Tube maso inzira zikigendwa

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 19 GISANZWE C. Ku wa 11 kanama 2019

Amasomo: Buh 18,6-9; Heb 11,1-2.8-19; Lk12,32-48

Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru araturarikira kuzirikana ku ngingo yo kuba maso, akadushishikariza kuzirikana ku gutegereza Nyagasani. Hanze aha ngaha kuhaba, bisaba kuba maso. Ikintu cyose wakora utabanje kuba maso, ntacyo waza kuronka. Umucuruzi kugira ngo agire icyo ageraho, asabwa kuba maso. Umuhinzi ni uko. Umunyeshuri kugira ngo azatsinde ikizamini cya mwarimu, bimusaba kuba maso mu gihe cy’amasomo. Ahari hari uwambaza ati: “Ese kuba maso uvuga aho ntibyaba ari ukutigera umuntu agoheka na rimwe?”. Oya si ibyo kuko icyo gihe byaba ari uburwayi. Hari undi wakwibaza ati: “Ese aho kuba maso ntibyaba ari ukugira amaso manini cyane?”. Oya si ibyo kuko icyo gihe na byo byaba bibaye inenge. Kuba maso mvuga, ni bimwe twita kureba kure. Ni ukugira ubushishozi. Ni ukugira ubuhanga. Burya n’abakristu dusabwa kuba maso. Nk’uko izina ryacu ribivuga turi aba Kristu.  Uwo Kristu n’ubwo yagiye mu ijuru ariko azagarukana ikuzo. Nyamara naza azadutungura. Ni yo mpamvu tugomba kumutegereza turi maso, dusenga kandi dukora ibyo dushinzwe gukora.

  1. Imana ni yo mugenga w’amateka

Isomo rya mbere ryatubwiye ibikorwa by’Imana irokora kandi igacungura umuryango wayo. Ikawukura mu mwijima ikawujyana mu rumuri. Isomo twazirikanye ryo mu gitabo cy’ubuhanga riratureba by’umwihariko twe tujya dushidikanya mu kwemera, rikatwibutsa ko Imana ari yo mugenga w’amateka yacu. Mu kutwibutsa ibitangaza Imana yakoze mu bihe bya kera, Nyagasani muri iri somo arashaka gukangura ukwizera kwacu.

Kugira ngo tubashe kumva neza isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru, ni ngombwa kwiyibutsa amateka Abayisraheli bari barimo mu gihe bari abacakara mu Misiri. Imana ikabambutsa inyanja bagana ubwigenge, bagakora Pasika. Pasika ubundi ni uko guhita, ukava mu rupfu ukagana mu buzima. Dufite rero icyo duhuriraho na bariya Bayisraheli: bakijijwe ubucakara, bava mu gihugu cyabagize abacakara. Ukuboko kw’Imana kwarabigaragarije. Imana natwe ihora itwigaragariza. Nk’uko maze kubivuga, iri somo rije guha igisubizo abemera bari baguye mu gishuko cyo gushidikanya. Baributswa ibitangaza byose Imana yabakoreye mu bihe bya kera, kugira ngo bongere kugira ukwizera. Abemera nta na rimwe bagomba guta icyerekezo n’intego y’ubuzima bwabo. Ubuzima bwabo bagomba guhora babutura Imana. Ni bwo no mu bibagora bazarangiza bavanye ibyishimo mu Mana, bagatsinda ubwoba, ubuzima bugatsinda urupfu.

2.Ukwemera ni ishingiro ry’ibyo twizeye

Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi twasomye mu isomo rya kabiri yatwigaragarije nk’igisingizo kirata ukwemera kw’abakurambere. Babaye intangarugero mu kwemera. Ukwemera kwababereye uburyo   bwo gutunga ibyo bizeye, uburyo bwo kumenya icyo batabonesha amaso. Abrahamu na Sara twumvise babaye intangarugero mu kwemera, bemera ko Imana ishobora byose, ishobora guhindura amateka ya muntu atari meza ikayagira meza. Abantu b’intangarugero muri Israheli bakoreshwaga n’ukwemera, bityo bategurira amaza ya Kristu. Hamwe na Kristu udufasha, natwe turi abagenzi bagana igihugu cy’isezerano. We ubwe yatubwiye ko ari Inzira, Ukuri n’ubugingo. “Nta we ugera kuri Data atamunyuzeho”. Ngiyo inkuru nziza igomba kubyutsa ukwemera kwacu mu ngorane duhura na zo muri uru rugendo rugana Imana.

3.Nimube maso

Mu Ivanjili yo kuri iki cyumweru, Yezu aradusaba kuba maso no kuba indahemuka. Isaha y’Imana ntabwo tuyizi, ibyo bikaba bigomba gutuma duhora turi maso. Aratsindagira ibintu bitatu byagombye kuturanga: kuba maso, kwitegura no gukorera cyangwa gufasha abandi. Luka yanditse Ivanjili mu gihe hari abantu bari bamaze kurambirwa gutegereza amaza y’Umucunguzi. Bari barumvise ko Nyagasani azaza mu ikuzo kubajyana mu Ngoma ye, nyamara imyaka yari ishize ntacyo babonye, bakibaza niba baba batarabeshywe.

Aha rero ni bwo bagombaga kongera kumva igisubizo cya Yezu, kandi tukaba dukwiye kubyumva neza muri iki gihe: « Nimube maso ». Tugomba kuba maso tukitondera ibyo   tuvuga, indoro yacu, ibyo dukora buri gihe. Uri maso ni utarangariye mu by’isi, agashishikazwa no gukora ugushaka kw’Imana.

4.Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudakeka

Ni byo koko, nta muntu n’umwe uzi umunsi cyangwa isaha azavira kuri iyi si. Nta n’umwe uzi isaha Nyagasani azamwimuriraho amuvana kuri iyi si amujyana ahandi. Icyo tuzi neza cyo, ni uko iyi si dutuyeho, igihe kizagera tukayivaho tukimurirwa ahandi. Tuzajya he rero? Inshuti z’icyaha zizagira umwanya wazo, n’incuti z’ubutungane zigire umwanya wazo. Imana ishaka kubana natwe iteka ryose, Imana ishaka kubana na twe igihe cyose. Icyo dusabwa rero ni ukuba maso, buri wese akora neza inshingano ze, azirikana ko igihe Nyagasani azazira azabazwa uburyo yakoze ibyo yari ashinzwe n’uburyo yitaye ku bo yari ashinzwe. Ikibazo ntabwo ari icyo kumenya igihe Nyagasani azazira, ahubwo buri wese yibaze uburyo yiteguye amaza ye, kandi yiteguye kumumurikira ibyo yashinzwe gukora hano ku isi. Ngo uwahawe byinshi azabazwa byinshi. Nimube maso kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudakeka! Twirinde kandi abahanuzi b’ibinyoma bihimbira amatariki, ahubwo duharanire guhorana amatara yaka, bivuze ngo duhorane imitima icyeye. Guhorana umutima ucyeye ni ukuzibukira icyaha, ni ko kuba maso.

Yezu yatanze urugero rw’umujura. Yagize ati: “Musanzwe mubizi : iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe umujura azazira, ntiyareka bamupfumurira inzu”. Twese turabizi, nta muntu n’umwe umenya igihe umujura azira kuko ndetse umujura aza cya gihe tudakeka, cya gihe abantu baba batwawe n’agatotsi. Ngo n’Umwana w’umuntu ni ko azatungurana.

Yezu asaba abigishwa be kuba maso, mbere na mbere yabasabye kudatwarwa n’ibintu kuko azi neza ko ari byo bikunze kudutwara uruhu n’uruhande ku buryo ndetse n’uwabishyikiriye aba yumva yarageze iyo ajya. Yagize ati: “Nimugurishe ibyo mutunze mubifashihse abakene. Nimwishakire impago zidasaza n’ubukungu butazashira bwo mu ijuru, aho umujura atagera n’aho imungu itonona”. Ni aha buri wese muri twe ngo yibaze uko ari bushyire mu bikorwa iyi nyigisho ya Yezu: Ese jyewe uyu munsi ni iki nza kugurisha muri bya bindi byose bimbuza kubona Yezu? Ese jyewe ni iki nza guha wa mukene duturanye? Wa mukene tuza guhura? Turabizi neza ko kuri wa munsi wa nyuma tuzakirwa n’indushyi tuzaba twaragobotse.

Mu kuba maso rero natwe turasabwa umwitozo utoroshye wo kwihambura ku bintu, ku mafaranga. Ngira ngo mwese muzi inyota tuyagirira, muzi ukuntu adutwara uruhu n’uruhande maze bigatuma twibagirwa Yezu. Ese ubundi hari umuntu waba uzi umubare w’amafaranga menshi ari angahe maze ngo tuzajye tuyashaka bityo uyagezeho yicare yiruhukire?  Kuko muzarebe iteka ari umukene ararira, ari umukire akarira. Nta muntu n’umwe ujya wemera ko afite amafaranga. Iteka muntu aba yumva ibyo afite byakwiyongera. Burya inyota y’ibintu, y’amafaranga ntiteze gushira. Nta muntu n’umwe ushobora kuyitumara usibye Yezu wenyine. Uwahuye na we yemera guhara byose kubera Ingoma y’ijuru n’abavandimwe.

