Ku wa kabiri nyuma y’Ukwigaragaza kwa Nyagasani B, 05 Mutarama 2021
“Imana yohereje Umwana wayo ku isi, kugira ngo tubeshweho na We” (1Yh4, 7-10)
Amasomo: 1Yh4,7-10; Zab72(71),1-2,3-4,7-8; Mk6,34-44
Bavandimwe tugeze ku wa kabiri ukurikira Ukwigaragaza kwa Nyagasani; aho Kristu yiyeretse amahanga yose ayobowe n’inyenyeri y’umukiro bityo natwe ab’iki gihe tukamumenya turangwa n’ukwemera. Yezu uyu munsi aratwiyereka mu itubura ry’imigati ari yo yashushanyaga Ukaristiya. Uyu munsi kandi turararikirwa kumva no gucengerwa n’akamaro Ukaristiya idufitiye no kuyihabwa dufite umutima wuje urukundo rwa kivandimwe.
Mu ivanjili ya none, Yezu aragirira impuhwe abari bamukurikiye mu butayu. Ubuzima bwa Yezu n’ibikorwa bye byagaragaje ikuzo, ububasha, urukundo n’impuhwe by’Imana. Ibitangaza bye ni irango ry’ikuzo ry’Imana n’umukiro w’abantu.
Mu itubura ry’imigati mu butayu, Yezu wavukiye mu kirugu, ku babyeyi bazwi neza: Mariya na Yozefu. Yagaragarije abo bari kumwe ko ari We kuzo n’uburanga by’Imana. Abari bamukurikiye yabagiriye urukundo n’impuhwe, mu gihe abigishwa be mu ntege nke za kimuntu bumvaga ko bagomba kubasezerera bagataha, kuko umunsi wari uciye ikibu kandi ibyo bari bafite byari bike. Nguwo muntu muri kamere ye aho yumva ko atagomba gusangira duke afite n’abavandimwe be. Yezu ni We utwishimira, udushima, udushimisha kandi twishimiramo bisesuye. Ibyo yabigaragaje ubwo yabonaga abamukurikiye bameze nk’intama zitagira umushumba, maze agatangira kubigisha byinshi (Mk6,36) yarangiza agakora igitangaza mu maso yabo bose babireba, agatubura imigati bakarya bagahaga ndetse bakanasigaza.
Bavandimwe natwe Yezu aradutumira maze akatugirira impuhwe mu gitambo cy’Ukaristiya aho yemera kutwiha mu Ijambo rye no mu Ukaristiya ntagatifu mu buryo buhebuje.
Ntabwo ari twe twabanje gukunda ahubwo ni Imana ubwayo yadukunze iduha Umwana wayo w’ikinege akabyarwa n’umwari Mariya. Urwo rukundo Imana yadukunze ni rwo natwe idusaba kugaragarizanya, kuko umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya. Yohani mu isomo rya mbere rya none, ati: “Dore uko urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe: Imana yohereje Umwana wayo ku isi, kugira ngo tubeshweho na We” (1Yh 4, 7-10), maze atubera icyarimwe igitambo, ifunguro n’inshuti tubana. Imana rero yaduhaye byose mu Mwana wayo; na Yezu Kristu aduha byose mu Ukaristiya.
Nk’uko mu Ukaristiya Yezu aduhishurira ubuntu, impuhwe n’urukundo by’Imana, ni na ko natwe abamuhabwa cyangwa se abamumenye tugomba kubigaragaza muri bose no muri byose; kuko udakunda, uwo aba ataramenye Imana, kuko Imana ari urukundo (1Yh4, 8).
Dusabe Imana iduhe kurangamira kamere ya Yezu Kristu, maze ivugurure isendereze mu mitima yacu imbuto z’urukundo n’impuhwe, maze duse na We koko.
Bikira Mariya utabara abakristu adusabire.
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Padiri Sylvain SEBACUMI
Paruwasi yisunze Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu KABUGA
Diyosezi KABGAYI.