Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 5, IGISIBO 2013
Ku ya 18 Werurwe 2013
Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU
Tube abatangabuhamya bayobowe n’ukuri
Ivanjili y’uyu munsi ibanzirizwa n’iyo twumvise ejo ku cyumweru cya gatanu cy’igisibo itubarira inkuru y’umugore wafashwe arimo gusambana bakamujyana imbere ya Yezu ngo barebe niba amucira urubanza. Iyo vanjili yatwerekaga ko Yezu ari umucamanza w’umunyampuhwe. Amasomo y’uyu munsi, ivanjili ya Yohani ndetse n’isomo ryo mu gitabo cya Daniyeli, agaruka ku ngingo y’ubutabera bwuje impuhwe n’iy’ubutangabuhamya. Ubundi umutangabuhamya agaragara kenshi iyo hari imanza, impaka no kurwanyana. Mu isezerano rya Kera byari ngombwa rwose ko haba abatangabuhamya babiri byibura kugirango ubuhamya bwabo bwemerwe, kuko ubw’umwe butemerwa. Dore uko igitabo cy’Ibarura kibivuga : « mu manza z’ubwicanyi zose, umwicanyi azicwe ari uko ashinjwa n’abagabo babiri nibura. Ntihazagire uwo mucira urubanza rwo gupfa ashinjwa n’umuntu umwe gusa » (Ibarura 35, 30).
Mu nkuru ya Suzana, batubwira abasaza bakagombye kuba abatangabuhamya beza, nyamara baje kwibera abatangazabinyoma. Ubuhamya bwabo bwabanje gufatwaho ukuri. Nyamara ubugome bwabo buza kugaragarira bose. Igiteye ubwoba ni ukuntu umutima wabo wanangiye bakarega umuziranenge ibyaha bamuhimbiye. Ibyaha « batekinitse » nkuko bisigaye bivugwa mu Rwanda. Kubeshyera intungane, kuzihimbira ibinyoma bizicisha umutwe, kuzica nta mpuhwe uzigiriye, gucira abandi urubanza nta bazwa ribaye nta no gushakisha ukuri, ubugome,… si umwihariko wa bariya basaza gusa. Ibi bibazo se sibyo byeze iwacu mu Rwanda ? Nk’uko umuhanuzi Daniyeli yaburaniye neza Suzana, bigatuma akika amakuba abasaza bari bamushyizemo, ni nako abasengana Imana ukwemera izabarenganura ibakize abari bagambiriye kubica cyangwa kubagirira nabi.
Mu ivanjili naho bakomeje kutwereka Yezu mu mpaka n’Abayahudi. Noneho baramurega ko yitanzeho umugabo, kandi ubutangabuhamya bw’umuntu umwe budafatwaho ukuri nk’uko amategeko ya Musa abivuga. Yezu yarababwiye ati ndi « urumuri rw’isi », nabo bati «ubwo ari wowe ubwawe uhamya ibikwerekeyeho, ibyo uhamya si iby’ukuri!» Yezu yahereye kuri icyo kibazo abahishurira ko we na Se badatana. Umenye Yezu amenya na Se. Bityo icyo avuze na Se aba agihamya kuko bunze ubumwe budakuka. Nanone uwemera Yezu koko, ntajya aba wenyine. Usenga Imana ayita « Data wa twese » ntashobora kwicwa n’ubwigunge, ntabwo aba ari wenyine.
Indi ngingo ikomeye ni uko muri ino minsi y’irangira ry’igisibo, amasomo ya liturujiya akunze kugaruka ku cyaha cy’ubusambanyi. Iyo bakivuga batwibutsa ko akenshi giterwa n’irari. Iki cyaha nyamara ni icyo kwihana dore ko bamwe basa n’abagikuye mu byaha. Nyamara tuzi ukuntu gisenya umuntu, yagenda ukabona agenda ajugunyanze, kikadukira ingo kikazisenya, abana bakahababarira. Ingaruka z’iki cyaha gisenya umuntu ndetse n’umuryango zigera kure, kuko isenyuka ry’umuryango riba ryototera isenyuka ry’igihugu. Hari ababona ko kohoka mu busambanyi ari ukugira ubwigenge, nyamara iyo urebye nabi nibwo bugushyira muri gereza bigora kwikuramo. Dusabe inema yo kutagwa muri icyo cyaha. Kuko iyo wanyereye ukakigwamo bigora kwigobotora ubwo bunyereri.
Nimucyo dusabe Imana muri iyi ntangiriro y’icyumweru ngo natwe tube abatangabuhamya bayobowe n’ukuri, turenganure urengana, dusengane Imana ukwemera nka Suzana.