Tugane Yezu azaturuhura

INYIGISHO YO KU WA KANE TARIKI YA 18 NYAKANGA 2019

 AMASOMO MATAGATIFU: Iyim 3,13-20; Mt11, 28-30

 Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe.

Nyagasani Imana Umuremyi wacu yaturemeye kuba ku isi nk’abari mu rugendo rugana iwe, aho yifuza ko twazabana  ubuziraherezo. Muri urwo rugendo rwacu duhura na byinshi bituvuna, ndetse n’uwavuga ko ibitunaniza  bitagira umubare  ntiyaba abeshye. Muri iyo mibereho, duhora twifuza abaduhumuriza batubwira ijambo ridukomeza ariko kuri twe abakristu, nta jambo ryadukomeza kurusha iryo Yezu atubwira agira, ati : ‘’Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura’’( Mt 11,28).

Hari benshi barushye ariko batazi uwabaruhura

Mu mibereho yacu ya buri munsi , ntawe utifuza kumererwa neza haba ku mutima no ku mubiri. Hari abo tuvuga ko bagashize, bashyikiriye, icyakora  umubare mwinshi w’abo tuzi ni uw’abahora bashakisha icyatuma bamererwa neza kurushaho. Abatekereza ko kubana n’abandi byababera impamvu yo kubaho neza no gushyika kuri ayo mahirwe, bakora ibishoboka bakabagarira ubucuti ngo bukunde burambe. Abakeka amahirwe mu bukungu bw’iyi si ntibagoheka, bakora igihe n’imburagihe, haba n’abanyura mu nzira zitaboneye z’ubujura n’uburiganya ngo bazakunde bashyikire ubwo bukungu bakekamo isoko y’amahirwe. Hari na benshi batekereza ko akazi gatuma umuntu akemura ibibazo binyuranye gafasha nyirako kugera ku mahirwe. Abafite uburwayi bunyuranye bahihibikana bashakisha abaganga ,bagatanga byinshi ngo bakunde bagire  ubuzima  bwiza. Hari ingo zabuze amahoro aho umwiryane n’amakimbirane bihinduka ubuzima bwa buri munsi. Hari benshi mu rubyiruko bafite ibibazo mu nzira yo gushaka, bagorwa cyane n’amahitamo ariko ntitwanibagirwa n’abaremerewe no kudashinga ingo kandi bo babyifuzaga. Abo bose bashakira he?

Izo ngero zose ndetse n’izindi nyinshi umuntu atarondora, zerekana ko umutima wa muntu uhora ushakisha icyiza kisumbuye kandi kugishaka mu nzira ziboneye  nta kibi kibirimo dore ko  bitanyuranyije na gato n’umugambi w’Imana.

Nyamara ibyiza twifuza kugeraho siko buri gihe tubibona, haba ubwo haza n’ibiturushya ndetse tukisanga nta mbaraga dufite zo guhangana nabyo no kubyigobotora. Mu buryo bwo kubyitwaramo haboneka itandukanyirizo hagati y’abakristu nyabo, abajegajega ndetse n’abatazi Imana. Abakomeye mu kwemera bahitamo kugana Yezu kuko bazi ko nta wundi wabaruhura. Mu kwemera kwabo baharonkera imbaraga zo gukomeza kubaho nubwo ibibarushaya byaba bifite ubukana bungana bute. Hari n’abandi bahita bacogora mu kwemera, bagashakira hirya no hino yewe bakanyura no mu nzira z’ubwandavure. Ni ba bandi banyura mu nzira zo kuraguza, kujarajara mu madini, kujya mu banyamasengesho, gusengera ahazwi n’ahatazwi bakeka ko haba hari indi Mana yabumva inyuranye n’iyo bayobotse . Akenshi abatemera kugana Yezu ngo abaruhure bamushinja kutabumva nyamara kandi urukundo rwe ruhoraho iteka.

Nta wundi waturuhura kurusha Yezu

Twibaze icyi kibazo: Ese igihe nasumbirijwe mbyitwaramo nte? Aho sinjya ngeraho numva Yezu atakindeba, atakinyumva, atanyitayeho?  Ingabire y’Imana iradufashe gukomeza amizero yacu muri Kristu  we witegereza abarushye bose akabagirira impuhwe kandi akabahamagarira kumusanga kuko iwe hari iruhuko rirambye. Abateshutse mu nzira y’ukwemera kubera ibigeragezo binyuranye by’ubuzima maze bakajya kure ya Yezu dukwiye kubasabira no kubaba hafi ngo bagaruke mu nzira nziza baboneramo ihumure nyaryo. Mu bigeragezo n’imisaraba y’amoko yose nta wundi wadutabara nka Yezu dore ko ku musaraba yageze ku ndunduro y’ububabare nubwo yari Imana bwose. Yasangiye na bose ibyashavuza umuntu aho biva bikagera ni nayo mpamvu nta wakumva imbabare kumurusha. Yezu Kristu  yatubereye urugero rwo kubabara ariko umutu atagiye kure y’Imana. Bene ubwo bubabare ni nabwo bushobora kutuviramo isoko y’umukiro n’ibyishimo.

Koko rero umutima wacu nta tuze ushobora kubona utaratura muri Nyagasani we waturemye yifuza ko twakomeza kuba abe nkuko Mutagatifu Agustini abitwibutsa. Twese nk’umuryango w’Imana dusabirane ngo igihe turemerewe n’imitwaro y’amoko yose tumenye aho dushakira. By’umwihariko mu ntambara turwana y’icyaha dutinyuke tugane uwagitsinze ariwe Yezu Kristu.

Bikiramariya Umwamikazi w’Ububabare burindwi adusabira tumenye kugana Yezu umwana we ugabira ihumure n’iruhuko ryuzuye abamwemera bose.

Padiri Fraterne NAHIMANA, Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho