Tube intungane mu rukundo.

Inyigisho yo ku wa mbere, icyumweru cya 1 C, Igisibo, 15 Gashyantare 2016

Mt 25, 31-46.

Uyu munsi turumva ubutumwa Uhoraho aha Musa:“Kuba intungane”(Lev). Naho Ivanjili ikaba itubwira ingororano tuzahabwa bitewe n´imyitwarire yacu hano ku isi: ababi bazajya mu bubabare bw´iteka; naho abeza  bazabona ingororano y´ubugingo bw´iteka. Tukaba muri ibi byose dusabwa kugira urukundo.

– kuba intungane. Bakristu bavandimwe, inyigisho y´uyu munsi iradusaba“Kuba intungane”. Ubwo nibwo butumwa Imana yahaye Musa kugirango abugezeho abavandimwe be b´abayisiraheli ariko natwe bukaba butureba aho turi hose n´igihe cyose. Kuba intungane rero bisaba kubahiriza amategeko y´uhoraho nk´uko Uhoraho ubwe abyivugira. Uhoraho aratubuza ibintu byose bitera ubusembwa roho ya muntu: kutiba, kutabeshya, kudahenda undi ubwenge cyangwa ngo umuriganye, kutarahira mu binyoma, kudatukana, kudatega abandi imitego. Aradusaba gukurikiza ubutabera igihe dukiranura bagenzi bacu. Aratubuza gusebya umuryango tuvukamo, kudashinja mugenzi wacu icyaha cyamucisha umutwe- kutagirira umutima mubi umuvandimwe wawe, kwirinda kwihorera no kugirira inzika abo mu muryango wacu. Arongeraho ati:“Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe; “nugenza utyo uzaba wubashye Imana yawe”.  Ibyo nibyo Uhoraho adusaba uyu munsi, bikaba bibumbiye mw´itegeko ryo gukundana.

-Dusabe kuba intungane mu urukundo. Icyi nicyo gisabisho cy´uyu munsi. Kuba intungane ni ugushaka ubugingo bw´iteka. Urukundo rukaba arirwo ruri ku isonga mu kuba intungane. Ihindukira rya Yezu mu Ikuzo, nk´uko abibwira abigishwa be, uwo munsi nibwo buri wese azajya mu cyiciro cye bitewe n´ibyamuranze hano kw´isi. Bityo, icyo Yezu atwigisha uyu munsi ni ukugira urukundo rusesuye rutagira imipaka. Kugira urukundo ni ukubona ubabaye cyangwa uremerewe n´imitwaro ukamwibonamo maze ukamuruhura, ukamufasha kuko uwo aba ari undi Kristu washenguwe n´ishavu; kwambika uwambaye ubusa, guha ushonje icyo kurya no kunywa; Gusura abarwayi, abafunze cyangwa imbohe, imfubyi zitagira kirengera n´abapfakazi, ibyo byose ubikoze aba ari Kristu abikoreye.

Muri uyu mwaka w´impuhwe z´Imana dusabe Uhoraho atwongerere urukundo ruzir´uburyarya hamwe n´ubushishozi kandi ahore aturangaje imbere. Adutoze gukunda nk´uko We ubwe adukunda. Aduhe amagambo atanga ubugingo mu bo duhura nabo bose kandi tumenye ko itegeko ry´Uhoraho ryo gukunda ari indakemwa( Zab). Bityo dukundane nyakuri bivuye ku mutima na Roho. Dusabe Nyagasani kugirango amagambo tuvuga n´ibyo umutima wacu uzirikana bijye binogera Uhoraho kuko ariwe Rutare twisunga akaba n´Umurengezi wa buri wese uko dutuye  iyi si. Muri iki gisibo dusabe Bikiramariya Umubyeyi w´Imana agume aduhakirwe twe abana be tube intungane maze tuzagere mu bugingo bw´iteka, Ijabiro nta mususu. Amen.

Padiri Emmanuel MISAGO

Alcalá de Henares- Espagne.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho