Tube umwe muri Data na Mwana na Roho Butagatifu.

Amasomo yo ku munsi w´Ubutatu Butagatifu: Iyim 34,4b-6.8-9; 2 Kor 13, 11-13; Yh 3, 16-18.

Bakristu bavandimwe , Yezu akuzwe iteka ryose. Tubifurije umunsi mwiza w´Ubutatu Butagatifu aho muri hose. Nihasingizwe Imana Data, n´Umwana w´ikinege w´Imana, kimwe na Roho Mutagatifu, kubera impuhwe ahora agirira muntu.

Uyu munsi dushimishijwe no kongera kumenya uburyo Imana idukunda.  Mu isomo rya mbere, turumva uburyo Imana ari indakemwa mu rukundo kandi  ikaba n´Inyampuhwe. Iyo Mana n´Imana yiyerekana  kandi ntitererane abantu( abagabo n´abagore) batuye hano mu isi, nk´uko umubyeyi nya mubyeyi atigera  na rimwe atererana abana be. Ubutatu Butagatifu n´iyobera rikomeye ry´ukwemera. Iryo yobera ni ryo pfundo ry´umubano hagati yacu mu bantu no hagati yacu n´Imana. Imana imwe mu butatu Butagatifu naryo n´iyobera ritagatifu. N´ubwo ari iyobera ariko, Imana Data yarariduhishuriye igihe itwoherereza Jambo wayo,  we Soko y´ukuri kose iyo kuva kukagera, hamwe na Roho we Soko y´ubutungane. Ng´uko rero uko Imana yaduhishuriye iyobera rye ry´agatangaza. Bityo  Ubutatu butagatifu bukaba bumurikira umubano w´abantu hagati yacu mu kwishyira hamwe nk´abavandimwe dushima Imana yaduhanze ikaduha kuba abana bayo mu rukundo nyarwo.

Imana n´imwe rukumbi kandi iyo Mana ikaba ari yo dusenga. Uyu munsi turibukiranya ko Imana dusenga ari Nyagasani umwe rukumbi mu bapersona batatu. Ndatinze cyane muri aya magambo y´iyobera ritagatifu, twibuke nko isomo dukuramo, nk´uko paulo intumwa abivuga none, riradusaba kuba umwe . Twunge ubumwe dukundane nk´uko Imana yadukunze kugeza ubwo itanga umwana wayo w´ikinege igirira wowe nanjye.

Gusa kuba umwe ntibivuga gutekereza kimwe cyangwa gukora bimwe. Aho niho dutandukanira nk´abantu,ariko tugahurira mu rukundo nyarwo rushingiye ku Kuri. Urukundo rushingiye ku Mana nirwo nyarukundo. Imana iratwifuriza kuba umuryango umwe urangwa n´ubumwe n´urukundo bya gikristu.  Bityo, umwanditsi Yohani ati Imana ntiyoherereje Umwana wayo  ku isi ngo ayicire  cyangwa imucire urubanza, ahubwo yabikoze kugirango akize isi. Niyo mpamvu iyogeza butumwa ryacu muri Kristu rigomba kurangwa n´ibyishimo n´urukundo. Imiryango yacu remezo, ingo zacu, bigomba kurangwa n´uruhanga rubengerana rwuzuye umunezero n´urukundo.

Bakristu bavandimwe nimucyo dusabe Imana Rurema, yo rukundo rutajogwa, igume itwigishe kubana neza nk´abavandimwe. Tugire rwa rukundo rutajegajega kandi rudahuhwa n´umuyaga. Tumusabe kugirango ubumwe buhuje Data na Mwana na roho Mutagatifu, butubere inkingi twegamira nk´urugero kandi buduhuze mu miryango yacu. Twirinde igihungabanya roho zacu cyose. Ubugome n´ubugambanyi byose tubyirinde maze twubakire umubano wa muntu ku rutare nyarutare arirwo Butatu Butagatifu.

Bikira Mariya Nyirimpuhwe wibuke abana bawe bose kandi usure buri wese mu mutima we kugirango ukuri, Jambo, kudusane imitima kandi duhore tugana inzira y´Ijuru. Mwamikazi wa Kibeho udusabire.

P. Emmanuel MISAGO.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho