Tubwire Data Ushoborabyose tuti: “Dawe”

Inyigisho ku wa kabiri w’icyumweru cya I cy’Igisibo, ku wa 07 Werurwe 2017

Gusenga nka Yezu ni ukubwira Imana tuti:“DAWE”.

Amasomo: Iz 55, 10-11; Zab 34(33); Mt 6, 7-13

Yezu  Kristu akuzwe !

Uyu munsi  rero, Yezu Kristu Umukiza wacu aje adusanga muri uru rugendo rugana Pasika ye, kugira ngo atwigishe gusenga Se, tumusengane icyizere, tumusengane ukwemera, tutibwira ko atwumva kuko twashakuje cyangwa twavuze menshi, ahubwo kubera urukundo adukunda, kuko ari Umubyeyi wacu.

Muri urwo rwego rero, uwo Mubyeyi Uhoraho, Se wa Yezu Kristu udukunda byahebuje wamuduhaye akadupfira akazukira kudukiza icyaha n’urupfu, iryo sengesho ryo kumurangamira, ryo kumusingiza,  ryo kumuramya, ryo kumurata, ryo kumusaba, rishinga imizi ku cyizere cy’uko  igisubizo aduha gifite imbaraga. Rijyana n’icyizere tumugirira.  Hariho igihe abantu bashobora kujya gusenga bavuga bati: ”Reka dupfe gusenga” cyangwa se bati: “Nta kindi ni ugusenga, none se twakora iki kindi ?” nk’aho gusenga ari amaburakindi! Cyangwa se hashakishwe ibindi bisubizo, noneho byabura  abantu “bagapfa” gusenga mbese noneho bakajya no gusenga! “Bagapfa kujya gusenga”!

Ijambo rya Nyagasani Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk’uko isomo rya mbere ribitwibutsa, rifite imbaraga! Ritanga  ubuzima. Ntabwo risubira inyuma. Niba rigabye  igitero cyo gutanga ubuzima, byanze bikunze, ubwo buzima bugombe bumere kandi bukure. Niba dusenga Data na Mwana na Roho Mutagatifu nk’uko Yezu yabitwigishije, tubwira Se ko natwe ari Papa (Abba, Data), tubwira Yezu Kristu ko ari Nyagasani cyangwa Roho Mutagatifu, twizera ko ububasha bw’ ijambo rituruka kuri Data na Mwana na Roho Mutagatifu  rishobora kudukiza, rishobora kuturinda, rishobora kuturengera, rishobora kutubeshaho.

Niyo mpamvu nyine Yezu yatwibutsaga ejobundi  ku cyumweru cya mbere cy’Igisibo  ko umuntu adatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo rivuye mu kamwa k’Uhoraho! Iryo  jambo ni ryo riguha ubuzima. “Baho”. Niba akurambitseho ibiganza ati: “Uyu muntu ntawe uri bumukoreho”, ntawe ushobora kugukoraho. “Baho; Baho mwana wange. Komera.”  Ubundi iyo icyo cyizere kidahari se ubundi umuntu isengesho rye riba ari amagambo wa mugani wa Yezu. Biba ari uguhuragura amagambo. Kubwira umuntu utizeye ko ashoboye icyo umusaba se, ubwo se ntuba urimo uta igihe? Ni yo mpamvu ririya somo ridushishikariza kugira icyizere. Koko rero ni uburenganzira bw ‘abarwayi rwose gusaba ko Data uri mu ijuru abakiza mu izina rya Yezu. Ariko cyane cyane wibuke ko ugomba kubanza gukira ku mutima. Ugakira ubwo bugome, ugakira uwo mujinya no kutababarira cyangwa se n’izindi ngeso mbi zose uhora urarikiye agatima karehareha,  aho kurarikira ubugingo buhoraho.

Ibyo ari byo byose rero, icyo wasaba cyose, menya ko Data Uhoraho aramutse avuze ati: “Ndakiguhaye. Iyo kamere yawe ndayitsinze, nyitsindishije Amaraso ya Kristu, nyisukuje Amaraso y’Umwana wange Yezu. Ngutsindiye izo ngeso mbi zose. Ndakubohoye mu izina ry’Umwana wange Yezu Kristu.”  Niba ari Data urimo ukubwira, ni ukubyizera. Uwo Yezu yahagurutsaga se  hanyuma ntahaguruke ni nde? Ati: “Ndabigutegetse mukobwa”, haguruka (abwira wa wundi wari wapfuye, ka gakobwa k’imyaka cumi n’ibiri) “Tarita kumi; ndabigutegetse mwari, haguruka”.

“Haguruka”! ijambo ritanga ubuzima (Ef 5,14)! Niba rero Nyagasani arivuze, ubwo nyine  rirera imbuto. Tugomba kugirira icyizere Data, Mwana na Roho Mutagatifu. “Dawe ndakwizera. Yezu ndakwizera. Roho Mutagatifu ndakwizera”.

Hari isengesho Mutagatifu Ludoviko  Mariya wa Monfort  yavuze bandukuye mu gatabo “Ibanga rya Mariya” kanditswe na Mutagatifu Ludoviko Mariya wa Monfort, agatabo keza cyane ushobora kubona mu ndimi zose zikoreshwa na benshi ku isi. “Ibanga rya Mariya”!  Harimo rero rimwe mu masengesho  bandukuyemo ye,  aho abwira Imana Data Uhoraho ati: “Nyagasani, muri aya mabuye ushobora kubyutsamo abana ba Abrahamu” agakomeza avuga  ati: “wowe ushobora muri aya mabuye kubyutsamo abana ba Abrahamu, ha Kiliziya abasaseridoti  b’abatagatifu”. Ntabwo ibyo bikunaniye! Ushobora no gukora  ku mabuye byonyine uti: “Wa mabuye  we  hinduka abana ba Abrahamu, ibyo bigakorwa, vuga ijambo rimwe gusa Kiliziya irabona abasaseridoti bahaguruka bafite ishyaka, bamamaza  Yezu Kristu, bafite umusaraba mu kuboko kumwe na Rozali mu kundi kuboko”.

“Gusengana icyizere!” Icyo cyizere uwo Mutagatifu yari afite cyari gikomeye. Cyangwa urumva iryo sengesho rye nyine yarikuye ha handi Yohani Batisita yabwiraga Abafarizayi (Mt 3, 7-10), n’Abasaduseyi  ati: “Kandi ntimwitwaze ngo Abrahamu ni we mubyeyi wacu! Ndabiberuriye, ndetse aya mabuye muruzi, Imana ishobora kuyabyutsamo abana ba Abrahamu”. Aho ni ho rero na Mutagatifu Ludoviko Mariya wa Monfort  yahereye asenga gutyo. Natwe tugomba gusengana Nyagasani icyizere. Ese ni iki cyananira Data Uhoraho? Ni iki cyananira Yezu Kristu? Ni iki cyananira Roho Mutagatifu? Roho w’ububasha! Roho w’ubwenge! Roho w’imbaraga! Isengesho ryuzuye icyizere rikorerwa ibitangaza! 

Koko rero ibyo Data Uhoraho adakora twabimusabye  si uko aba atabishoboye, burya aba yakoze ibindi biruta ibyo twamusabye ariko ntitubibone kubera ukwemera kwacu guke. Ijambo rivuye mu kanwa k’Uhoraho rikaza rikera imbuto, ni nk’ijambo rivuye mu kanwa k’abatwigisha. Nta we ugomba gucika intege kubera ko abantu arimo kubwira wenda badasubiza uko we abitegereje.  Ni ugukora ubutumwa bwawe bwo kuvuga, ibindi ntabwo bikureba.  Ibyo ari byo byose ijambo rya Nyagasani, izina rya Yezu Kristu  ntirishobora kuvugirwa ubusa. 

Ntabwo rero ijambo rya Nyagasani Data na Mwana na Roho Mutagatifu dutega amatwi  dushobora kuryumvira ubusa ubuziraherezo. Ni yo mpamvu hari n’umuntu wenda ushobora kwibwira ko ari urutare (hari bamwe rwose bireba bagacika intege) ati: “Ariko se ubu nkange koko nzageraho mbe umuntu, nange mpinduke ndeke biriya ndimo gukora, ndeke kuvanga biriya  na biriya, ndeke kuvanga amasaka n’amasakramentu? “Wicika intege. Komeza urwane urugamba muri Kristu. Wigishwe, ukomeze usenge, We  kuvuga ngo: “Pu, ndetse no gusenga ndetse no kugira gute, none se ko napfuye narangije!” Oya, iryo jambo urimo kubibwamo, uryibibamo ubudatuza, n’ayo masengesho, igihe kizagera byere imbuto. Gira icyo cyizere uti: “Nyagasani, n’ubwo ububi bwange bundenze, ariko ntiburenze imbaraga zawe. Ndakwizeye Nyagasani Yezu. Nzi ko ushoboye kumpindura. Mpindura Nyagasani Yezu”. Maze ugategereza. Kandi nawe ugakurikiza inama akugira uko ubishoboye kose wishingikirije ububasha bwe butyaye nk’inkota.

Nuko rero Yezu we agiye kutwigisha gusenga  ati: “Mujye muvuga muti: Dawe”! Papa! Papa mwiza Uhoraho! Abba Data!” Ohhh, mbega ngo turateteshwa, mbega ngo turatoneshwa! Dusangiye Umubyeyi umwe na Yezu? Umubyeyi Uhoraho?  Nimusenga mujye muvuga muti: “Dawe. Dawe”! Papa! Uhoraho ni So. Ariko ibyo ujya ubitekereza? Kira agahinda, ntubuze ababyeyi, ntubuze Umubyeyi. Ufite umubyeyi Uhoraho uzaguha ibyo ukeneye byose, uzakumva igihe usenze akakurengera; Dawe! Uzakuyobora cyane cyane mu bugingo buhoraho ku bw’Umwana we Yezu Kristu, umuvandimwe wawe.

Nimusenga mujye muvuga muti: “Dawe, Papa”! None se niba koko Uhoraho Imana ushobora byose ari Papa wawe, ni iyihe nabi yagutsinda? Kuko burya iyo twishyizemo ko inabi ifite imbaraga kuturusha,  kurusha n’ahandi hose twakura ubuvunyi cyangwa ubufasha, burya ukwemera kuba kwarandutse muri twe, Umwanzi akabona aho yikinga akadukindura koko. Ujye uvuga uti: “Koko, umwana wa Data Uhoraho Se wa Yezu Kristu yafatwa n’amashitani ate? Oya. Yatsindwa n’ingeso mbi ate? Oya. Ntibishoboka. Koko! Muri rusange, ikibi cyose ushaka gukora nk’umuntu ushobora kugikora. Aho umuntu ashobora kugera agira nabi hose wahagera. Ariko  igihe wishyize no mu biganza bya Yezu Kristu, ashobora kugukura aho hantu. Aho waguye hose, aho wahanutse hose, n’aho haba mu kuzimu hareshya hate! Yezu Kristu ni Nyagasani!

Ngaho hamagara So rero mu izina rya Yezu. “Dawe ,Papa, ntabara.  Nkura aha hantu, sinshaka rwose kuhaguma sinshaka gukomeza kuba umugome. Uyu mutima muhemu ndawanze. Ndashaka gutagatifuzwa n’izina ryawe. Dawe, singizwa Dawe!”

Ibyo rero bigatuma udatsindwa n’inabi. Kuko muri ririya sengesho dusoza tuti: “Ntudutererane (…) ahubwo udukize ikibi”. Utsindwa n’ikibi we agira ati  : “Bariya bangiriye nabi. Nanjye ngomba kubihimuraho! Ntabwo nabyihanganira”. Ubwo nyine uba watsinzwe. Witsindwa n’ikibi. Inabi yitsindishe ineza mu izina rya Yezu.  Ni yo mpamvu nyine Yezu Kristu avuga ati: “So wo mu ijuru na We azababarira, namwe nimubabarira.  Nimutababarira, ntazabababarira.”  Abinjira muri iryo zina bakamubwira bati: “Uri Papa”, bemera n’uko ababyaramo izo mbabazi, izo mpuhwe bakababarira, bakiberaho mu mahoro, kandi bagafasha abandi kuhaba. “Papa Uhoraho, mu izina  rya Yezu Kristu Umwana wawe, Umuvandimwe wange, mpa kubabarira abampemukiye bose. Mpa kubakunda urukundo ubakunda. Singirizwa mu mibanire yanjye na bo. Singizwa Dawe! Singizwa Dawe Rukundo!”

Nyagasani Yezu, warakoze kutubwira ko So  natwe ari Data,  natwe ari Papa. Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka! Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka! Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka! Warakoze kutwigisha gusenga, ujye ukomeza ubitwigishe igihe cyose tuvuge tuti: “Dawe”. Tumenye gusenga twita Imana Papa. Dawe! Dawe! Papa! Abba Data! Twishimire kuvuga iryo zina watwigishije, waduhaye uburenganzira bwo kuvuga Nyagasani Yezu.  Singizwa Dawe! Singizwa Dawe! Singizwa Dawe! Mana Se wa Yezu Kristu, Mana  yacu, singirizwa mu buntu watugiriye uduha Yezu.  Singirizwa muri Roho wawe Mutagatifu,  Singizwa Dawe! 

Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!

Singizwa Roho Mutagatifu!

Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya udusabire.

Padiri Jérémie HABYARIMANA

Madrid