Inyigisho yo ku wa 2 w’icya 32, C, 08 Ugushyingo 2016
Amasomo: Tito 2, 1-8. 11-14; Zab: 36, 3-4.18.23.27.29; Lk 17, 7-10.
Imwe mu ngorane abigisha bahura na zo, ni ukubwira cyangwa kubwiriza ikoraniro rigari rigizwe n’abantu b’ingeri nyinshi zinyuranye. Abana, urubyiruko, abasore, inkumi, abasaza n’abakecuru, abize n’abatarize; abakire n’abakene. Iyo twigisha mu kiliziya cyangwa mu yandi makoraniro ibyo byiciro byose biri hamwe, burya biragorana gutanga inyigisho yafasha benshi. Nyamara rero, buri muntu mu cyiciro n’icyicaro cye, aba afite ubutumwa bwihariye agezwaho na Nyagasani Yezu Kirisitu.
Mu gihe tugitegereje ya mizero mahire y’ukuza k’Umukiza wacu Yezu Kirisitu, ni ngombwa guhibibikanira ko buri muntu wese kuva akivuka agezwaho uburyohe bw’Inkuru Nziza bityo ayoborwe inzira izamugeza mu ijuru. Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito ni ngufi ariko igira icyo ibwira ibyiciro byose by’abantu. Hari inyigisho yihariye y’abakuru b’ikoraniro (Tito 1, 5-9). Mu bihe bya Pawulo, abigisha bahanganaga n’abigishabinyoma (Tito 1, 10-16). Abigishabinyoma n’ubu bariho kuko ni buri munsi inyigisho z’ubuyobe zitwara ab’umutima woroheje zikanahindanya inyigisho y’ukuri y’Ivanjili Ntagatifu. Muri iki gihe benshi bavuga ko ibintu byahindutse, ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kuvuga no kwitwara uko ashatse. Ikibabaza ni uko hari abakurikira ubuyobe birengagije Batisimu bahawe. Pawulo atanga kandi inyigisho yerekeye abasaza n’abakecuru (Tito 2, 1-5). Abasore ntabirengagiza, abaha inyigisho ibagenewe (Tito 2, 6-8). Mu gihe cye, hariho n’abacakara benshi, na bo abaha inyigisho (Tito 2, 9-10) ibafasha. Atanga amabwiriza yumvikana agaragaza ibyo uwitwa umuyoboke wese ashinzwe (Tito 3, 1-11).
Ntituzi neza aho umubare munini w’abasoma uru rubuga uherereye. Niba ari abazaza cyangwa abasore, ntitubizi. Wowe muvandimwe ujye wihatira gutega amatwi inyigisho maze ukuremo inama za ngombwa zigenewe icyiciro urimo. Nusobanukirwa uzegera ab’urungano rwawe ubasangize ibyiza bizabatera guhinduka. Ni uko ubuhamya butangwa kandi bukubaka roho z’abavandimwe. Niba uri umusore cyangwa inkumi, zirikana ko uyu munsi Nyagasani agusaba gushyira mu gaciro. Jya umenya kwiyubaha, ntukaryoherwe n’ ibitagira shinge cyangwa ibiteye isoni bishuka ab’urungano rwawe. Ushobora kuba ufite imyaka irenze cumi n’umunani: ntihakagire ushaka kuguhenda ubwenge ngo akuyobye. Itegereze umenye ikitari ukuri cyose ucyitaze ejo kitazaguta mu mahwa. Menya kurwanira ishyaka Yezu Kirisitu mu magambo no mu bikorwa. Udakoreye ijuru akiri muto, mbega yibwira ko azagarukira he?
Hari abasheshe akanguhe, ibikwerere n’amajigija: Baributswa kwirinda kwandavura ngo batazava aho basiga umurage mubi. Isindwe, amazimwe n’ingeso mbi, nibabireke bihatire gutoza abakiri bato ingeso nziza. Abagore bakiri bato birinde kuraruka no kwisenyera. Bivugwa ko bene abo bakiri bato bakunze kugorwa n’ibishuko: Aho bakorera hose, ntibabura abashaka kubigarurira. Nibabe maso kugira ngo bumvire Roho Mutagatifu batoze abana babo kwitonda no kwirinda ingeso mbi.
Buri wese niyiyoroshya akemera inyigisho ahabwa zimuganisha mu ikuzo ry’Imana, azahagara bwuma ashyire mu bikorwa umunsi ku munsi amasezerano yagize akibatizwa. Uko ni ko buri wese azatanga umuganda ufatika wo kubaka Kiliziya mu butungane n’ubutagatifu.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagattifu duhimbaza none, Godifiridi, Karupofori, Adewodati, Abahire Yohani Dunsi Esikoto na Izabela w’Ubutatu Butagatifu, badusabire kuri Nyagasani Imana Ishoborabyose.
Padiri Cyprien BIZIMANA