu maso he hakarabagirana. (reba Iyim 34,29-35). Iyo umuntu abana n’Imana agasabana na yo arahinduka. Hari ubwo we atabibona, bikabonwa n’ababana nawe. Na Musa ntiyari yamenye ko mu maso ye harabagirana, ubanza n’icyo gihe nta ndorerwamo zabagaho.

Natwe ikizagaragaza ko twarangamiye Yezu, ko twamwumviye ni uguhinduka. Ubukristu si amagambo cyangwa se amarangamutima gusa. Ubukristu ni ubuzima. Iyo twakiriye ubuzima bw’Imana muri twe, nta kabuza turahinduka. Akuzuye umutima gasesekara ku munwa.

Icyakora guhinduka ku mubiri nk’uko byagendekeye Musa ni ingabire idahabwa bose. Nkeka ko atari nabyo by’ingenzi. Icyakora mu mateka ya Kiliziya, hari abakristu bahawe iyo ngabire. Twavuga nka Mutagatifu Fransisko w’Asizi wakunze Kristu akamurangamira, akagerageza gusa nawe muri byose. Yaje guhabwa ingabire y’ibikomere bitanu bya Kristu. Na Mutagatifu Padiri Piyo niko byamugendekeye.N’iyo tutahinduka ku mubiri, umutima urahinduka, imbuto zikigaragaza.

Ivanjili y’uyu munsi irakomeza kutwereka imbutu z’umukristu ubana na Yezu, akamurangamira amanywa n’ijoro, akamutega amatwi kandi akamwumvira. Arangwa no kugira impuhwe, nako kuba umunyampuhwe nk’uko Imana Umubyeyi wacu wo mu ijuru ari umunyampuhwe. Kuba abanyampuhwe nibyo bizaturinda kwigira abacamanza no gushinja abandi kandi natwe tutari miseke igoroye. Imana yonyine niyo Mucamanza utabera kandi utarenganya. Yo ireba n’ibyihishe mu mutima wa buri wese. Impuhwe zizaduha kandi kubabarira. Impuhwe zijyana no kugira ubuntu. Igihe tubatijwe twabaye abana b’Imana. Tugomba kwigana Imana, tukarangwa n’impuhwe n’urukundo. Ese birashoboka?

Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kitubwira imibereho y’abakristu ba mbere bayobowe na Roho Mutagatifu.(Reba Intu 2, 42-47). Barangwaga n’impuhwe, ubumwe n’urukundo. Abatari abakristu barabarebaga, bakabona uko bakundanye, uko bunze ubumwe, bagatangara. Bakababaza bati bishoboka bite? Izo mpuhwe muzikura he? Urwo rukundo twe ko rwatunaniye? Abakristu bakabasobanurira ko ari Kristu ubaha imbaraga. Nabo bakiyemeza kuba abakristu.

Igisibo gifashe buri wese kurangamira Kristu no kubengerana urumuri rwe arangwa n’impuhwe mu mibereho ya buri munsi.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho