INYIGISHO YO KUWA 3 W’ICYA 32 GISANZWE, A, 13/05/2020
Amasomo matagatifu: 1 Yoh 1,4-9; (Zab 119(118),1-2.10-11.17-18); Lk 17,26-37.
Bakristu bavandimwe Yezu Kristu akuzwe iteka,
Umwaka wa Kiliziya uragenda ugana ku musozo wawo. Twibukiranye ko ibyumweru 33 bibanziriza icyumweru cya Kristu Umwami bigereranywa na ya myaka 33 Yezu Kristu yamaze ku isi, mbere yo kudupfira no kuzukana ikuzo ari Umwami w’isi n’Ijuru. Kuba twegereza gusoza Umwaka wa Kiliziya ni na yo mpamvu amasomo twumva, cyane cyane Ivanjili bidukangurira kuba maso kugira ngo umunsi w’Umwana w’Imana utazatugwa gitumo. Ivanjili twumva ni inkuru nziza nk’uko bisobanuye mu rurimi iri jambo riturukamo. N’ubwo bwose twumvamo amagambo ateye ubwoba, si cyo ivanjili igamije ahubwo igamije umukiro wacu. Ahereye ku ngero z’ibyabaye mu gihe cya Nowa na Loti, Yezu arahamagarira abe kuba maso no kuva mu bikorwa by’umwijima ngo ejo batazavaho batungurwa.
Mu gihe cya Nowa ngo abantu bari bahugiye mu mirimo yabo ya buri munsi ariko kuko bari barahigitse Imana, baterwa n’umwuzure uza ubatunguye urabatsemba bose. Natwe muri ubu buzima turimo duhugiye muri byinshi, ndetse byahugije bamwe na bamwe Imana. Gusa ugutungurwa kwa hato na hato duhura na ko usanga nta somo kudusigira ngo duhere ko twitegure. Ngaho impanuka, ngaho indwara zitunguranye. Kuri ubu icyorezo cya corona cyaduciyemo igikuba. Ntawe kitateye guhungabana. Ari umukire ari umukene, ari umurwayi, ari umuzima. Ni nde watekereje ko ubuzima ku isi yose bwasa n’ubwahagaze nk’uko byari bimeze mezi make ashize, ndetse hamwe na hamwe bikaba bikimeze ko? Gusa si ko byatumye tugarukira Imana, ndetse ahenshi babujijwe gusenga, ababigiraga by’umuhango biba nko korosora uwabyukaga. Tekereza icyo wakora none, ubwiwe ko ejo uzataha. Niba wakwihutira kwishyura uwo wambuye, hita ubikora none, niba wakwihutira gusaba imbabazi no kuzitanga, witegereza uwo munsi kuko uzwi n’Imana yonyine. Iyi vanjili igamije ko dukira twese, nimureke twakire ubutumwa iduhaye.
Mu ivanjili Yezu akomeza atanga ingero nyinshi, zitwereka ko dukwiye guhora twiteguye. Yaba umuhinzi mu murima ahinga, yaba umufundi uriho wubaka igisenge, waba umucuruzi uriho ushakisha amafaranga, baho ku buryo igihe cyose yazira, wamusanganira uvuna sambwe.
Uretse guhora twiteguriye gusanganira Yezu igihe icyo ari cyo cyose, indi nyigisho Yezu aduhahe, ni iyo kwirinda kwizirika ku by’isi. Urundi rugero Yezu atanze ni urw’umugore wa Loti, ubwo we n’umugabo bari bamaze gutabarwa n’abamarayika bakababwira guhunga ubutareba inyuma, umugore wa Loti yabirenzeho ahinduka igishyinga cy’umunyu (Int 19,26). Niba ijambo ry’Imana rigusaba kuva mu bibi waba urimo uyu munsi, ukwiye kubikora ubudasubira inyuma.
Inama Yohani intumwa aduha mu isomo rya mbere zitubere akabando ducumbagiriraho duharanira kunyura Imana mu byo dukora byose n’aho turi hose. Iya mbere ni ukugendera mu kuri, iya kabiri ni ugukundana, kuko urukundo rubumbye byose.
Umubyeyi Bikiramariya Nyina wa Jambo atube hafi, atuvuganire mu Ijuru tubashe kunesha ibitunaniza mu rugendo rwo kuba abakristu nyabo.
Padiri Joseph Uwitonze