5.Nimukenyere kandi muhorane amatara yaka

Yezu ati: « Mukenyere ! ». Gukenyera ni ukwitegura gutera intambwe tugana imbere kugira ngo tuve mu bintu by’akamenyero. Akenshi igishuko tugira kikaduheza inyuma mu bukristu bwacu ni ukuvuga ngo: « Byamye bikorwa gutya ». Tugomba kwemerera Roho Mutagatifu akadufasha kugira umutima wagutse. Papa Fransisko ni we ugira ati: « Nimugere ku mpera z’isi, “dans les peripheries”, haba mu bushomeri, mu bwigunge, mu barwayi batereranywe n’imiryango yabo, mu bafite ibibazo bitandukanye. Dukenyere twitegure kubafasha, ari na cyo cya gatatu Yezu yatwibukije: Nimugenze nk’abantu bategereje Shebuja, bari mu gutunganya umurimo wabo.

Gukorera abandi bitandukanye no kubategeka. Twibuke urugero Yezu yahaye abigishwa be ku wa kane mutagatifu: yapfukamye imbere yabo kugira ngo aboze ibirenge. Yahoraga ahakanira abashakaga kumugira umwami wa hano ku isi. Aratwigisha ko gukorera abandi atari ugufata umwanya wabo, atari ugufata icyemezo mu mwanya wabo. Iki kintu ni ingenzi mu miryango yacu, mu mashyirahamwe yacu, mu kazi dukora. Kenshi dutekereza ko hari icyo turusha abandi, tugashaka kubagiraho ububasha. Umugaragu w’indahemuka ntabwo ari wa wundi wiyerekana, ahubwo ni uwicisha bugufi ngo n’undi agaragare. Natwe rero twihatire kuba indahemuka: Indahemuka mu bintu bito bya buri munsi, mu bishuko, mu rugo, mu bukristu no mu byacu bwite.

Ikindi dusabwa muri kwa kuba maso ni ukugira ukwemera kubera ko aho tugana tutahabonesha amaso yacu y’umubiri. Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yabitubwiye igira iti: “Ukwemera ni ishingiro ry’ibyo twizeye, kukatubera n’icyemezo cy’ibitagaragara”. Banaduhaye ingero z’abantu baranzwe n’ukwemera kutajegajega, ba bandi bemeye maze bikabaviramo umukiro. Batubwiye Abrahamu wumviye Imana maze akagenda agana igihugu atazi. Batubwiye Sara wahawe ubushobozi bwo gusama inda kandi yari ageze mu za bukuru. Kuba maso, bijyana no kugira ukwemera.

Bakristu bavandimwe ntabwo tugomba kwicara ngo tugereke akaguru ku kandi nk’abageze iyo bajya, kuko hano ku isi tukiri mu rugendo. Ni ibyo ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yatubwiraga ku basokuruza bacu igira iti: “Abo bose bapfanye ukwemera, na none bataragera ku byiza basezeranyijwe, ariko basa n’ababirabukwa babiramukiriza kure, bahamya ko ari abagenzi n’abashyitsi kuri iyi si. Abavuga batyo baragaragaza rwose ko bari mu gushakashaka igihugu cy’iwabo nyakuri; kuko iyo baza kuba bakumbuye icyo baturutsemo, bari bagifite umwanya uhagije wo gusubirayo”.

Bakristu bavandimwe, kuri iki cyumweru turasabwa kuba maso kuko tutazi umunsi n’isaha Nyagasani azazira ndetse azanaza n’igihe tudakeka. Muri uko kuba maso turasabwa kurangwa n’urukundo rwa kivandimwe, cyane cyane dufasha abatishoboye. Muri uko kuba maso turasabwa kandi no kurangwa n’ukwemera.

Ukaristiya iduhuza ku buryo bwuzuye n’Imana iduhuriza ku meza yayo, Nyagasani adusezeranya ibyishimo n’urumuri iruhande rwe. Tumusabe aduhe kuba maso mu kwizera, twakira urumuri rwa Roho Mutagatifu. Ni bwo amaza ye atazadutungura, ahubwo akazatubera ihirwe ridashira.

 Umubyeyi Bikira Mariya, we uhora utubwira ati: “Nimwicuze!, Nimwicuze!, Nimwicuze! Inzira zikigendwa” adusabire.

 Padiri Niyonsenga Théophile

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho