Tube maso, tutavutswa amizero yacu muri Kristu

Inyigisho yo ku wa kabiri w’Icyumweru cya IX gisanzwe B

Amasomo: 2 Petero 3,12-15a.17-18; Z 90; Mt 12,13-17

Petero Intumwa aributsa abemera uko bagomba kubaho no kwitwara mu gihe bategereje kuzatura mu Butungane buhoraho, mu Ijuru rishya n’isi nshya. Arababwira ko bidahagije gusa gusonzera ubutungane. Ni na ngombwa cyane kubuharanira ndetse no kubwibuganizamo hakiri kare.

Aragira ati, niba koko mushaka kuzatura iteka aho Ubutungane buganje, nimutangire ubu mubana mu mahoro. Muharanire kuba abaziranenge mu mvugo n’ingiro kandi mube inyangamugayo. Mugarukire Imana, muzirikana ko Imana yihanganira cyane abari mu nzira yo kuyigarukira. Imana yatanze igihe cy’imbabazi, gusonerwa no gukomorerwa igihe itwoherereje umwana wayo Yezu Kristu ngo adukize. Twe abemera Kristu turi mu gihe cy’amahirwe n’impuhwe z’Imana. Muri Yezu Kristu, Imana Data ikomeje kutwihanganira igamije kudukiza. Aya mahirwe ni menshi ntitukayivutse. Koko uwemera Mwana azakira kandi ntazacirwa urubanza rw’igihano, azabana n’Imana ubuziraherezo.

Petero akiri kuri iyi si, yasogongeye ku mukiro Imana Data itanga muri Kristu. Niyo mpamvu atagoheka kuburira abantu ngo bareke ubupfayongo maze bagarukire Imana ikungahaye ku buntu n’impuhwe. Ati, nkoramutima zanjye, dore mwe muraburiwe: muramenye hato mutazashukwa n’abagomeramana biyobeje, maze mugateshuka ku mizero yanyu yo kuzatura iteka mu butungane bw’Imana. Asoza agira ati, ahubwo nimukomere, mukataze, mujye mbere mu bumenyi, mu rukundo no mu busabaniramana hamwe n’Umwami Umukiza wacu Yezu Kristu.

Ubu bwenge bwo gutandukanya ikibi n’icyiza twabuhawe nk’ingabire ya Roho Mutagatifu muri Batisimu no mu Gukomezwa. Roho w’Imana ni we utuma twizirika ku cyiza tukitaza ubuyobe bw’ubu butwugariza mu mayeri menshi. Si Petero gusa waburiye abo mu gihe cye. Natwe i Kibeho, Bikira Mariya yongeye kudusubiriramo iyi mburo ati, murabe maso, musenge cyane kuko ubuyobe buzaza mu mayeri menshi abantu bamwe barangaye batazabasha gufindura. Yezu ati, muzamenye kuvangura iby’Imana, mubiyiharire mutavaho mufata ibya Kayizari (umugenga w’isi) mukabyitirira Imana cyangwa se Kayizari mukaba mwamwitirira ibigwi by’Imana!

Tube maso, dusenge, tubane kivandimwe kandi n’aho twakingurira urunturuntu mu mubano wacu, tujye duca bugufi dusabe kandi dutange imbabazi. N’aho twahura n’ibigeragezo n’ubuyobe bunyuranye, ntituzigere twitandukanya na Kristu bibaho. Ni we Mukiza wacu. Uko twifuza ko ineza y’Uhoraho yaduhoraho, abe ari nako duharanira iteka ko amizero yacu amushingiraho. Mutagatifu Bonifasi adusabire.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho